Nyabihu: Abavuzi gakondo barasabwa kunoza umwuga wabo no kwihesha agaciro

Nyuma y’uko bigaragaye ko mu buvuzi gakondo hajemo abiyitirira uwo mwuga cyangwa abawukora nabi bagahesha isura mbi abawukora mu buryo bwemewe, urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda “AGA Rwanda Network” rurashishikariza abavuzi gakondo kunoza imikorere yabo no kugira ibibaranga byemewe hirindwa abiyitirira uyu mwuga bawutesha agaciro cyangwa se abawukora nabi.

Twambazimana Dieudonée, umuyobozi wungirije w’abavuzi gakondo mu Rwanda avuga ko urugaga rufite umugambi wo gushyira ubuvuzi gakondo mu Rwanda kuri gahunda.

Twambazimana avuga ko ubuvuzi gakondo busa n’ubwataye indangagaciro zigomba kuburanga mu Rwanda. Ngo ubusanzwe umuvuzi gakondo usanga ari umuntu wizewe n’abaturage kandi ko kera kose abakurambere bivuraga mbere y’abakoroni, ariko bakavurira aho batuye nta kubunza imiti.

Gusa ngo kuri ubu usanga hari abirirwa babunza imiti hirya no hino mu Rwanda mu masoko, ahahurira abantu benshi, ku mihanda, mu modoka hirya no hino n’ahandi, agasanga ibi binyuranye n’indangagaciro zagakwiye kuranga abavuzi gakondo kuko ubusanzwe bagombye gukorera aho batuye babazi neza.

Abavuzi gakondo basabwa kuba bafite ibyangoimbwa bibemerera gukora uwo mwuga mu Rwanda.
Abavuzi gakondo basabwa kuba bafite ibyangoimbwa bibemerera gukora uwo mwuga mu Rwanda.

Akomeza avuga ko hari n’abashaka amaramuko badakora uyu mwuga bafata ibyatsi babonye bakabikoramo ibyo bita imiti kandi wenda atari nayo, hanyuma bakajyana ku mihanda no mu masoko kugurisha bavuga ko bivura indwara runaka, ibyo byose bikaba ari ibivangira ubuvuzi gakondo. Umuvuzi gakondo kandi ngo yemerewe kuvura ariko ko ntiyemerewe gucumbikira abo avura.

Hamwe n’ibindi byinshi bitesha agaciro umwuga w’ubuvuzi gakondo kuri ubu abavuzi gakondo bagomba kuba bazwi bafite ibyangombwa bibaranga byuzuye.

Mu mikorere yabo ngo bagomba gukorana n’amavuriro asanzwe asuzuma abantu ku buryo bagomba kwakira umuntu wisuzumishije, bazi neza icyo arwaye atari ugupfa gusa kuvura, kandi umurwayi atapimwe ngo hamenyekane neza icyo arwaye.

Mu turere dutandukanye hagenda hatangwa ubujyanama n’amabwiriza ku biranga umuvuzi gakondo n’ibyo agomba kuba yujuje, ndetse buri muvuzi gakondo wese agasabwa gukurikirana izo nama zibareba no kumenya ibyo asabwa kugira ngo abe yujuje neza ibyangombwa bimwemerera kuba umuvuzi gakondo, akarere ka Nyabihu kakaba kasuwe tariki ya 17/11/2014.

Abavuzi gakondo biyemeje ko bagiye kurushaho kunoza imikorere yabo.
Abavuzi gakondo biyemeje ko bagiye kurushaho kunoza imikorere yabo.

Nyuma y’inama abavuzi gakondo bagiriwe, bamwe muri bo bavuze ko bagiye kurushaho kunoza imikorere yabo, bagaharanira icyatuma umwuga wabo urushaho kugira agaciro kandi n’ubuzima bw’abanyarwanda bukabungabungwa.

Mpegamo Emmanuel avuga ko bazakora ibishoboka byose basabwa kugira ngo umwuga wabo urusheho gutera imbere, birinda kuvura indwara badashoboye, bagakorana n’amavuriro bavura abo yasuzumye bazi neza icyo barwaye, ndetse bakirinda kuvura indwara batemerewe n’ibindi.

Ibi kandi bigarukwaho na Ayinkamiye Petronille umaze imyaka 14 akora uyu mwuga yakomoye ku bakurambere be. Kuri we asanga uyu mwuga usaba ubuhanga kandi n’uwukora akaba agomba kubikorana ubushishozi kugira ngo ubuzima bw’abaturage burusheho kumererwa neza.

Ashimangira ko imikoranire y’abavuzi gakondo n’amavuriro igomba guhabwa agaciro na buri wese kuko bombi ari magirirane.

Mu bibazo abavuzi gakondo bagarukaho harimo icyo gushakirwa nk’ibitaro cyangwa aho bazajya bacumbikira abarwayi baje kubareba baturutse kure kuko ngo usanga bahura n’iki kibazo kandi batemerewe gucumbikira abarwayi mu ngo zabo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka