Ngororero: Bahangayikishijwe n’ikibazo cy’inda z’indaro mu bana b’abakobwa

Abagize Forumu yo mu karere ka Ngororero yunganira ubuyobozi muri gahunda zitandukanye z’ubuzima, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abakobwa batwara inda bakiri bato ndetse n’ubwitabire mu kuboneza urubyaro bikiri ku rugero rwo hasi.

Iri tsinda rigizwe n’abantu 22 rikora ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’uturere n’imijyi (RALGA) rifite intego yo gufasha akarere mu bikorwa by’ubuzima, ahanini mu kurwanya icyorezo cya SIDA, kuboneza urubyaro, kwitabira gahunda yo kwisiramuza, imirire myiza n’ibindi bifite aho bihuriye n’ubuzima.

Kimwe mu byo bagaragarije intumwa ya RALGA Nzabakwiza Darius, wabasuye kuwa 12 Ugushyingo 2014, nk’imbogamizi muri aka karere ni ubwitabire mu kuringaniza urubyaro n’abana b’abakobwa bagitwara inda z’indaro bakiri bato.

Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo batarageza ku myaka y'ubukure bagirwa inama na yunganira ubuyobozi muri gahunda zitandukanye z'ubuzima.
Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo batarageza ku myaka y’ubukure bagirwa inama na yunganira ubuyobozi muri gahunda zitandukanye z’ubuzima.

Imibare yashyizwe ahagaragara muri Kamena 2014, igaragaza ko akarere ka Ngororero kari mu turere dufite umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bw’abaturage (2.6%). Nyamara kuringaniza urubyaro biracyari hasi mu baturage kuko biri ku kigero cya 40,5% kabone nubwo Ngororero iri ku mwanya wa mbere mu kuboneza urubyaro mu Ntara y’iburengerazuba.

Uretse abashakanye bataragera ku gipimo cyiza mu kwitabira kuboneza urubyaro, abana b’abakobwa batwara inda z’indaro nabo baracyari benshi muri aka karere. Urugero rutangwa ni uko nko mu murenge wa Gatumba gusa habarirwa abagera kuri 368 mu myaka ibiri ishize, babyariye iwabo batarageza ku myaka y’ubukure.

Bihoyiki Telesphore, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo murenge avuga ko impamvu z’uko kubyarira iwabo ari benshi ziterwa n’ibikorwa by’iterambere bituma muri uwo murenge hahora urujya n’uruza rw’abantu.

Abo bantu biganjemo abahamara igihe gito bakigendera bamaze gutera inda abakobwa nabo bavugwaho gukunda kubaho mu buzima bworoshye aribyo bituma bashukika.

Kwigishwa imyuga ni kimwe mu bisubizo bafashe mu kurinda urubyiruko.
Kwigishwa imyuga ni kimwe mu bisubizo bafashe mu kurinda urubyiruko.

Bimwe mu bikorwa bivugwa ko bizana abantu benshi ni nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda n’urugomero rwa Nyabarongo, kongeroho amasoko aremwa n’abantu benshi hamwe n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi muri uwo murenge.

Ku bufatanye na RALGA, forumu yashyizweho ikaba ivuga ko igiye gufatanya n’akarere guhangana n’icyo kibazo.

Akarere ka Ngororero gafite ubuso bungana na Km² 679, n’abaturage ibihumbi 335. Imibare yavuye mu ibarura rusange ry’abaturage riheruka dukesha ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko abaturage b’aka karere batuye ku bucucike bw’ingo 491 kuri Km² imwe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muzashyireho iby’imyororokere

larissa yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka