Volleyball U23: U Rwanda rwabuze itike yo kujya mu gikombe cy’isi

Inzozi z’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 zo kwerekeza mu gikombe cy’isi zaraye zirangiye ubwo iyi yatsindwaga na Algeria amaseti 3-0, mu mukino ubanziriza uwa nyuma w’iri rushanwa rikomeje kubera mu Misiri.

Ikipe y’u Rwanda yasabwaga gutsinda Algeria kuri uyu wa kabiri, ubundi ikizera ko byibura Tuniziya cyangwa Misiri zatakaza imikino yazo.

Ibi siko byaje kugenda kuko igihugu cya Tuniziya cyabaye icya mbere kubona itike yo kujya mu gikombe cy’isi gitsinze Libya amaseti 3-0 (25-13, 25-13, 25-15) mu gihe Misiri na yo yaje gukora nk’ibyo imbere ya Marooc (25-23, 25-14, 25-18), bityo amakipe yombi akatisha itike igana muri Brasil.

Nubwo intsinzi za Misiri na Tuniziya zari zivuze ko u Rwanda rutakigiye muri Brasil, ikipe ya Bitok n’ubundi ntiyari yashoboye gutsinda umukino wayo wa kane, aho yatsinzwe na Algeria amaseti 3-0 (25-22, 25-20, 25-15).

Gutsindwa na Algeria bivuze ko n’amahirwe yo kwegukana umudari wa Bronze muri iri rushanwa yahise akendera nubwo u Rwanda rusigaje umukino wa nyuma ruri bukine kuri uyu wa gatatu na Marooc.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 21, yari yashoboye gukura umwanya wa gatatu mu marushanwa nyafurika y’abatarengeje iyo myaka yari yabereye muri Tuniziya mu mwaka ushize wa 2013.

Benshi muri aba bakinnyi bari bari muri iri rushanwa ryo mu Misiri, bari muri iyi mikino aho bari baje inyuma ya Tuniziya na Misiri, ariko na bo bakaza imbere y’ibihugu nka Marooc, Algeria na Libya bazaba bari kumwe uyu mwaka.

Imikino yo kuri uyu wa gatatu tariki 12/11/2014

Rwanda vs Morocco

Tunisia vs. Egypt

Algeria vs Libya

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka