Nyamagabe: Abanyeshuri bafatatira amafunguro ku ishuri baracyari bacye

Umubare w’abanyeshuri bitabira gufatira amafunguro ku ishuri uracyari hasi mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Nyamagabe, bitewe n’impamvu z’ubukene no kutumva akamaro kabyo kwa bamwe mu babyeyi.

Gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri yashyizweho igamije kurwanya imirire mibi cyane cyane mu bana baturuka mu miryango ikennye, gufasha abana bigaga ntacyo bashyize mu nda no kunganisha abana baturuka mu miryango ifite ubushobozi butandukanye.

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2014, mu nama y’uburezi y’akarere, umuyobozi wungirije w’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamagabe Bwana Emile Byiringiro yibukije abitabiriye ko iyi gahunda igeze ku kigero cya 47% mu karere hose bityo bakaba bagomba gukora ibishoboka abana bose bagafatira amafunguro ku ishuri.

Yagize ati: “umuyobozi wese afatanije na komite y’ababyeyi n’ubuyobozi turebe icyo twakora kugirango bariya bana bose bafungure, ni icyemezo cyafashwe n’abayobozi bakuru, amabwiriza arahari yerekana uko iyo gahunda igomba gukorwa buri wese ni uruhare rwe.”

Mu ngorane abitabiriye inama bagaragaje harimo ikibazo cy'ubukene n'imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no kugaburirwa ku ishuri.
Mu ngorane abitabiriye inama bagaragaje harimo ikibazo cy’ubukene n’imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no kugaburirwa ku ishuri.

Abitabiriye bavuze ko impamvu zituma ubwitabire buba buke ari abukene n’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi bitewe n’uko hari ibigo bimwe bibona imfashanyo.

Andereya Mukurarinda uhagarariye ababyeyi mu ishuri ry’isumbuye ryitiriwe mutagatifu Kizito yagize ati: “ikigaragara ni ubukene ariko kuba abantu benshi bitwaza ubukene usanga kigaruka ku myumvire iri hasi cyane, ababyeyi bamwe bavuga bati dufite abana benshi dutangirira ibihumbi 4cyangwa 5 ntago amafaranga angana kuriya twayabona.”

Groupe scolaire Gasave ni kimwe mu bigo abana barya ku ishuri ari benshi, ibanga bakoresheje ni ukwegera umubyeyi akumvishwa neza gahunda yo kugaburirwa ku ishuri.

Umuyobozi ushinzwe amasomo, Ronge Uwayezu yagize ati: “abatarinjira muri gahunda ni abana batatu gusa abandi tugerageza kubigisha niyo byanze tugahamagara umubyeyi tukamusaba niba nta gihe yaduha byibura mu kwezi gutaha kuburyo iyo gahunda yakomeza”.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’akarere ka Nyamagabe, ab’ibigo by’amashuri mato n’ayisumbuye ya Leta n’ayigenga n’abahagarirye za komite z’ababyeyi, basabwe kongera ingufu mu kongera ubukangurambaga mu bijyanye no kugaburira abana kugira ngo akarere kave kuri 47% kagere ku 100%.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka