Ngoma: Baributswa ko kuboneza urubyaro ari ugutegura ejo heza h’umuryango

Abatuye akarere ka Ngoma baributswa ko kubyara abana bashoboye kurera ari ingenzi mu mibereho myiza y’umuryango kuko abana benshi batateganirijwe batera ikibazo mu muryango yaba mu burere, kubitaho ndetse no gukurikirana imibereho yabo.

Mu rwego rwo kwegereza abaturage service yo kuboneza urubyaro ubuyobozi bw’akarere buvuga ko aho abajyanama b’umuzima mu midugudu baherewe inshingano zo gufasha abashaka kuboneza urubyaro abantu bagenda babikunda.

Bamwe mu batangiye gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bavuga ko byabafashije cyane mu burere bw’abana babo kuko bitabagoye kandi ko usanga kubitaho no kubashakira ibibatunga bitagorana kuko ngo bavuka barateganirijwe.

Nzamwitakuze Apolinariya avuga ko yakurikije umwana ufite imyaka irindwi kandi ko ngo bimushimisha cyane kubona umwana abyaye arerwa n’uwo akurikira ndetse akaba avuka byaratekerejweho n’umuryango kuburyo azarerwa.

Yagize ati “Biranshimisha cyane niyo turi kumwe mu rugo uba ugirango ndi mukuru wabo, tuba twikinira. Ikindi kandi uyu mwana ntago amvuna kuko arerwa n’uwo akurikira bityo nkabona kuboneza urubyaro ari byiza kuko bigufasha kubyara no kurera uko ubyifuza.”

Iyi ni imwe mu miti n'ibikoresho byifashishwa mu gufasha abagore kuboneza urubyaro.
Iyi ni imwe mu miti n’ibikoresho byifashishwa mu gufasha abagore kuboneza urubyaro.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Rurenge avuga ko we akurikirana ababyeyi bagera kuri 45 mu mudgudu we kandi ko abona aho bigereye mu midugudu bigakorwa n’abajyanama b’ubuzima byarushijeho kwitabirwa.

Abaturage bavuga ko kuba imiti yo kuboneza urubyaro isigaye itangwa n’abajyanama b’ubuzima byatumye babyiyumvamo kuko basanzwe bakorana n’abajyanama b’ubuzima muri gahunda zitandukanye babavurira abana babagira inama bityo ko n’iyo kuboneza urubyaro bayitabiriye.

Kirenga Providence umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngoma, avuga ko uburyo bw’abajyanama b’ubuzima mu gufasha ababyeyi kuboneza urubyaro butanga umusaruro kuko uretse no kwegereza abaturage service ngo bayibone itabagoye, usanga n’abaturage babiyumvamo cyane bigatuma bayitabira neza.

Yagize ati “Abaturage tubagaragariza ko iyo umuntu abyaye abana adashoboye kurera bimuteza ibibazo kuko atabasha kubitaho uko bikwiye. Ubu hagiyeho uburyo bworoshye bwo kuboneza urubyaro bw’abajyanama b’ubuzima mu midugudu babitanga”.

Bamwe mu babyeyi usanga banga kuboneza urubyaro bavuga ko batinya ko imiti yabyo yabagwa nabi muri ubu bukangurambaga babwiwe ko iyo hagize uhura n’ikibazo ajya kwa muganga maze agahindurirwa cyangwa akavurwa mu buryo bworoshye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka