Mwendo: Bubatse rondereza ku biro bashishikariza abaturage kuzikoresha

Mu rwego rwo kurushaho gushishikariza abaturage gukunda no gukoresha abashyiga ya Rondereza, ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango bwatangije igikorwa cyo kubakira aya mashyiga hirya no hino ku biro by’utugari tugize uyu murenge ndetse no ku biro by’umurenge.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo buvuga ko bwatangije iyi gahunda kugira ngo umuturage wese uzajya ugera ku biro ibyo aribyo byose ajye abasha kubona iri shyiga n’uburyo ryubakiyemo, bityo bimutere amatsiko yo kuribazaho byinshi adasobanukiwe ababihugukiye bamufashe.

Ku biro by'Umurenge wa Mwendo n'Utugari tuwugize hubatswe rondereza bakangurira abaturage kuzikoresha.
Ku biro by’Umurenge wa Mwendo n’Utugari tuwugize hubatswe rondereza bakangurira abaturage kuzikoresha.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Mwendo, Muragire Christophe, avuga ko iyi gahunda igiye kumara nk’amezi abiri arenga itangiye kandi ko babona ko yakoze ubukangurambaga buhagije kuko abaturage babagana baza kubasobanuza iby’iri shyiga ari benshi.

Ati “kuva aho twubakiye izi rondereza ku biro bitandukanye mu murenge wacu ubona ko abaturage bitabiriye kuzikoresha ari benshi, kuko araza yayibona akatubaza uko yabigenza, icyo gihe natwe duhita tumwohereza kwa Agoronome (ushinzwe ubuhinzi) akamufasha kumwereka aho azikura nawe akajya kuyubakira iwe”.

Uretse ubu buryo bukoreshwa bwo kubakira rondereza hirya no hino ku biro, uyu muyobozi anavuga ko banakoresha ubundi buryo bwo kubikangurira abaturage mu nama zitandukanye.

Asaba abaturage bataritabira gukoresha ubu buryo kwihutira kubukora kuko bubafasha mu iterambere ryabo harimo nko kurondereza inkwi, kubungabunga ibidukikije n’ibindi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka