Kidumu azakorera igitaramo i Kigali yizihiza isabukuru y’impurirane

Umuhanzi Kidumu ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, ku itariki 28/11/2014 azakorera igitaramo cy’ishimwe i Kigali mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze abonye izuba ndetse n’imyaka 30 amaze mu muziki.

Amakuru atangazwa na Ahmed Pacifique ari nawe ushinzwe imenyekanishabikorwa bya Kidumu hano mu Rwanda avuga ko uyu muhanzi yifuje kwizihizanya iyi sabukuru hamwe n’inshuti ze n’abafana be ba hano mu Rwanda.

Iki gitaramo cyiswe “Kidum Birthday Concert” kizabera muri Kigali Serena Hotel guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi bitanu ahandi.

Kidum agiye kuza gutaramana n'abanyarwanda yizihiza isabukuru y'imyaka 40 avutse, n'imyaka 30 ari mu muziki.
Kidum agiye kuza gutaramana n’abanyarwanda yizihiza isabukuru y’imyaka 40 avutse, n’imyaka 30 ari mu muziki.

Muri iki gitaramo hazagaragaramo abahanzi nyarwanda ndetse n’abahanzi bo mu gihugu cy’u Burundi.

Amwe mu mateka y’umuhanzi Kidumu

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Jean Pierre NIMBONA akaba yaravutse ku itariki 28/10/1974 mu gihugu cy’Uburundi mu Ntara ya Bujumbura mu gace ka Kinama.
KIDUMU Kibido wakuze akunda kuririmba cyane yatangiye kwiga gucuranga no kuvuza ingoma ku myaka 10 gusa.

Mu mwaka wa 1995 mu gihugu cy’u Burundi ubwo hari intambara yahungiye mu gihugu cya Kenya, akomeza kwimenyereza kuvuza ingoma kugeza ubwo bihinduka akazi akajya abikora mu tubari dutandukanye Nairobi no mu nkengero zayo, aho yabaga akorana n’amatsinda (Group) atandukanye.

Kidum kandi icyo gihe nibwo yinjiye neza mu ruhando rwa muzika nk’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umucuranzi w’impano idasanzwe. Mu mwaka w’2001 Kidumu yasohoye umuzingo (album) we wa mbere yise YARAMENJE, iyi yariho indirimbo zakunzwe cyane muri Kenya, i Burundi ndetse no mu Rwanda.

Indirimbo YARAMENJE ari nayo yitiriwe iyo album yarakunzwe cyane ndetse imuhesha ubutumire butandukanye bwo gutanga ibiganiro by’amahoro ku maradiyo ndetse n’amateleviziyo mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 2003 yasohoye umuzingo wa kabiri yise SHAMBA, 2006 asohora ISHANO, mu 2010 asohora HATURUDI NYUMA kuri ubu akaba ari mu kurangiza umuzingo wa gatanu uzaba uriho indirimo nka Hali na Mali, na Kazi ni Kazi.

Kidum kandi mu rugendo rwe rwa muzika yabashije kugera kuri byinshi harimo no gutwara ibihembo bitandukanye nka Kilimanjaro Award amaze gutwara inshuro eshanu, Akeza Award, PAM Award yatwaye incuro ebyiri, Salax Awards, KORA Award yatwaye mu 2012 n’ibindi byinshi. Kuri ubu ari mu bari guhatanira ibihembo mu marushanwa ya Afrima (All Africa Music Awards).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka