Umunyarwanda wari usigaye muri BBA nawe yasezerewe
Frankie Joe, umunyarwanda umwe rukumbi wari usigaye mu marushanwa ya Big Brother Africa (BBA), nyuma y’uko mugenzi we Arthur Nkusi bari bajyanye guhagararira u Rwanda yasezerewe mu mpera z’icyumweru gishize, nawe yasezerewe.
Ibi byabaye mu muhango wo gusezerera bamwe mu bari barashyizwe ku rutonde rw’abagomba gutaha, Frankie Joe akaba yari arimo.
Mbere y’uko ahamagarwa, wabonaga Frankie Joe ameze nk’ufite ubwoba, ubona ko bimurimo rwose ko byanze bikunze atari bugire amahirwe yo gusigara.
N’ubwo byari bimeze gutyo ariko, mu ijambo yavuze mbere y’uko ahamagarwa akabwirwa ko yasezerewe, yari yavuze ko gusezererwa bitari bumutungure ahubwo ko aramutse akomeje aribyo yafata nk’igitangaza.
Undi wasezerewe hamwe na Frankie Joe ni uwitwa Permithius wo mu gihugu cya Namibia.
Kugeza ubu, igihugu cya Kenya, Namibia ndetse n’u Rwanda, ntibikiri kubarizwa muri iri rushanwa ry’imibanire rya BBA riri kubera muri Afurika y’Epfo, nyuma y’uko abari barabiserukiye basezerewe.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|