Gatuna: Barasaba ko hashyirwa icyapa kibuza abava mu mahanga kwinjiza amashashi mu Rwanda

Abaturage batuye ku mupaka wa Gatuna uhuza igihugu cy’u Rwanda na Uganda barasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) gushyira icyapa kinini kuri uwo mupaka kandi cyanditse mu ndimi zitandukanye ko kwinjiza amashashi mu Rwanda bitemewe.

Kuwa 9/11/2014, ubwo itsinda ry’abanyamakuru bahabwaga amahugurwa yo kubungabunga ibidukikije mu karere ka Gicumbi bageraga ku mupaka wa Gatuna, Umukozi ushinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, Butera Emmanuel, yabatangarije ko kugira ngo amashashi acike burundu mu Rwanda, by’umwihariko mu turere duhana imbibi n’umupaka ko REMA yari ikwiye gushyira icyapa kinini ku mupaka cyerekana ko amashashi mu Rwanda yaciwe ndetse ko uyinjiranye ahanwa.
Ibi ngo uwabisoma yinjiye muri Uganda, Kenya no mu bindi bihugu yakubahiriza ibyo icyo cyapa kimusaba.

Ati “kuba ibyapa biri ku muhanda abantu bakabyubahiriza bitewe nicyo kivuga cyaba icyiyobora ndetse n’igitegeka cyangwa se ikiranga, ndumva iki cyapa uwagishyira hano ku mupaka byafasha abantu binjirana amashashi mu Rwanda kumenya ko bibujije”.

Abaturage bifuza ko kuri uyu mupaka hashyirwa icyapa kibuza abantu kwinjiza amashashim mu Rwanda.
Abaturage bifuza ko kuri uyu mupaka hashyirwa icyapa kibuza abantu kwinjiza amashashim mu Rwanda.

Ibi kandi byashimangiwe na Nzirorera Davide ukorera muri koperative “Newline” akazi ko gupakurura imizigo ku mupaka wa Gatuna, uvuga ko n’ubwo amashashi bayaciye usanga mu turere twegereye umupaka akunze kuhagaragara.

Nawe asanga ubuyobozi buramutse bushyize icyapa ku muhanda cyerekana ko abagenzi baba bavuye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bakwiye kwirinda kwinjiza amashashi byagira ingaruka nziza bityo n’uyifite akaba atayinjiza mu Rwanda.

Dufatanye Israël ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko y’ibidukikije muri REMA avuga ko n’ubwo haboneka abanyamahanga bamwe ndetse na bamwe mu banyarwanda binjiza amashashi mu Rwanda, bisaba ubufatanye hagati y’ibihugu by’umuryango wunze ubumwe bya Afurika kugira ngo amashashi acike. Ikindi ngo hazabaho ibiganiro hagati y’ibihugu byombi barebe uburyo ikibazo cy’amashashi gicika.

Ku bijyanye no gushyiraho icyapa kibuza abantu kwinjiza amashashi mu Rwanda, ngo REMA igiye kubisuzuma barebe uko bishyirwa mu bikorwa kuko inzira itanga igisubizo cyo guca amashashi yose bayikora.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka