Karongi: Kurererwa mu miryango byabunguye byinshi mu buzima

Mu gihe bamwe mu bana babaga mu bigo by’impfumbyi bavuga ko bari batewe impungenge n’imibereho yabo ubwo Leta y’u Rwanda yafataga icyemezo cyo gufunga ibigo by’impfumbyi abana bakabohereza kuba mu miryango, ubu bavuga ko byabafashishije kuko byatumye bashobora kubana n’abandi mu buzima bwo hanze kandi kuri ubu bakaba bashobora gukora ibikorwa bibateza imbere bityo bikabafasha gutegura ahazaza habo.

Bamwe muri abo bana bavuga ko ubuzima bwo mu bigo by’impfunbyi bwatumaga bahora basa n’aho bafungiranye bigatuma hari amakuru menshi yo mu buzima bwo hanze batamenya, kuva mu bigo by’impfumbyi bikaba byaratumye bashirika ubute bagakora kandi bikabafasha no kwigirira icyizere.

Nyirandayizeye Donatille, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka 23 utuye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, ni umwe mu bana babaga mu bigo by’impfubyi akaza kuhakurwa akajyanwa mu muryango. Avuga ko kuva mu kigo cy’impfubyi byamufashije gutegura ahazaza he.

Agira ati “Ntabwo navugaga ngo ndibukenere kurya kuko ibyo kurya babimpanga. Ntabwo navugaga ngo umwambaro kuko bari buwumpe ariko ubu noneho byose mbyishakaho”.

Uyu mwana w’umukobwa nyuma yo gusohoka mu Kigo cy’Imfumbyi muri Village Ineza yo mu Murenge wa Rubengera, yakoze imirimo itandukanye harimo gukorera umushinga ukora ibijyanye n’inyongeramusaruro no gutubura imbuto bita “Tubura”, nyuma aza kwitangirira umushinga wo gucuruza amakarita ya Tigo ndetse no gucuruza serivisi yo kohererezanya amafaranga hifashishijwe terefone izwi nka “Tigo Cash”. Kuri ubu akora mu nzu icuruza ibijyanye n’ibikoresho by’ishuri n’ibyo mu biro bita “papéterie” ndetse akaba agifite umushinga we wo gucuruza amakarita ya Tigo na Tigo Cash, aho yatanze akazi kuko hari umukozi ubimukorera.

Nyirandayizeye avuga ko kuva mu kigo cy’impfubyi byatumye afunguka mu mutwe akamenya ko agomba kwimenya akabona ibyo akeneye by’ibanze kandi ngo binyuze mu nzira nziza. Akomeza avuga ko n’ubwo amikoro akiri makeya afite icyizere ko byose bizashoboka akagera kure kurushaho.

Agira ati “Kuba narahereye kuri Tigo Cash bigakunda bimpa icyizere ko n’amangazini nzayageraho”.

Nyirandayizeye ubu akora muri Papeterie.
Nyirandayizeye ubu akora muri Papeterie.

N’ubwo avuga ko ubuzima abayemo buri hagati akaba atari bubi cyangwa ngo bube bwiza nk’uko abishaka, asanga kuba mu kigo cy’impfumbyi bidafasha abana babibamo cyane kuko nibura ubuzima bwo hanze bumufasha gutekereza ku buzima bwe bwo mu gihe kizaza.

Agira ati “Kuba mu kigo cy’impfumbyi nta kintu njyewe byamariye kuko nyine kugera hanze byatumye nshobora kugira icyo nikorera…”.

Uretse kuba afite akazi kandi akaba anikorera ubucuruzi, uyu mwana wagizwe impfubyi na Jenoside yakorewe abatutsi agifite imyaka itatu y’amavuko gusa yarangije amashuri yisumbuye akaba afite inzozi zo gukomeza akazaminuza.

Aha ubutumwa abandi bana bakiba mu bigo by’impfumbyi, Nyirandayizeye avuga ko kujya hanze bitera ubwoba benshi mu bana b’impfumbyi kuko baba batekereza uburyo bazabaho, ariko akavuga ko kutakibamo bishobora kugira akamaro kurushaho.

Agira ati “Kujya hanze uba uhangayikishijwe n’ukuntu uzabaho ariko iyo uhamaze umwaka umwe uba umaze gufatisha ubuzima”.

Akomeza avuga ko iyo uri mu kigo cy’imfubyi uba udashobora kwitekerereza akagira inama abakikirimo gushaka uko bajya mu buzima bwo hanze bagashaka ubuzima bakiri bato kuko ngo n’ubundi batazahora mu buzima nk’ubwo. Ati “Bashatse babivamo (ibigo) bagashaka ubuzima bakiri bato kuko n’ubundi batazabihoramo”.

Nyiragasigwa Valentine, umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka 15 na we warerewe muri Village Ineza, avuga ko akiba mu kigo cy’impfumbyi nta kintu na kimwe yari ashoboye gukora.

Agira ati “Mu kigo ntabwo twajyaga gutashya, ntabwo twajyaga kuvoma ariko nageze aha nkajya njyana n’abandi bana ndabimenya”.

Uyu mwana w’umukobwa wageze mu kigo cy’impfubyi akiri uruhinja nyina amaze kwitaba Imana akaza kukivamo agejeje imyaka 14 y’amavuko kuri ubu akaba yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, akomeza avuga ko kuva mu kigo cy’impfubyi bimuha icyizere ko niyubaka urwe rugo azajya ashobora kwikorera ibintu byose.

Kuva mu kigo cy'imfubyi byafashije Nyirandayizeye gutekereza kuri ejo hazaza he.
Kuva mu kigo cy’imfubyi byafashije Nyirandayizeye gutekereza kuri ejo hazaza he.

Abajijwe icyo yabonaga mu kigo ubu atabona, Nyiragasigwa agira ati “Ntacyo nabonaga ntabona, byose mukuru wanjye arabinkorera kandi akananyigisha n’indi mirimo”.

Nyiragasigwa avuga ko ahubwo yagira inama abana bakiba mu kigo cy’imfubyi kujya bitoza kugira uturimo duto duto na bo bakora.

Mushimiyimana Béata ni umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka 25 akaba mukuru wa Nyiragasigwa ari na we umurera aho aviriye mu kigo cy’impfubyi. Avuga ko abona Nyiragasigwa amaze kumenya ubwenge burenze ubwo yari afite akiri mu kigo cy’impfubyi.

Agira ati “Akigera hano ntabwo wari kumuha akarimo gasanzwe ngo abe yagakora. Ntabwo wari kumuha n’akabido gatoya ngo abe yagenda ngo azane amazi kandi ubona amaze gukura”.

Mushimiyimana avuga ko ubu amusiga mu rugo agakubura ndetse yaba yanasize ibyo guteka akaza agasanga yatetse nta kibazo. Akomeza avuga ko n’ubwo kumenyera ibiryo byo mu giturage byabanje kumugora ariko ngo yagiye amugerageza buhoro buhoro ku buryo bitatinze.

Agira ati “Nk’iyo saa sita natekaga ibiryo bikamunanira nimugoroba nageragezaga gushaka ibijya gusa n’ibyo yabonaga mu kigo”.

Mushimiyimana akomeza avuga ko Orphelinat Ineza uyu mwana yarererwagamo yakomeje kumufasha kugira ngo ubuzima butamugora, buri mezi atatu bakaba babagenera amafaranga asaga gato ibihumbi 35 yo gufasha Nyiragasigwa.

Uyu mukobwa na we wibana kuko ari impfubyi avuga ko inzu babamo bayubakiwe na Village Ineza ubwo Nyiragasigwa yari agiye gutaha kugira ngo abone aho azashyikira.

Mu gihe ikigo umwana yavuyemo gikomeje kumufasha mu mibereho ye, Mukeshimana asaba ko n’ubuyobozi bwa Leta bwagombye kubaba bugufi bukagira icyo bubafasha.

Umwe mu babyeyi bakora mu bigo byahoze ari iby’impfumbyi twaganiriye na we avuga ko kuba mu bigo by’impfumbi ari amaburakindi kuko ngo umwana yagakwiriye gukurira mu muryango kuko ari ho haba uburere bwuzuye.

Agira ati “Ubundi umwana aba mu kigo cy’impfumbyi kuko aba atagifite umwitaho, ariko na none iyo ari mu kigo usanga ahabwa ibintu byose ntabone umwanya wo kwitekerereza no kwirwanaho”.

N'ubwo kuva mu bigo by'imfubyi bitera benshi ubwoba, Nyirandayizeye avuga ko bifite akamaro kurusha kugumamo.
N’ubwo kuva mu bigo by’imfubyi bitera benshi ubwoba, Nyirandayizeye avuga ko bifite akamaro kurusha kugumamo.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kubera ko umwana nk’uwo aba ateze ubuzima bwe ku bandi bantu bamutekerereza, bituma iyo ageze mu buzima bwo hanze bumugora. Kuri we ngo umwana iyo ageze mu buzima bwo hanze bituma amenya ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange kandi akamenya kwibeshaho.

Kurerera abana babaga mu bigo by’imfubyi mu miryango biracyafite inzitizi

Soeur Anysia Mukankurana, Umuyobozi w’Ikigo Village Ineza cyahoze cyitwa Village d’Orphelinat Ineza kiri mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, avuga ko gahunda yo gukura abana mu bigo by’impfumbyi bagatwarwa kurererwa mu miryango hari aho bigifite inzitizi.

Agira ati “Gahunda ya Leta yo gusubiza abana b’impfumbyi mu miryango si nshya kuri twe kuko n’ubundi twe twakiraga abana tukabashakira imiryango.”

Nyamara ariko ngo usanga hari abana bagera mu miryango ntibashobore kwibona mu miryango bagiyemo bavuga ko iwabo ari aho barerewe, bigatuma hari bamwe muri bo bata imiryango barererwamo bakigira mu muhanda.

Cyakora ariko Soeur Mukankurana uvuga ko kuba umwana yananirana atari ibidasanzwe kuko hariho n’abata ababyeyi babo babibyariye bakajya kuba mayibobo, asaba Leta gukurikirana ikamenya neza imibereho y’abana baba barahoze mu bigo by’impfubyi kugira ngo bimwe mu bibazo bahura na byo ibafashe kubikemura.

Uyu mubikira avuga ko by’umwihariko abavuye muri Village Ineza, iki kigo gikomeza gukurikirana kikamenya imibereho yabo.

Kuva muri 2012 Leta yashyiraho gahunda yo kurera abana b’impfumbyi mu miryango, Village Ineza imaze gusubiza mu miryango abana barenga mirongo itanu, cyakora ariko ngo kuva ikigo cyatangira bamaze gusubiza mu miryango abarenga ijana, ubu hakaba hasigaye abana babarirwa muri 25 bategereje gusubizwa mu miryango.

Soeur Mukankurana avuga ko kubera ko abana bari mu Village Ineza bari mu byiciro bitewe n’uko bagiye bahaza ngo usanga hari abagifite bamwe mu bo bakomokaho bityo bakaba ari bo babashyikiriza, ubundi ugasanga hari n’ababyeyi baba bafite urukundo bakeneye abana barera bityo bakaba babagana bakabaha.

Yongera ho ko hari n’abo usanga baragiye bazanwa na bamwe bo mu miryango yabo wenda kubera ko babaga bafite umubyeyi umwe, abo kimwe n’abandi bafitiye amakuru y’aho bakomoka bakaba babasubiza mu miryango yabo.

Village Ineza yahoze ari Orphelinat Ineza ni kimwe mu bigo by'imfubyi biba mu karere ka Karongi.
Village Ineza yahoze ari Orphelinat Ineza ni kimwe mu bigo by’imfubyi biba mu karere ka Karongi.

Mu Karere ka Karongi harimo ibigo by’impfubyi bibiri harimo icyitwa Village Ineza kiri mu Murenge wa Rubengera n’ikitwa Espérance kiri ahitwa ku Mugonero mu Murenge wa Gishyita.

Mu gihe muri Esperance Mugonero harererwaga abana b’impfubyi 127 ubu ngo hasigayemo 56 abandi bakaba baramaze kubona imiryango.

Naho imiryango yo mu Karere ka Karongi yashoboye kwakira abana b’impfubyi irera muri 2013 ikaba yarabarirwaga muri mirongo 32 abandi ngo bakaba baragiye bakirwa n’imiryango yo mu tundi turere dutandukanye.

Mudatsikira Hertier, Umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango akaba anashinzwe uburenganzira bw’umwana, avuga ko akarere kagerageza gukurikirana buri muryango wakiriye umwana w’impfubyi aho bisanze ari ngombwa ko babafasha kugira ngo ubuzima bw’abana burusheho kuba bwiza bakabafasha.

Mu mwaka wa 2013-2014, ngo bateye inkunga imiryango 22 yakiriye abana b’impfubyi aho bakoresheje amafaranga agera kuri miliyoni 5 n’ibihumbi magana 600,dore ko buri muryango ngo wagiye uhabwa ibihumbi 252. Kugira ngo umuryango urera umwana w’impfubyi ubone ayo mafaranga ngo uba ugomba gukora umushinga ugaragaza uburyo bwo kuyabyaza umusaruro.

Muri uyu mwaka wa 2014 na bwo ngo barimo kwakira indi mishinga aho imiryango izagaragaza imishinga myiza na bwo izahabwa ayo mafaranga yo gukora iyo mishinga yo gufasha mu kurera neza abo bana b’impfubyi bakiriye.

Mudatsikira ariko yibutsa imiryango yakira abana ko bidakwiye ko babakira bategereje inyungu iyo ari yo yose dore ko ngo n’udufaranga babaha ntacyo tuba tumaze.

Agira ati “Ndasaba ababyeyi kwakira abana kuko bafite urukundo bakabaha urwo rukundo kandi bakaba uburenganzira bwose nk’ubw’abandi bana”.

Aha abibutsa ko niba utwaye umwana agomba kujya mu ishuri nk’abandi bana kandi agahabwa ibyangombwa byose bikwiriye umwana kugira ngo uburenganzira bwe bwubahirizwe.

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ifashe gahunda ko nta mwana ukwiye kurererwa mu bigo by’impfubyi, hariho imiryango y’ababyeyi b’inyangamugayo kandi bafite urukundo bategurirwa kwakira abana bakabarera, abo babyeyi bakaba ari bo bita ba “Malayika Murinzi”.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uretse ko bifasha n’abana bato kubona uburere bwo mu muryango, ubumuntu n’urukundo rwa babyeyi

ingabire yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka