Jah Bone D yatangije iserukiramuco ngarukamwaka

Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu Busuwisi uririmba mu njyana ya Reggae, Jah Bone D, yatangije iserukiramuco ngaruka mwaka rizajya riba buri tariki 02/11, umunsi hibukwa iyimikwa rya Haile Selassie I, umwami w’abami w’igihugu cya Ethiopia.

Jah Bone D avuga ko iri serukiramuco ryitwa IMAN FEST rigamije guhamagarira abantu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu nk’uko umwami w’abami wa Ethiopia yabuharaniye.

Agira ati “Iyo urebye usanga ibi bintu byo kubahiriza uburenganzira bwa muntu ari Haile Selassie I wabitangije. Yasabaga abazungu kureka kurenganya abirabura niyo mpamvu ubutumwa bwo kurengera uburenganzira bwa muntu bugaruka cyane mu izina rya festival [iserukiramuco] yacu”.

Uyu muhanzi w’injyana ya Reggae yari asanzwe akorera iri serukiramuco mu gihugu cy’Ubusuwisi kuva mu mwaka wa 2002, ariko bamwe mu bo bafatanyaga kuritegura bagenda babivamo we arabikomeza. Gusa ngo ubushobozi bwaje kumubana buke risa n’irihagaze afata icyemezo ko ryakomereza mu Rwanda kuko ariho yaribonera ubushobozi.

Uretse kuba bamwe mu bafatanyaga na Jah Bone D gutegura iryo serukiramuco baragiye babivamo, na bamwe mu bayobozi ngo bagiye basa n’abarirwanya kubera ubutumwa bwaritangirwagamo buhamagarira abantu kurengera ubuzima bwa kiremwamuntu, cyane cyane ubw’abanya Afurika, nk’uko uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije igitaramo cyo kwibuka iyimikwa ry’umwami w’abami wa Ethiopia tariki 02/11/2014.

Jah Bone D (hagati) mu kiganiro n'abanyamakuru
Jah Bone D (hagati) mu kiganiro n’abanyamakuru

Kuba iryo serukiramuco ryaritwaga Human Festival rikaza kwitwa Iman Fest ngo nta tandukaniro rinini riri mu gisobanuro, ahubwo ngo icyahindutse ni uburyo bw’imivugire nk’uko Jah Bone D abivuga.

Agira ati “Human ni ururimi rukunze gukoreshwa n’abazungu cyane cyane kandi uburenganzira bw’ikiremwamuntu Haile Selassie I yavugaga bwari ubw’umwirabura ukurikije urugomo amahanga yamukoreraga. Kubera iyo mpamvu rero ntabwo twakomeza gukoresha uburyo bwa bob wo kuvuga, ariko bijya kuba kimwe igitandukanye ni uburyo bwo kubivuga”.

Iri serukiramuco ngo rizajya ryitabirwa n’abahanzi babishaka ariko hakarebwa ubutumwa batanga mu ndirimbo za bo, gusa benshi mu bazajya baryitabira bazaba ari abaririmba mu njyana ya Reggae. Uretse Abanyarwanda ngo rizajya rinatumirwamo n’abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye cyane cyane bya Afurika no muri Caraibe.

Aba Rasta bafata Haile Selassie I nk’umuntu umeze ute?

Aba Rasta bafata Haile Selassie I nk’umuntu udasanzwe, bamwe bakanamufata nk’imana yabo kuko ubuzima bwe bwagiye burangwa n’ibitangaza uhereye ku ivuka rye kugeza atabarutse. Ras Jah Bone D avuga ko Haile Selassie ari Imana nyir’ububasha akaba na Roho ya Africa ku ba Rasta bazi ukuri, kuko Haile Selassie yaje ku Isi yari yarahanuwe ko hagiye kuza Umwami w’Abami, ndetse igihe avuka hakaba harabonetse ikimenyetso cy’inyenyeri nk’icyabonetse ku ivuka rya Yezu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Jah Bone D yabisobanuye agira ati “Nemera ko habaho imana nyinshi zitandukanye, ni yo mpamvu Haile Selassie ari Imana yanjye, Umwami w’Abami, Urumuri rw’Isi, Nyagasani w’aba Nyagasani, Intare yo mu muryango wa Dawidi”.

Bamwe mu ba Rasta bafata Haile Selassie I nk'Imana yabo.
Bamwe mu ba Rasta bafata Haile Selassie I nk’Imana yabo.

Haile Selassie I yavutse tariki 23/07/1892 nyuma y’igihe kitari gito ababyeyi be (Ras Makonnen Woldemikael Gudessa na Yeshimebet Ali Abba Jifar) bari bamaze mu gahinda gakomeye ko kubyara abana bagapfa cyangwa inda zikavamo ku buryo bari bafite ikibazo cy’uko ingoma ya se yashoboraga kuzima burundu, nk’uko Jah Bone D abivuga.

Kuri ibyo haniyongeraho kuba umunsi avuka imvura yaraguye kandi yari imaze igihe kinini itagwa, ndetse ngo hari n’ubwo yigeze kujya muri Jamaica imvura imaze imyaka 14 itagwa ariko akiva mu ndege n’imbwa ye imvura ihita igwa, nk’uko Ras Jah Bone D akomeza abivuga.

Jah Bone D ubusanzwe aza mu Rwanda rimwe mu mwaka, ariko avuga ko nibinashoboka yazajya aza kabiri bitewe na gahunda yatumiwemo. Kugeza ubu yasubiye i Burayi akaba ateganya ko bishobotse yagaruka mu kwezi kwa gatanu k’umwaka utaha mu munsi mukuru wa Bob Marley.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka