Volleyball: U Rwanda ruzahangana n’Abarabu gusa nyuma y’uko Botswana yikuye mu irushanwa

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 mu mukino wa Volleyball ubu iri kubarizwa mu mujyi wa Sharm El Sherk mu Misiri aho igomba kwitabira irushanwa nyafurika ry’abatarengeje imyaka 23 rizahabera kuri uyu wa gatanu tariki ya 07/11/2014.

Iyi kipe imaze gukora imyitozo igera kuri ibiri dore ko itabashishe guhita ibona umukino wa gicuti nk’uko umutoza Paul Bitok yari yabyifuje.

Icyaje gutungurana ariko ni uko amakipe ari mu Misiri yabwiwe ko ikipe ya Botswana itakitabiriye ino mikino, bivuze ko u Rwanda ari cyo gihugu rukumbi cy’abirabura kizayigaragaramo.

Ikipe y' u Rwanda ngo izakora ibishoboka byose yitware neza mu Misiri.
Ikipe y’ u Rwanda ngo izakora ibishoboka byose yitware neza mu Misiri.

Aganira n’itangazamakuru, umunya Kenya utoza aba basore Paul Bitok, yavuze ko biteguye kwitwara neza muri iyi mikino bakaba bashobora guhesha ishema u Rwanda.

Bitoke yatangaje ko abizi neza ko amakipe ya Misiri na Tuniziya ari yo azabagora gusa ko bazakora ibishoboka kugira ngo bayakureho umusaruro mwiza wazabajyana muri Brasil umwaka utaha.

Kuri uyu wa kane nibwo u Rwanda rumenya ikipe bazatangirana na yo. Amakipe ari muri iri rushanwa atanu ariyo Misiri, Botswana (yatangaje ko itakitabiriye amarushanwa), Libya, Marooc, Algeria n’u Rwanda agomba guhura hagati yayo yose maze ebyiri za mbere zikagera ku mukino wanyuma ndetse zigakatisha itike izijyana mu gikombe cy’isi kizabera muri Brasil mu kwezi k’Ukwakira 2015.

Jado Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka