Nyaruguru: Abagore babangamiwe no guharikwa

Bamwe mu bagore bo mukarere ka Nyaruguru baratangaza ko n’ubwo bahawe ijambo bakaba basigaye babasha kujya mu bandi ngo bakibangamiwe n’uko abagabo babo babashakiraho abandi bagore bikadindiza iterambere ryabo.

Aba bagore bavuga ko imyumvire yabo nk’abagore batuye mu cyaro ngo yatangiye guhinduka, bakaba basigaye babasha kujya mu bandi.

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyaruguru.
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyaruguru.

Umugore utuye mu murenge wa Ruheru waganiriye na Kigali Today gusa akifuza ko amazina ye atatangazwa, avuga ko hari igiheumugabo yigendera ntakorere urugo ndetsengo yaba anatashye agatahukana undi mugore.

Ati:”umugore ashakana n’umutware we bakanasezerana byemewe n’amategeko ariko bamara kugira umutungo umugabo akigiramu kabari yataha agatahana undi mugore, atanamuzana mu rugo akamugira inshoreke bakabana, umugore rero mu rugo akagumana n’abana wenyine umugabo ntiyongere gukorera urugo ngo amenye abana”.

Hon Izabiriza Marie Mediatrice wari wagendereye akarere ka Nyaruguru.
Hon Izabiriza Marie Mediatrice wari wagendereye akarere ka Nyaruguru.

Uyu mubyeyinakomeza avuga ko iyo bigenze bitya, umugore atongera kubona uko ajya aho abandi bari agaheranwa n’ubwigunge wenyine bikamubera inzitizi ku iterambere.

Ati:”iyo bigenze bitya umugore ntiyongera kugera aho abandi bari akigunga ntabashe kugera aho abandi bari ngo ashake udufaranga nka kuriya abandi bashaka amafaranga bakajya mu mashyirahamwe, ubwo rero umugore iyo yigunze nta terambere ashobora kugeraho”.

Aba bagore kandi bavuga ko bakizitiwen’ubukene ahanini baterwa n’abagabo babo.Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko FFRP, Madamu Izabiriza Marie Mediatrice nawe yemera ko abagore bo mu cyaro koko bakizitiwe n’ubukene.

Uyu muyobozi akaba asaba inzego zose kureba icyakorwa kugirango umugore wo mu cyuaro nawe atezwe imbere.

Ati:”ubukene ku mugore wo mu cyaro buracyahari, ari nayo mpamvu inzego twese turi guhaguruka kugirango turebe uwo mubare wundi w’abagore bo mu cyaro twabakorera iki?”

Naho ku kibazo cy’ubuharike bukigaragara mu bice by’icyaro, uyu muyobozi avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’iterambere ry’umuryango bari kwiga ku buryo umugabo nawe yakwigishwa akumva ko afite uruhare mu iterambere ry’umugore.

Ati:”turimo kwiga ni guteingufu zashyizwe mu kuzamura umugore zashyirwa no mugutuma umugabo ahinduka akareka guhohotera umugore, akumva ko kumuhohotera bimusubiza inyuma mu iterambere rye, tumwumvishe ko gushaka abagore benshi mu by’ukuri nta n’umutungo uhagije wo kubatungisha afite, ari ubusambo.Hari ikindi se bamukorera uretse kumutekera uyu munsi akarya aha ejo akarya hariya?

Uretse ubukene n’ubuharike, bamwe muri aba bagore bagaragaza ko n’imirimo bakora ahanini ntinahabwe agaciro n’abagabo babo ngo ifatiye runini urugo, nyamara ngo kuba ititabwaho bikaba imwe mu mpamvu zituma abagabo babaharika.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka