Musanze: Abasivili basaga 40 barangije amahugurwa abategurira ubutumwa bw’amahoro

Abasivili 44 bava mu bihugu umunani by’umuryango w’Afurika y’Iburasizuba bifite ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF), kuri uyu wa Gatanu tariki 31/10/2014 barangije amahugurwa abategurira ibikorwa byo kugarura amahoro mu butumwa bw’amahoro bukorerwa hirya no hino muri Afurika.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy), Col. Jules Rutaremara atangaza ko abasirikare bakwitabazwa mu butumwa bw’amahoro barangije gutegurwa, aya mahugurwa yari agamije gutegura abasivili kuzitabira imyitozo bazakorera muri Ethiopiya uyu mwaka.

Abitabiriye amahugurwa bashyikirijwe inyemezabumenyi.
Abitabiriye amahugurwa bashyikirijwe inyemezabumenyi.

Col. Rutaremara agira ati: “Murabizi hazaba exercise (imyitozo) mashariki Salama izabera muri Ethiopiya uyu mwaka, iyo hari exercise nk’iyo, haba hari abasirikare, abapolisi n’abasivili, ubwo yari amahugurwa y’abasivili kugira ngo bazagende bazi icyo bakora.”

Uyu muyobozi wa RPA akomeza avuga ko iyo myitozo bazakora ari igipimo kigaragaza uko n’abasivili bo muri EASF biteguye mu bikorwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro.

Abayobozi ba EASF,GIZ,RPA ni bo bitabiriye umuhango wo gusoza.
Abayobozi ba EASF,GIZ,RPA ni bo bitabiriye umuhango wo gusoza.

Jihani Abdullahi Hassan ukomoka muri Somaliya yagize icyo atangaza ku byo yungikiye muri aya mahugurwa muri aya magambo: “ Muri aya mahugurwa twigiye hamwe uko hategurwa ibikorwa ku ruhande rw’abasivili, ni byo twakozeho tutaruhuka mu minsi itanu ishize. Twize kandi uko abantu basangira ubumenyi, bubahana n’uburyo abasivili ari bamwe mu bagize ubutumwa bw’amahoro, akamaro kabo n’inshingano zabo.”

Mu bikorwa bwo kugarura amahoro mu bihugu biri mu kaga, abasirikare, abapolisi n’abasivili barafatanya ariko ngo buri wese aba afite inshingano ze, by’umwihariko abasivili babashinzwe nk’uburenganzira bwa muntu, imishyikirano ku mpande zihanganye, ibya politiki n’ibindi.

Abayobozi ba EASF,GIZ,RPA ni bo bitabiriye umuhango wo gusoza.
Abayobozi ba EASF,GIZ,RPA ni bo bitabiriye umuhango wo gusoza.

Karenzi Muvunyi Joel witabiriye aya mahugurwa yabwiye Kigali Today ko yabafasha kandi kungurana ibitekerezo no kunoza imikoranire hagati yabo mbere yo kujya mu butumwa bw’amahoro.

Dr. Abdullah Farah uzaba Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Amahoro mu myitozo-ngiro izabera muri Ethiopiya, yabwiye abarangije amahugurwa ko hari akazi gakomeye imbere yabo ariko hamwe n’ubumenyi bahawe n’ubushobozi buzaba buhari bazitwara neza.

Aya mahugurwa yari amaze iminsi itanu yateguwe na EASF ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abadage ushinzwe iterambere (GIZ) yitabiriwe n’abasivili bo mu bihugu bya Uganda, Kenya, Sudan, Comores, Ethiopia, Seychelles, Somaliya n’u Rwanda.

NSHIMIYIMNANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ingufun nyinshi zirakenewe ngo hakemurwe ikibazo cy’umutekano muri aka karere maze natwe dutere imbere, iyi ntambwe ni nziza cyane rwose

zakariya yanditse ku itariki ya: 1-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka