Minisitiri Habineza nawe ntiyemeranya n’abashyizeho imyandikire mishya batabanje kugisha inama

Minisitiri w’Umuco na Siporo arasanga harabayeho amakosa yo kwemeza no gutangaza amabwiriza hatabayeho kubanza kubaza Abanyarwanda. Asabira imbabazi abakoze aya mabwiriza akavuga ko yakomeza kugibwaho impaka byaba na ngombwa akarekwa hagakomeza imyandikire isanzwe.

Ibi yabitangaje mu gihe impaka zikomeje kuba ndende kuri aya mabwiriza mashya nimero 001/2014 agenga y’imyandikire y’Ikinyarwanda, yasinywe tariki 8/10/2014 agasohoka mu Igazeti ya leta no 41 yo kuwa 13/10/2014.

Minisitiri w Umuco na Siporo ngo abasinya ni na bo basinyura.
Minisitiri w Umuco na Siporo ngo abasinya ni na bo basinyura.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 31/10/2014 Intiti z’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco zahamagaje ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo kugira icyo batangariza Abanyarwanda kuri aya mabwiriza yateje impaka ndende.

Minisitiri Habineza yemeye ko Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco na Minisiteri iyikuriye bakoze amakosa yo kutabanza kugaragariza Abanyarwanda imbanzirizamushinga y’aya mabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda yagombye kuba yaraganiriweho mbere.

Abanyamakuru bagera kuri 60 bari bitabiriye ikiganiro.
Abanyamakuru bagera kuri 60 bari bitabiriye ikiganiro.

Yagize ati “Mbona iki kiganiro cyari kuba cyarabaye mbere y’uko aya mabwiriza ajya hanze, ibyo turabisabira imbabazi kuko turi abantu, ntago njya njya impaka za ngo turwane, iyo ikintu kitagenda kiba kitagenda nyine. Mubereke ibyo mubona bitari byo mubibahe, ni icyo intiti zibereyeho, mubyumvikaneho, nimutabyumbikanaho mubirekere uko byari biri.”

Minisitiri Habineza avuga ko izimpaka zamweretse ko Abanyarwanda bose bakomeye kururimi rwabo. Akavuga ko asanga icy’ingenzi ari uko Abanyarwanda bakomeza kurusigasira, anashimira abanyamakuru uburyo bagaragaje aho bahagaze.

Tom Ndahiro ati "Agahinda kaguhoramo kakagushengura" ashaka kuvuga ko gutakaza umwimerere w' Ikinyarwanda biteye agahinda.
Tom Ndahiro ati "Agahinda kaguhoramo kakagushengura" ashaka kuvuga ko gutakaza umwimerere w’ Ikinyarwanda biteye agahinda.

Ati “Icyo nababwira ni uko ibitekerezo byanyu mubizana, buri wese akazana itafari rye twubaka ururimi rwacu, nkaba mbashimira ko muhagaze ku rurimi rwanyu, kandi nibyo dushaka, nibiba na ngombwa ko hari ibisinyurwa, bizasinyurwa, kuko usinyaniwe usinyura”.

MinisitiriHabineza ntiyabuze kugaragaza kandi ko iyi nteko Nyarwanday’umuco n’ururimi isa nk’aho ari bwo yiyeretse abantu bwa mbere, agira ati“Ubwo mwagiye hanze mwagaragaye nyine!”

Barore we abona hihutirwaga gukosora ibyavugwaga nabi kurusha guhindura ibisanzwe bidateje ikibazo.
Barore we abona hihutirwaga gukosora ibyavugwaga nabi kurusha guhindura ibisanzwe bidateje ikibazo.

Niyomugabo Cyprien, ukuriye yi nteko nawe yavuze ko akazi kakozwe kari mu nshingano zabo nk’uko urwego rwabo rubisabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulikay’u Rwanda ryatowe mu 2003.

Yavuze ko akazi kakozwe kari ako guhuza imvugo n’inyandiko, kugira ngo ururimi runononsorwe rube mbonera.

Dr Niyomugabo Cyprien umwarimu muri KIE akaba Intebe yInteko Nyarwanda yururimi n'umuco ngo impinduka ziravuna ariko ziramnyerwa.
Dr Niyomugabo Cyprien umwarimu muri KIE akaba Intebe yInteko Nyarwanda yururimi n’umuco ngo impinduka ziravuna ariko ziramnyerwa.

Yamaze umwanya asobanura zimwe mu mpinduka zakozwe zijyanye n’imyandikire mishya y’Ikinyarwanda cyane ku ngingo ya 12 igira iti “Imyandikire y‟ibihekane “(n)jy” na “(n)cy”, bikurikiwe n‟inyajwi “i” cyangwa “e”. Ibihekane “(n)jy” na “(n)cy” byandikwa gusa imbere y‟inyajwi “a”, “o” na “u”. Imbere y‟inyajwi “i” cyangwa “e” handikwa “(n)gi”, “(n)ge”, “(n)ki”, “(n)ke”.

Niyomugabo yavuze ko aya mabwiriza yizweho n’inzobere mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse ngo buri Munyarwanda wese yahawe amahirwe yo kugira icyo ayavugaho mu gihecy’imyaka itatu ishize hakorwa ubushakashatsi bwayabanjirije.

Kayitaba Etienne yavuze ko we asanga ari ukwica Ikinyarwanda. bikomeye.
Kayitaba Etienne yavuze ko we asanga ari ukwica Ikinyarwanda. bikomeye.

Yavuze ko ururimi rukura, abantu bagakomeza kuruganiraho, ati “Ni amahame yatangaje n’ubwo twese tutayavugaho rumwe, ururimi niko rumera abantu bagakomeza bakaruganiraho. N’ubu birakomeje kugirango abantu ibyo bavuga aribyo bandika.”

Yongoyeho ko imyandikire yari isanzwe yakozwe n’abazungu, ahereye ku yo mu mwaka wa 1928 yakozwe na Musenyeri Leon Classe, akaza kuyivugurura mu 1939 no mu myaka ya 1960, ariko ngo iy’ubu yakozwe n’Abanyarwanda kikaba ari ikintu cyo kwishimira.

Ati“Imyandikire igomba kujyana na politiki yo kwihesha agaciro no kwigira igihugu kirimo.”

Muri rusange mu mivugire nta cya hindutse, urugero: Ikibo bizajya bisomwa nk’aho ari igihekane‘Cy’. Yavuze ko impaka zavutse bari baziteze ngo kuko impinduka zijyana no gutsimbarara kandi bigakorwa n’abantu bakuru n’intiti.

Ibyahinduwe mu myandikire y’Ikinyarwanda bingana na 16%, hakaba hasobanuwe ko impamvu nyamukuru y’impinduka harimo amateka y’u Rwanda no kuba ururimiru kennye.

Ikindi ngo hagendewe kukorohereza abaturage basanzwe ngo kuko amategeko yagiye ashyirwaho n’intiti, ndetse ngo hagendewe no kuguhagarika aakjagari ko kwandika inyuguti mu gihe cyo gutangara ibyiswe “Kuzigama amagambo”, hazajya handikwa inyuguti eshatu gusa. Urugero: Ahaaa!

Aya mabwiriza atavugwaho rumwe akaba ari cyo gikorwa cyambere cy’Inteko y’uririmi n’umuco wavuga ko cyari kigaragaye nyuma y’imyaka ibiri itangiye gukora. Gusa abari bitabitiriye iki kiganiro ntibabuze kugaragaza ko ibyo bihutiye gukora Atari byo by’ingenzi mu birebana n’umuco n’ururimi, ahubwo bifuje ko hakabaye hatekerezwa amagambo y’ikoranabuhanga.

Roger Marc Rutindukanamurego

.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

joe is back kabisa

nana yanditse ku itariki ya: 1-11-2014  →  Musubize

Abantu bakoze ririya tegeko rwose bakurikiranwe?kutwicira ikinyarwanda kweri?ngo insinzi egal intsinzi?ubu se iki ni ikinyarwanda cyahe?ni igikiga cyangwa?

eva yanditse ku itariki ya: 1-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka