Nyanza: Abahagarariye ibihugu yabo mu Rwanda basuye ingoro yo mu Rukali

Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga yo hirya no hino ku isi ikorera mu Rwanda, tariki 31/10/2014 basuye ingoro ndangamateka ziherereye mu Rukali ahubatswe ingoro y’umwami Mutara wa III Rudahigwa, n’ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi iri ku Rwesero mu karere ka Nyanza.

Itsinda ryabo rigizwe n’abantu 60 bakigera ku ngoro yo mu Rukali ari naho uruzinduko rwabo rwahereye basobanuriwe amateka aharanga agizwe n’imibereho y’abami bategetse u Rwanda, ndetse na bimwe mu bikoresho bifashishaga mu mibereho yabo ya buri munsi.

Iyi ngoro mu Rukali basuye igaragaza imiturire y’abami bategetse u Rwanda ndetse n’izindi nzu zigaragaza aho baterekaga amata n’inzoga zari zigenewe abami.

Byari umunezero basura inyambo mu Rukali.
Byari umunezero basura inyambo mu Rukali.

Hirya gato y’izo nzu zubatse mu buryo bwa Kinyarwanda hanagaragaza inzu umwami Mutara wa III Rudahigwa yatuyemo yo yubatswe mu buryo bwa kijyambere nk’uko bigaragara mu bikoresho biyubakishije.

Ahandi hasuwe n’aba bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda ni ahororerwa inka z’inyambo ziteze amahembe.

Usibye kuba bihereye ijisho ibi bice bitandukanye byo mu Ngoro yo mu Rukali bakanasobanurirwa amateka yahoo, bananyarukiye ahubatswe ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi iri ku Rwesero mu karere ka Nyanza ahagaragaza ubugeni n’ubuhanzi bw’ibintu bitandukanye bigaragaza umuco nyarwanda.

Minisitiri Habineza Joseph, ufite umuco mu nshingano ze yavuze ko uru ruzinduko rw’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga rugamije gutuma barushaho kumenya ibigize umuco nyarwanda.

Bari itsinda rinini ubwo basuraga ingoro yo mu Rukali.
Bari itsinda rinini ubwo basuraga ingoro yo mu Rukali.

Yakomeje avuga ko nyuma y’uru ruzinduko barushaho kumenya abanyarwanda abo aribo aho bavuye ndetse naho bagana mu birebana n’umuco wabo.

Yagize ati “Uru ruzinduko ni rwiza cyane kuko ruramenyekanisha ibikorwa bishingiye ku muco nyarwanda”.

Aho guhora basura ingagi zo mu birunga kimwe n’ahandi hantu nyaburanga mu gihugu birakwiye ko basura n’ingoro ndangamateka z’ u Rwanda bakamenya ibyazo ndetse nabo bakabibwira abandi, nk’uko Minisitiri Habineza Joseph ufite umuco mu nshingano ze mu Rwanda yabivuze.

Narcuss Grazette, umukozi mu biro by’ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda yavuze ko yashimishijwe n’uru ruzinduko bagiriye mu ngoro ndangamateka z’u Rwanda.

Ati “Ni uruzinduko rwatubereye rwiza cyane kuko twarushijeho kumenya byinshi tutari tuzi mu muco w’abanyarwanda tuzabibwira n’abandi tubakundishe u Rwanda duhereye ku byo twiboneye”.

Umurishyo w'ingoma uri muri bimwe byabashimishije.
Umurishyo w’ingoma uri muri bimwe byabashimishije.

Umuyobozi w’ingoro ndangamurage z’u Rwanda Alphonse Umuliisa avuga ko kuba abantu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bahitamo gusura ahantu ndangamateka mu gihugu ari ibintu bikomeye ku bukerarugendo bushingiye ku muco.

Ngo benshi mu basuye iyi ngoro yo mu Rukali hari inkunga ikomeye bahateye yo gukomeza kuhongerera ubwiza bukurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi.

Avuga ko ubwabo muri uru ruzinduko biboneye ibikorwa bagizemo uruhare bakaba bashimye uburyo inkunga yabo yakoreshejwemo.

Uruzinduko rw’aba bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda rwakomereje ku gusura inzu ndangamurage y’u Rwanda iri i Butare mu karere ka Huye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko umuyobozi wa za musees zo mu Rwanda Umuliisa ko mperuka yari yarakatiwe imyaka ibiri azira kurunguruka muri e-mail y’abandi yarangije uburoko?

Mumbabarire mumbwire yanditse ku itariki ya: 1-11-2014  →  Musubize

kumenyekanisha umuco wacu bizagirira akamaro abanyarwanda kuko ubukungu bushingira ku bukerarugendo ni indi soko y’imirimo ku banyarwanda baturiye ahantu nyaburanga.

Rachid yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Ibikorwa nk’ibi bizagezwe no muzindi nzego zitandukanye kugirango urwego rw’ubukerarugendo rutere imbere ku rwego rushimishije.

matabaro yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

amateka y’u Rwanda ni meza ku buryo abadusura bagomba kunezerwa maze bagasogongera u muco wacu bikazabagarura

ndaka yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka