Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco cyatewe n’abagizi ba nabi

Abagabo babiri bataramenyekana bari bitwaje imbunda, bateye ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco( RCHC) mu mpera z’icyumweru gishize, babaririza umuyobozi wacyo Dr Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste, bagamije kumugirira nabi, ku mpamvu zitaramenyekana.

Umukozi wa RCHC witwa Nyirabunani Christine abo bagizi ba nabi basanze ku kazi atangaza ko iyo bahasanga umuyobozi batari kumurebera izuba kuko baje bamubaririza bafite umujinya mwinshi, bakanamutunga imbunda bamubwira ko atababwiye aho umuyobozi w’ikigo ari bamwica.

Aragira ati: “Ku munsi w’Umuganda ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, abagabo babiri baje ku cyicaro k’ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku Muco i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, bitwaje imbunda yo mu bwoko bwa Pisitori, barakomanga nza kubafungurira amarembo, mpageze mbaha ikaze mu kigo, nk’uko dusanzwe twakira abatugana.

Bakinjira mu gipangu umwe yasigaye inyuma gato yegekaho umuryango, undi ambaza aho umuyobozi w’ikigo aherereye. Mbasubiza ko adahari atakoze kuko uyu munsi wari uw’umuganda, ariko mbasaba ko niba bamukeneye ku mpamvu z’akazi nabaha gahunda nkaza kuyimumenyesha, bakazaza ku mureba.

Abo bagabo ntibanyuzwe n’icyo nari mbabwiye kuko n’uburakari bwinshi bantegetse gufungura inzu kuko nza kubakingurira nari nanyuze mu gikari kugira ngo bajye kureba niba atarimo, ndabahakanira, nkibabwira gutyo ntibyabashimisha na buhoro kuko umwe yahise arakara cyane ankubita urushyi anantunga imbunda, ambwira ko nintababwira aho ari bari bunyice’’.

Dr Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste aho yakirira abarwayi.
Dr Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste aho yakirira abarwayi.

Christine akomeza avuga ko bamukubita urushyi bakanamutunga imbunda yagize ubwoba bwinshi cyane, bituma ananirwa kuvuga, (kuva ubwo ngo nawe ntiyamenye uko abaye kuburyo atamenye n’uburyo abo bagizi ba nabi baje kugenda, n’ubwo ngo yibuka ko baza bari baje n’imodoka yo mu bwoko bw’ivatiri atabashije kumenya purake).

Dr Rutangarwamaboko yabimenye bucyeye bwaho yiyambaza inzego z’umutekano

Mu Kiganiro na Kigalitoday, Dr Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste umuyobozi w’Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku Muco, yatangaje ko Nyirabunani Christine yamusanze mu biro mu gitondo afite agahinda kenshi , akamutekerereza ibyamubayeho, agafata umwanzuro wo kubimenyesha inzego z’umutekano ngo zibikurikirane.

Aragira ati: “Namenye ko ikigo mbereye umuyobozi cyatewe ari njye bagambiriye kugirira nabi, mbanza kwibaza icyaba cyateye abo bantu kuza bitwaje imbunda banshakisha kandi nzi neza ko nta muntu n’umwe tugirana ikibazo, ko n’uwo twakigirana nakora uko nshoboye tukagikemura vuba, bituma niyambaza inzego zishinzwe iperereza za CID kugirango baperereze batumenyere impamvu yihishe inyuma y’iryo terwa’’.

Ku cyicaro cy'Ikigo Nyarwanda cy'Ubuzima bushingiye ku muco i Nyarutarama.
Ku cyicaro cy’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco i Nyarutarama.

Dr Rutangarwamaboko atangaza kandi ko inzego za CID zamenyesheje icyo kibazo abashinzwe umutekano mu Karere ka Gasabo icyo kigo giherereyemo, bakaza kuhasura bakabahumuriza babizeza ko bagiye gukaza umutekano wabo, ndetse bakababwira ko bagiye gukora iperereza ryimbitse kugirango bazabashe gufata abo bagizi ba nabi, bakanirwe urubakwiye.

Ibi kandi byashimangiwe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo CSP Dan Ndayambaje, aho yatangarije Kigalitoday ko ubu bakajije umutekano wo gukumira no guhashya abagizi ba nabi baba bitwaje intwaro, aho banakangurira abazifite ku buryo butemewe n’amategeko kuzishyikiriza inzego za Polisi.

CSP Dan Ndayambaje yatangaje kandi ko ubu bari gukora iperereza ryimbitse kuri uku guterwa kw’ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku Muco, aho bizera neza ko bazatahura abo bagizi ba nabi bagakanirwa urubakwiye.

Dr-Rutangarwamaboko Nazyisenga Modeste amenyerewe mu kiganiro Ubuzima bushingiye ku muco.
Dr-Rutangarwamaboko Nazyisenga Modeste amenyerewe mu kiganiro Ubuzima bushingiye ku muco.

Dr Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste, umuyobozi w’ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco (RCHC) , ubusanzwe ni umuganga uzwiho kuba yaratangije ubuvuzi bushingiye ku muco, by’umwihariko akaba ariwe watangije uburyo bwihariye bushingiye ku muco Nyarwanda mu kuvura indwara n’ibibazo byo mu mutwe (Rwandan Cultural Psycotherapy).

Dr Rutangarwamaboko kandi ni inzobere mu Muco n’Amateka y’u Rwanda aho abikoramo n’ubushakashatsi, akaba amenyerewe cyane mu kiganiro “Ubuzima bushingiye ku muco” atanga ahantu hatandukanye, kigamije kugira Abanyarwanda abatekereza b’indashyikirwa, bashingiye ku muco Nyarwanda.

Dr Rutangarwamaboko atangaza ko ibi byabaye ku kigo ayobora ari urucantege ariko rudashobora kubuza umutekereza w’indashyikirwa gutumbira imbere, nk’uko yabitangaje ku rubuga rwe rwa twitter, arenguriza kuri icyo kibazo ku buryo bw’umugani.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bonjour. Ndi umurundi, nakurikiranye ikiganiro canyu kuri KT radio ca 30.5.2015
nsanga na nje mbakeneye .teleph zangu ntazifise. Mfise ikibazo C’indwara ituma bombaga bagamije gusura ikivyimba kuri kuri canal hepatique canke kuzibura canal billiaire ivyo bikaba vyanse bandung it se muri Inde.
Ma question: ko muvura mwisunze imico nyarwanda nkaba ndi umurundi mwonyakira...???????

Sagateye yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka