Gisagara: Umugoroba w’ababyeyi waciye imirire mibi

Abagore bo mu murenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara barashima umugoroba w’ababyeyi bagiye bigiramo gutegura amafunguro afite intungamubiri, abari barwaje bwaki ikaba imaze kwibagirana.

Nk’uko ibipimo bibigaragaza abana bagaragarwaho n’imirire mibi mu karere ka Gisagara baragera kuri 0,3% mu gihe mu myaka yashize ibipimo byazaga hejuru ya 4%.

Bimwe mu byatumye iyi mibare igabanuka ngo harimo n’umugoroba w’ababyeyi nk’uko umuyobozi w’aka karere, Léandre Karekezi abitangaza, aho abategarugori bagiye bahabwa inyigisho ku gutegura amafunguro afite intungamubiri maze bagahindura uburyo bwo kugaburira abana.

Umugoroba w'ababyeyi waciye imirire mibi mu murenge wa Kansi.
Umugoroba w’ababyeyi waciye imirire mibi mu murenge wa Kansi.

Ibi kandi binemezwa n’abagore bo muri aka karere ubwabo, aho abo mu murenge wa Kansi bavuga ko nyuma y’amahugurwa bagiye bahabwa ndetse hakabaho no gukomeza gukurikiranira hafi ingo zari zifite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, ubu nta mwana ukigaragaza indwara zituruka ku kurya nabi muri uyu murenge.

Nyiranziza Valerie ati “Nanjye nari narayirwaje nkibwira ko ari ukuba nta bushobozi buhagije mfite bwo kugaburira abana banjye, ariko naje gusanga ahubwo ari ubujiji bwari bwaranyishe! None se ko imboga zitabuze mu cyaro, ko ari natwe tuzishyira abo mu mujyi, n’ibindi kandi biraboneka buke buke”.

Uyu mubyeyi Nyiranziza avuga ko amaze kwigishwa mu mugoroba w’ababyeyi yasanze ubukene yibaraho ntaho buhurira no kuba ataritaga ku mirire y’abana be.

Ikindi yongeraho kandi ni uko na gahunda ya Gira inka yaje ibunganira, n’udafite inka umuturanyi akamukamira maze agaha abana.

Gahunda ya Gira inka nayo ngo yatumye imirire mibi icika mu murenge wa Kansi.
Gahunda ya Gira inka nayo ngo yatumye imirire mibi icika mu murenge wa Kansi.

Clémence Gasengayire uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Gisagara, yongera gushishikariza abagore gukomeza kwitabira umugoroba w’ababyeyi kuko kuri we ngo si ukwiga guteka gusa bakuramo kuko n’ubwo bukene abagore bakunze kuvuga ariho buzakirira, aho baziga kwizigamira maze bakanatangira gukora udushinga duto tubazamura.

Ati “Mu mugoroba w’ababyeyi niho batangirira ibimina, nyuma bakazaba za koperative, bakiga gukora imishinga igamije kubabyarira inyungu maze bakajya banabasha kubona ibyo bagaburira ba bana nta kibazo kibayeho”.

Kuri ubu ubuyobozi bw’umurenge wa Kansi buratangaza ko nta mwana ukigaragaza imirire mibi uwurangwamo, ibi bakabikesha umugoroba w’ababyeyi na gahunda ya gira inka yaje iherekejwe n’iy’inkongoro y’umwana igamije guha abana amata mu marerero.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka