Karongi: Ibyo bifuza ko byakwibandwaho mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abana

Mu gihe mu Rwanda harimo gutegurwa Inama Nkuru y’Abana ku nshuro ya 10 izatangirizwa ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Gicumbi tariki 03/11/2014, abana ndetse n’ababyeyi bo mu Karere ka Karongi bafite ibyo basaba byazaganirwaho byafasha umwana wo mu cyaro.

N’ubwo kuba hariho inama z’abana byongereye umubare w’abana bagana ishuri ariko, bamwe mu babyeyi bavuga ko uburezi bw’umwana wo mu cyaro bukiri hasi.

Annet Kakibibi, Umukozi w’umuryango ActionAid, na wo ufite mu nshingano zawo kwita ku burezi bw’umwana, avuga ko uburezi bw’umwana wo mu cyaro bwagommbye gushyirwa mu ngingo zizigwaho n’inama nkuru y’abana yo ku nshuro ya 10.

Agira ati “Bagombye kuganira ku cyatuma uburezi bw’umwana wo mu cyaro bugira ireme na we akazasohoka mu ishuri afite ubushobozi bwo guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.”

Inama y'Igihugu y'Abana mu Karere ka Karongi itegura Inama Nkuru y'Igihugu y'Abana ku rwego rw'igihugu izatangira ku wa 3 Ugushyingo.
Inama y’Igihugu y’Abana mu Karere ka Karongi itegura Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana ku rwego rw’igihugu izatangira ku wa 3 Ugushyingo.

Mu gihe Mukakibibi avuga ko ireme ridafatika ry’uburezi ku mwana wo mu cyaro rituruka ku kuba aba yarafatiye hagati amasomo kuko mu byaro nta mashuri y’incuke ahaba, Mukasine Dative, Umubyeyi ukora mu muryango Compassion, we uvuga ko ikindi abona gituma uburezi bw’umwana wo mu cyaro butanoga ari ubucucike mu ishuri.

Agira ati “Usanga umwarimu umwe yigisha nk’abanyeshuri mirongo itanu mirongo itandatu bigatuma atabasha kubakurikirana neza.”

Mukasine akavuga ko ibi na byo byagombye kugarukwaho mu Nama Nkuri y’igihugu ya 10 y’Abana kuko ngo ari ikimwe mu biremerereye uburenganzira bw’umwana wo mu cyaro.

Inama ya 10 y’Abana ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 20 irashize: Dukomeze duteze imbere uburenganzira bw’umwana.” Biteganyijwe ko izibanda cyane ku kugaragaza ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu kubahiriza uburengazira bw’umwana kuva rwibohoye.

Hari kandi kwishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu guha abana urubuga mu bikorwa byose batanga ibitekerezo, ibyifuzo ndetse n’ibibazo binyuze mu Nama Nkuru y’Abana bakazaba kandi banizihiza imyaka 25 Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira bw’Umwana amaze agiyeho.

Abana bo mu karere ka Karongi bari mu nama zitegura Inama y'Igihugu y'Abana. Imbere hari umukozi wa Komisiyo y'Igihugu y'Abana ndetse n'Umuyobozi w'Inama.
Abana bo mu karere ka Karongi bari mu nama zitegura Inama y’Igihugu y’Abana. Imbere hari umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana ndetse n’Umuyobozi w’Inama.

Aya amasezerano u Rwanda rwayashyizeho umukono mu 1991. Biteganyijwe ko iyi nama izabanzirizwa n’inama z’abana mu tugari twose two mu Rwanda. Muri iyi nama kandi ngo banatumiyemo abana bo mu bindi bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Abahagarariye abana bagira uruhare mu mibereho myiza yabo

Turatsinze Valens, Umuyobozi w’Inama y’Abana mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, asobanura bimwe mu byo abana bahagarariye abandi bakora mu kurinda uburenganzira bwa bagenzi babo agira ati “Uretse no gukubitwa nsaga abana bahohoterwa nko ku mavomo. Nk’umuyobozi w’abana iyo mbabwiye ngo musigeho baranyumva kuko baranzi kuko no ku murenge baranzi.”

Uyu mwana wo mu kigero cy’imyaka nka 15 avuga ko nko ku mavomo iyo asanze hari ikibazo afata abana akabashyira hamwe agasaba ababyeyi ko bareka abana abakabanza bakavoma bagataha kandi ngo ababyeyi na bo bakamwumvira.

Naho Mukayezu Diane, Umuyobozi w’Inama y’Abana mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, we avuga ko byatumye ababyeyi bashishikarira gushyira abana mu ishuri. Agira ati “Izi nama zitarabaho wasangaga hari abana benshi batiga ariko ubungubu ababyeyi basigaye bashyira abana mu ishuri kandi n’abana bumvise akamaro k’ishuri.”

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ingamba zikaze zishyirwe mu kizamura uburere bw’umwana kuko akenshi iyo umwana yitaweho akiri muto akura azi ibintu , azi uko yakwiteza imbere bityo akazigirira akamaro muri akuze ndetse n’igihugu muri rusange

magayane yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka