Uburusiya: Umudepite yatanze umushinga w’itegeko rihana abakiriya b’indaya

Gutanga amande, gufungwa cyangwa gushaka indaya babasanganye, ni igihano umudepitekazi uhagarariye umugi wa Saint-Pétersbourg wo mu Burusiya yatanze mu mushinga w’itegeko rihana abakiriya b’indaya.

Uyu mushinga w’itegeko watanzwe na Depite Olga Galkina nuramuka utowe abagabo bagana indaya bo muri iki gihugu bazajya bahitamo hagati y’ibi bihano: kuriha amande y’amarubure ibihumbi ijana (angana n’amayero 1830 cyangwa amanyarwanda asaga miliyoni imwe n’igice) cyangwa gufungwa iminsi igera kuri 15.

Icyakora, ngo uzumva adashaka kimwe muri ibi bihano byombi ashobora no kuzahitamo gutwara indaya bamusanganye ikamubera umugore.

Umudepite yatanze umushinga w'itegeko rihana abakiriya b'indaya mu rwego rwo guhashya uburaya.
Umudepite yatanze umushinga w’itegeko rihana abakiriya b’indaya mu rwego rwo guhashya uburaya.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko uyu mudepite avuga ko yatekereje uyu mushinga w’itegeko agamije gukuraho ubundi buryo bwari busanzweho bwo kurwanya uburaya « butari buboneye ».

Ubusanzwe nta tegeko ririho muri iki gihugu rihana abakiriya b’indaya. Gusa, ngo hagendewe ku buryo ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byarwanyije uyu mushinga, ngo nta mahirwe y’uko uzatorwa ukaba itegeko.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

JYENDUMVA,UMUGA BO,YABA ARENGAN A.ABOBOSE NABO MURENGE UMWE. BIVUGEKO NIBO BA MWISHYIRAGA. AMAFARANGA NAYO NTABWO YAYABAVANAGA, MUNTOKI. BIVUZENGO NTA MWANA URIMO UGOREWE NIDANJE. ESE NTABO YABA, YARATEYE INDA? MURABOBOSE ESE NTAWEBAMARANA GA ICYUMWERU? MURAKOZE.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka