Rulindo: Inama y’umutekano yahagurukiye ikibazo cy’ubusinzi

Inama y’umutekano yahuje abayobozi batandukanye mu karere ka Rulindo tariki ya 30/10/2014 yize ku ngingo nyinshi zirebana n’uko umutekano uhagaze hagarukwa cyane ku businzi bugenda bufata indi ntera mu baturage batuye aka karere.

Abayobozi basabye ko hagomba kubaho ubufatanye mu nzego zose n’abaturage ubusinzi bukagabanuka. Zimwe muri izi ngamba zirimo kurwanya no kwamaganira kure abacuruza ibiyobyabwenge.

Abari mu nama bagaragaje ko kuva mu kwezi kwa gatanu kugeza mu kwezi kwa cumi, uyu mwaka mu karere ka Rulindo hagaragaye ubwicanyi bugera kuri 13 ubwinshi bukaba bwaratewe n’isindwe ryo mu miryango.

Aba bayobozi kandi basabye ko abaha abaturage akazi bose kujya babishyura banyujije amafaranga kuri banki ngo kuko kuyabaha mu ntoki ari byo ahanini bituma bayapfusha ubusa bamwe bakayagura ibisindisha bigateza amakimbirane mu miryango.

Abayobozi bayoboye inama y'umutekano mu karere ka Rulindo.
Abayobozi bayoboye inama y’umutekano mu karere ka Rulindo.

Izi ngamba n’izindi zitandukanye zagarutsweho, hiyongeraho kuba ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano batangije gahunda yo kujya baganiriza ingo zibanye nabi kugirango hakumirwe ihohotera n’ubwicanyi bikunze kugaragara mu mirenge itandukanye igize aka karere ka Rulindo.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo , Kangwage Justus, wari uyoboye iyi nama yasabye abayobozi bayitabiriye kongera ingufu mu gukemura ibibazo byose byatuma umutekano w’abaturage uhungabana mu midugudu batuyemo, bashyiraho abantu bashinzwe discipline byaba ngombwa bakaba bahembwa.

Yagarutse kandi ku kibazo cyo guhashya ubusinzi bukabije buterwa ahanini n’inzoga zitemewe zifatwa nk’ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’izindi.

Umuyobozi w’akarere kandi yasabye ko hakongerwa ingufu mu gusobanurira abaturage cyane cyane urubyiruko ibijyanye n’amasomo y’imyororokere no kuborohereza kubona uburyo bakwifashisha mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bikanabarinda inda zitateganyijwe.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubusinzi akenshi nibwo ntandaro y’ibibazo byinshi mujya mwumva abantu bicana ariko ubwo umutekano wabahagurukiye biraza gutanga umusaruro

mayange yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka