Ngororero: Imihanda ireshya na 154,5 km yahawe abayitaho buri munsi
Ubuyobozi bw’akarere bwashyizeho amakoperative y’abakora isuku, akazita kuri imwe mu mihanda yo muri aka karere ikunze gufatwa nk’imbogamizi mu bwikorezi n’ubucuruzi kubera kwangirika.
Ku ikubitiro imihanda 12 yose hamwe yahawe abazayitaho, harimo itandatu ya kaburimbo ifite uburebure bwa 59,5km izitabwaho mu gukora inkengero zayo no kuyisukura mu rwego rwo gukurura abasura akarere.
Indi mihanda 6 y’igitaka iri ku burebure bwa 95km yagaragajwe ko ikoreshwa cyane yo izitabwaho mu gusibura aho amazi anyura, gusiba ibinogo mu mihanda no kuyirwanyamo umwanda.
Umukozi w’akarere ka Ngororero ushinzwe ibikorwaremezo, Umugiraneza Jacques, avuga ko amakoperative 10 yo mu mirenge itandukanye asanzwe akora ibikorwa by’isuku ariyo yahawe akazi ko kwita kuri iyo mihanda.
Iki gikorwa giterwa inkunga na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu kwita ku mihanda yateza imbere ibikorwa bishingiye ku buhinzi n’ubworozi.
Uretse ibyo bikorwa, biteganyijwe ko iyo mihanda izaterwaho ibiti mu rwego rwo kubungabunga inkengero zayo no gukumira isuri.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko hamwe n’ibindi bikorwa bifatwa nk’umwihariko wabo, aka karere kagamije kuzaza ku mwanya uri imbere mu mihigo y’umwaka utaha.
Mu mwaka w’imihigo ushize, akarere ka Ngororero kaje ku mwanya wa gatatu mu gihugu ndetse gahabwa igikombe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Imihanda idatunganye ndetse ikiri mikeya igaragara nk’inzitizi ku kwihutisha iterambere, cyane cyane mu duce tw’icyaro tw’akarere ka Ngororero; nk’uko byagaragaye mu isuzuma ku bibazo byagaragajwe n’abaturage.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|