Gatsibo: SACCO zabafashije gushyira mu bikorwa gahunda ya kora wigire kubera kwizigamira

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo batuye mu Mirenge ya Gasange na Murambi bemeza ko gukorana na koperative umurenge SACCO byabafashije gushyira mu bikorwa gahunda ya kora wigire, mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere hamwe n’imiryango yabo.

Ibi ni ibyo aba baturage batangaza muri iki gihe cy’icyumweru cyahariwe kwizigamira aho berekana ko kwizigamira bamaze kumenya akamaro kabyo. n’ubwo ngo hari abakitinya ndetse n’abagifite imyumvire ikiri hasi mu kwitabira gukorana n’ibigo by’imari.

Bamwe muri aba baturage twaganiriye nabo mu Mirenge ya Gasange na Murambi, bavuga ko kwizigamira byabagiriye akamaro cyane kuko byabafashije kubona inguzanyo muri SACCO bakabasha guteza imbere no kwagura imishinga yabo muri gahunda ya kora wigire.

Usanga abagabo bitabira kwizigamira kurusha abagore.
Usanga abagabo bitabira kwizigamira kurusha abagore.

Mukagatare Sylivie, umuturage wo mu murenge wa Gasange ukora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, yemeza ko kwizigamira byatumye abasha kudasesagura umutungo bityo mu gihe akeneye gukora igikorwa kimusaba amafaranga menshi akaba abasha guhita ayabona bitamugoye kubera gukorana na SACCO.

Agira ati “Gukorana na SACCO byangiriye akamaro kanini cyane kuko nabashije kujya nizigamira amafaranga buhoro buhoro, ku buryo ubungubu ayo ngezeho mbasha kuyakoresha nagura imishinga yanjye ndetse nkanabasha kwaka inguzanyo yo gukoresha n’ibindi bikorwa bishya mba nungutse”.

Mutumwanjishi Liberée, umucungamutungo wa SACCO y’Umurenge wa Gasange, we avuga ko n’ubwo abaturage bamaze kumenya akamaro ko kwizigamira usanga umubare w’abagore bitabira kuzigama ukiri hasi cyane ugereranyije n’uwa bagabo, ibi ngo biterwa ahanini no kwitinya hamwe n’imyumvire ikiri hasi kuri bamwe mu bagore.

Gahunda ya kora wigire ni gahunda igamije guhanga imirimo mishya abaturage bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Gatsibo bakaba baratangiye kuyishyira mu bikorwa babifashijwemo n’abafashamyumvire mu iterambere ry’ubucuruzi, aho muri buri murenge hagomba kuba hari byibura abafashamyumvire babiri.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka