Rukara na Kavumu College of Education zizahurizwa hamwe mu kwezi k’Ukuboza

Abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Kavumu College of Education mu kwezi kwa 12/2014 bazimurirwa mu ishuri rya Rukara College of Education. Aya mashuri makuru yombi yari asanzwe ari amashuri nderabarezi atandukanye, kuyahuriza hamwe bikaba biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo guverinoma y’u Rwanda yafashe mu mwaka wa 2010 cyo kuyagira ishuri rimwe.

Ayo mashuri yombi namara guhurizwa hamwe azaba agashami k’ishuri nderabarezi muri Kaminuza y’u Rwanda. Kuyahuriza hamwe ntibyahise bikorwa kuko abanyeshuri bigaga i Kavumu bigaga amasomo ya siyansi biba ngombwa ko aho bagiye kwimurirwa i Rukara habanza kubakwa ‘laboratwari’ bazajya bifashisha mu masomo.

Uyu mwaka w’amashuri wa 2014/2015 wagombaga gutangira abanyeshuri bigaga i Kavumu barimuriwe i Rukara ariko ntibyashoboka kubera laboratoire yari itaruzura.

Minisitiri Lwakabamba yavuze ko bishoboka ko abanyeshuri bigaga ishuri rikuru rya Kavumu bakwimurirwa i Rukara mu kwezi kwa 12.
Minisitiri Lwakabamba yavuze ko bishoboka ko abanyeshuri bigaga ishuri rikuru rya Kavumu bakwimurirwa i Rukara mu kwezi kwa 12.

Kugeza n’ubu ntiruzura ariko ubwo minisitiri w’uburezi Prof Silas Lwakabamba yasuraga ayo mashuri tariki 30/10/2014 yavuze ko bigaragara ko aho abo banyeshuri bazimurirwa hamaze gutegurwa bitewe n’uko hari inyubako n’isomero ryiza, ku buryo bishoboka ko mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka abanyeshuri b’i Kavumu bazaba baramaze kwimurwa.

Minisitiri Lwakabamba yagize ati “Ikigaragara ni uko laboratwari itaruzura. Turi kuvugana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko kugira ngo turebe uburyo yakubakwa ikuzura. I Kavumu bigisha amasomo ya siyansi ntabwo byashoboka kubazana badafite ibyangombwa byatuma biga ayo masomo. Nitubasha kuzuza laboratwari tuzaba dufite ubushobozi bwo kwimura abanyeshuri b’i Kavumu, kandi birashoboka mu kwezi kwa 12”.

Minisitiri Prof Lwakabamba n'intumwa yari ayoboye batemberejwe ibice bitandukanye by'ishuri bareba aho imirmo yo kubaka igeze.
Minisitiri Prof Lwakabamba n’intumwa yari ayoboye batemberejwe ibice bitandukanye by’ishuri bareba aho imirmo yo kubaka igeze.

Zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu ishuri rya Rukara aho abo banyeshuri bazimurirwa ngo ni ukuba hatagera umuyoboro wa Internet, ibikoresho nkenerwa bizashyirwa mu macumbi ya bo bikaba bitaraboneka byose, ndetse n’iyo ‘laboratwari’ yari yaratumye ab’i Kavumu batimuka ikaba itaruzura.

Dr Charles Gahima uyobora kaminuza ya Rukara abo banyeshuri bazimurirwamo yemeza ko ibyo bibazo bigihari, ariko icya laboratwari ngo nticyatuma abanyeshuri b’i Kavumu batimurwa kuko hari uburyo baba biga mu gihe itaruzura.

Yagize ati “Laboratwari ntiyakuzura mu kwezi kumwe ariko muri iyi minsi si nangombwa kuyikoresha mu buryo bwari busanzweho kuko ikiba gikenewe ari umuriro. Muri iki gihe wafata gaz ukayishyira mu ducupa dutoya ukayikoresha mu mwanya w’umuriro. Dufite amashuri twaba dukoresha laboratwari ikazuzura nko mu kwezi kwa kabiri, ntabwo rero byabuza abanyeshuri kuza”.

Dr Gahima avuga ko kuba Laboratoire itaruzura bitabuza abanyeshuri b'i Kavumu kwimurwa.
Dr Gahima avuga ko kuba Laboratoire itaruzura bitabuza abanyeshuri b’i Kavumu kwimurwa.

N’ubwo zimwe mu nyubako nkenerwa zizakoreshwa ayo mashuri makuru yombi amaze guhurizwa hamwe zicyubakwa, Minisitiri w’uburezi yashimye intambwe ishuri rya Rukara rigezeho kuko ngo rimaze kuzuza inyubako zitari nke kandi zigezweho, kuri ibyo hakaniyongeraho isomero rijyanye n’igihe.

Yasabye abanyeshuri gufata neza ibyo bikorwaremezo kugira ngo bizabagirire akamaro bo ubwabo n’Abanyarwanda muri rusange.

Aha ni muri kimwe mu byumba bigize amacumbi y'abanyeshuri b'abakobwa.
Aha ni muri kimwe mu byumba bigize amacumbi y’abanyeshuri b’abakobwa.
Iyi laboratoire n'ubwo itaruzura ngo ntibizabuza abanyeshuri b'i Kavumu kwimurwa.
Iyi laboratoire n’ubwo itaruzura ngo ntibizabuza abanyeshuri b’i Kavumu kwimurwa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

None se i KAVUMU harabura iki gituma abana bimuka batanamaze n’umwaka. ariko se kuki duhubuka mu gufata ibyemezo , Lab.ntiruzura kandi biga science ku rwego rwa kaminuza,internet ntayihari nabonye abana babakobwa bakarabira ku gasozi, iyo imvura iguye icyondo ngo mutahe kuri ya makaro leta yahashyize. njye mbona kugira ngo bimuke hakwiriye kubanza kurangiza inyubako za rukara kuko ireme ryuburezi ritandukanye no gucuruza kuko kwigisha bisaba nibikoresho.uziko wagira ngo ni 9YBE aho bitwaza Kits mu ishuri rya sciences. Leta ibanze yitegure neza ireke gukora ibintu huti huti. kandi ikavumu hari ishuri. cyangwa se niba ari abakozi benshi babagabanye ubuyobozi bube rukara kavumu ibe ishami ariko abana bige nta mususu.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 3-11-2014  →  Musubize

ariko se iyo huti huti ni iyi ki. muri iki kinyejana koko ngo lab. bakwifashisha uducupa twa gaz. ibyo rwose sibyo kandisinzi niba hari impamvu ikomeye yatuma bihutishwa n’umwaka utarangiye. Laboratoire ni ngombwa ku ishuri rya science niba uriya mugabo Principal atazi agaciro kayo. aho bari bari irahari babanze rero babitegure neza. abana bacu batazagira ikibazo kubyo biga bya science. iriya nzu yo ntiyakuzura mu kwezi kumwe. Lwakabamba tumuziho ubushushozino gushyira mu gaciro.

RUKARA yanditse ku itariki ya: 3-11-2014  →  Musubize

Muri UR-CE/RUKARA CAMPUS umuriro urahasanzwe. Nta kibazo cy’umuriro gihari.Uwanditse/uwavuze ku byerekeye umuriro yashatse kumvikanisha ko muri iki gihe ushatse gukoresha laboratwari( laboratory/laboratoire) wakwifashisha gaz mu gihe waba udafite umuriro.Si ukuvuga ko ari ikibazo i Rukara.

Mzeepro yanditse ku itariki ya: 2-11-2014  →  Musubize

Muri UR-CE/RUKARA CAMPUS umuriro urahasanzwe. Nta kibazo cy’umuriro gihari.Uwanditse/uwavuze ku byerekeye umuriro yashatse kumvikanisha ko muri iki gihe ushatse gukoresha laboratwari( laboratory/laboratoire) wakwifashisha gaz mu gihe waba udafite umuriro.Si ukuvuga ko ari ikibazo i Rukara.

Mzeepro yanditse ku itariki ya: 2-11-2014  →  Musubize

Muri UR-CE/RUKARA CAMPUS umuriro urahasanzwe. Nta kibazo cy’umuriro gihari.Uwanditse/uwavuze ku byerekeye umuriro yashatse kumvikanisha ko muri iki gihe ushatse gukoresha laboratwari( laboratory/laboratoire) wakwifashisha gaz mu gihe waba udafite umuriro.Si ukuvuga ko ari ikibazo i Rukara.

Mzeepro yanditse ku itariki ya: 2-11-2014  →  Musubize

Mbega ibitanda? Buriya se koko , kuryama kuri treilli soudé nkaho ibitanda bya rasor (ressort) hano mu Rwanda byabuze? Manumetal iribikora niba mutari mubizi. Nanjye i wanjye mu Rugo ndagifite nakoreshereje abana. Biragayitse rwose ntabwo bihesheje ishema bariya boyobozi babyifotorejeho kimwe n’abazabiraraho. Niga muri tronc ya GAHINI twararaga kubitanda bifite ressort!!! Hari muri za mirongo .......
Ubuse turatera imbere cg turasubira inyuma.
IBINDI BYO NDABISHIMYE ariko uwo muriro n’iyo fibre optique bigezweyo.
Wagira kwigira mu cyaro cya RUKARA, ukabura umuriro, ukabura internet ukazarangiza ahagaze he kweri? Uzi ko waba urutwa n’uwarangirije muri 1930 ; si numvise nabo basigaye biga?

Mu gusoza, KAVUMU muzahashyira iki? ECOLE TECHNIQUE? Byaba byiza.

GATIKABISI yanditse ku itariki ya: 1-11-2014  →  Musubize

Sasa, aho kugirango bimuke hutihuti ku buryo hagira ibihangirikira bareka bakabimura nta kibura kandi byararangiye neza. Naho ku byerekeye internet ndumva bitagorana kuko niba abari bahasanzwe bari basanzwe bayikoresha, icyaba gisigaye ni ukongerera ubushobozi serveurs zari zihasanzwe kandi ibyo nanjye nabibakorera ku buntu.... ( ). Iriya nzu yonyine ya Labo batweretse ntabwo yaba yuzuye mu mezi biri gusa irimo n,ibikoresho rwose!!!

VUGANEZA Paul yanditse ku itariki ya: 1-11-2014  →  Musubize

Mbona hariya i Kavumu risa n’iriri mu manegeka na Ministeri y’ibiza yari kubasaba kwimuka. Ariko se iyo hutihuti ni iyiki??? "n’ubwo nta muriro, nta internet, nta.... nta........ntibizababuza kwimuka mu Ukuboza" Niba ibyo bitababuza kwimuka ikindi bumva cyababuza kiruta ibyo ni iki?

Alphonse yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Komera umusaza Lwakabamba. pfa gushyiramo ka Lungu turebe ko ireme ryazamuka. Aho wasize ugejeje former NUR turahashima nubwo ubu byazambye kubera centralization du pouvoir kuri head quarter na ba Principals bigize utumana cyane cyane Mbonye

Soybi yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Iki gikorwa ni kiza cyo guhuriza hamwe ibikorwa by’ishuri nderabarezi,bizakoranwe ubushishozi bitavaho bitera ikibazo abanyashuri bazahiga.

kanyana yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

ibyakorwa byose ngo uburezi by’u Rwanda butere imbere tubyakira n’amaboko yombo. ingufu z;ibi bigo biteranye ni iya mbere

gatoto yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka