Rutsiro: Umugabo yishe umwana we amujugunya mu gisimu

Kuri uyu wa kane tariki ya 29/10/2014, nibwo Umugabo witwa Hagenimana Adrien w’imyaka 23 y’amavuko yagaragaje aho yataye umwana we w’imfura witwa Nshimiyimana Adolf w’imyaka 2 n’igice nyuma yo kumwica.

Uyu mugabo wiyemerera icyaha utuye mu kagari ka Nyarubuye, mu murenge wa Musasa ho mu karere ka Rutsiro yari yarashakanye na Uwimana Doroteya w’imyaka 25 ariko bakaba bari bamaze amezi 5 batandukanye, avuga ko yanyweye inzoga ya Kanyanga n’urumogi akaba nk’umusazi akica umwana we.

Yagize ati “njyewe rwose sinahakana iki cyaha kuko nagikoze kubera inzoga ya Kanyanga nari nanyweye bituma mwica mukubise ibuye”.

Nyuma yo kwica umwana we yamujugunye mu gisimu.
Nyuma yo kwica umwana we yamujugunye mu gisimu.

N’ubwo uyu mugabo atangaza ko yicishije umwana we ibuye ababonye umurambo ntibemeranyijwe na we kuko umurambo w’umwana wari uzirikishije imigozi ahantu hose kuva ku birenge kugeza ku ijosi, bakaba baraketse ko yamwishe amunize.

Umuyobozi w’akagari uyu Hagenimana wihekuye atuyemo, Claudine Uwingeneye avuga ko umugore we yari amaze iminsi amuregera uwo mugabo kuko ngo yari amaze iminsi amubaza umwana ntamumwereke, ariko ngo nta na rimwe yitabye maze bamutuma abashinzwe umutekano bahita bamufunga ubwo yavugaga ko umwana yamwishe.

Uyu mugabo yavuze ko yamwishe maze akitabaza umusore w’imyaka 21 witwa Musafiri David kujya kumujugunya mu gisimu, ariko uyu musore n’ubwo nawe afunzwe ntabwo yemera ubufatanyacyaha.

Umurambo w’umwana we yawerekanye hashize ukwezi nyakwigendera aburiwe irengero, nyuma y’uko nyina yahukanye akamujyana maze yahura n’ umugabo akamumwambura, hashira iminsi itatu gusa yamumubaza umugabo agahitamo kumwuka inabi, umugore niko kujyana ikibazo mu buyobozi.

Uyu mugabo yajyanye polisi n'abaturage kubereka aho yajugunye umwana amaze kumwica.
Uyu mugabo yajyanye polisi n’abaturage kubereka aho yajugunye umwana amaze kumwica.

Abaturage bababajwe n’urupfu rw’uyu mwana kuko ngo batumva uburyo umuntu yica umwana yibyariye.

Sarafina Immaculée w’imyaka 60 n’amarira menshi ati “ibi ni indengakamere kuko njye sinumva ukuntu nabyara umwana nkahindukira nkamwiyicira ni ibidayimoni ahari byaba byanteye”.

Uyu mugabo wihekuye ngo yari asanzwe acukura amabuye y’agaciro akaba ari ubwa mbere yari asomye kuri Kanyanga n’urumogi.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka