Nyabihu: Abagize uruhare mu gushishikariza abaturage kuzigama binyuze mu matsinda bashimiwe

Mu gihe guhera kuwa 25 kugeza kuwa 31/10/2014, mu Rwanda ari icyumweru cyahariwe kuzigama, kuri uyu wa 30/10/2014 abantu 18 barimo abagabo n’abagore bahawe inyoroshyangendo zigizwe n’igare n’igikapu kuri buri umwe bizaborohereza kurushaho kunoza umurimo wabo w’ubukangurambaga bashishikariza abaturage hirya no hino mu biturage kuzigama.

Mu karere ka Nyabihu habarirwa amatsinda agera kuri 205 agizwe n’abaturage bo mu bice by’icyaro mu mirenge 12 ikagize, ayo matsinda akaba amaze igihe cy’amezi 9 akora kandi amaze kwizigamira amafaranga agera ku miliyoni 200, nk’uko Nduwamariya Jeanette Caroline, ufite itangazamakuru mu nshingano ze muri Care International yatanze izi nyoroshyangendo abivuga.

Uku kwizigamira bifasha abayarimo kuko bagenda bagurizanya kandi bakiha intego zo kuzageraho aho bamwe muri bo bagenda bagura amatungo magufi, abandi bakagambirira kuzakora ibikorwa bindi byabateza imbere nko kugura inka n’ibindi.

Abagize uruhare mu gukangurira abaturage kuzigama binyuze mu matsinda bahawe inyoroshyangendo zizabafasha kugera ku baturage benshi.
Abagize uruhare mu gukangurira abaturage kuzigama binyuze mu matsinda bahawe inyoroshyangendo zizabafasha kugera ku baturage benshi.

Binyuze muri aya matsinda buri munyamuryango w’itsinda atanga amafaranga 200 y’umugabane uzigamwa buri cyumweru cyangwa se akaba yafata imigabane itarenze ine bitewe n’ubushobozi bw’umuturage n’icyo abasha kwinjiza.

Umwe mu bahawe inyoroshyangendo witwa Murekezi Enock, ukomoka mu murenge wa Kintobo mu kagari ka Nyagisozi, avuga ko iyi nyoroshyangendo yayihawe kuko yagize uruhare rufatika mu gukangurira abaturage bo muri Kintobo kwitabira amatsinda yo kubitsa, kwizigamira no kugurizanya iyo mu giturage.

Gushishikariza abaturage kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya babikora ku nkunga ya Care International, nk’uko Murekezi yabigarutseho, kuko ibafasha mu bukangurambaga mu banyamuryango hirya no hino, kubaha ibikoresho bakoresha yaba ku ruhande rw’abanyamuryango bagize amatsinda n’abakangurambaga.

Muri Nyabihu habarizwa amatsinda 205 amaze kwizigama amafaranga agera ku miliyoni 200.
Muri Nyabihu habarizwa amatsinda 205 amaze kwizigama amafaranga agera ku miliyoni 200.

Kuri ubu Murekezi amaze gushishikariza abantu 390 bibumbiye mu matsinda 13 yo kubitsa no kugurizanya mu gace akoreramo, akavuga ko azakomeza gukaza umurego wo gushishikariza n’abandi kwitabira kuzigama kuko kwizigamira bituma umuntu agira ejo heza nk’uko insanganyamatsiko y’icyumweru cyo kuzigama ibivuga igira iti “Izigamire uyu munsi ugire ejo heza”.

Ntirivamunda Beatrice, utuye mu murenge wa Muringa mu kagari ka Gisizi nawe ari mu bahawe inyoroshyangendo bitewe no kushishikariza abaturage kwizigamira. Kuri ubu amaze gushishikariza abantu 30 bibumbiye mu matsinda 10 gahunda yo kwishyira hamwe no kuzigama, akavuga ko igare yabonye rizamufasha gukora neza no kurushaho kugera kuri benshi abashishikariza kuzigama kandi akabasha gutanga raporo y’akazi ke neza.

Mu karere ka Nyabihu ubwizigame bwazamutse cyane muri koperative Umurenge SACCO bitewe n’uko imyumvire y’abaturage igenda irushaho gutera imbere uko bwije n’uko bukeye, nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’aka karere Twahirwa Abdoulatif, uvuga ko bwavuye kuri miliyoni zisaga 700 bukaba bugeze kuri miliyari 1 na miliyoni zisaga 200.

Nduwamariya asaba abaturage kurushaho kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira.
Nduwamariya asaba abaturage kurushaho kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira.

Care International ikorera mu turere tugera kuri 24 mu Rwanda muri gahunda yo gufasha abaturage kurushaho kuzamura imyumvire no guharanira kwizigamira bahereye kuri duke cyane babona. Muri buri karere ikoreramo ikorana na bamwe mu baturage baho baba bibumbiye mu muryango APIB “Association Pour la Promotion des Initiatives de Base”bagera ku baturage mu buryo bworoshye babashishikariza kuzigama.

Agaciro k’ibi bikoresho byahawe abagize uruhare rugaragara mu gukangurira abaturage kwizigamira bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni imwe n’ibihumbi 800.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuzigama, iterambere ry’ubukungu! Duke turashyira tukagwira

alias NJ yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

kwizigamira bifasha umuntu mu gihe cy’ibibazo maze agafata ibyo yibikiye abandi bamangaye bityo ubuzima bugakomeza, aba bahawe inyoroshyarugendo bakomereze aho kandi nabandi barebereho bityo twitabire kwibumbira mu matsinda yo kugurizanya ko kwizigama

dodo yanditse ku itariki ya: 30-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka