IMPINDUKA Z’URURIMI ZIRI GUTEZA URUJIJO

Impinduka z’imyandikire ihwitse y’ururimi rw’ikinyarwanda, zigaragara mu ngingo, iya 12, 13 n’ingingo ya 15, hari abo zabereye ingorabahizi.

Ibitekerezo   ( 7 )

mwikwica ururimi nka nta. gutsinda no gusinda ntaho bihuriye muturekere ururimi ruriyubashye uwazura Aloys Bigirumwami yasanga mwarize muri Education pour tous. musigeho mutazavaho muhindura kigali ikaba kigari.

peter yanditse ku itariki ya: 18-11-2014  →  Musubize

Rwose muturekere ururimi mureke kuruhindura dore ko rwari rusanzwe rukennye.Nta n’abanyarwanda cy.abaturage bagize uruhare muri izo mpinduka

Ndabona nta ’abahanga mu kinyarwanda babigizemo uruhare
Abize cyera twahita twibura.

mukasensiyo yanditse ku itariki ya: 3-11-2014  →  Musubize

Rwose muturekere ururimi mureke kuruhindura dore ko rwari rusanzwe rukennye.Nta n’abanyarwanda cy.abaturage bagize uruhare muri izo mpinduka

Ndabona nta ’abahanga mu kinyarwanda babigizemo uruhare
Abize cyera twahita twibura.

mukasensiyo yanditse ku itariki ya: 3-11-2014  →  Musubize

Yewe ntikikiri ikinyarwanda, ahubwo kigiye kuba ikindi kindi cg se ubwo zizaba indimi 2 buri wese age avuga ibimworoheye gusa abigisha bagiye guhura n’ibibazo , abana biga nabo bacanganyukire !!

akimana yanditse ku itariki ya: 1-11-2014  →  Musubize

Maze rero basomyi, tureke kwirirwa tuvuga amagambo uko twishakiye. Impinduka zabayeho, jye ndemeranya n’abazikoze ko zari zikwiye. Biragoye kubyumvisha buri muntu kuko n’abanyamakuru ubwabo muri iyi minsi ni bwo mbonye ko batari basanzwe bazi uko ikinyarwanda cyandikwaga. Mureke duharanire kwisanisha n’izi mpinduka rero ariko twoye kumva ko ikinyarwanda cyahindutse. Ubu se mwese mwandika kuki mwandika ijambo ikinyarwanda mukandika "ki" kuki mutandika "cyi". Kuki mwandika umurenge mukandikamo "nge" kuki mutandika "njye". kuki mwakwandika ijambo "tugende" mukandika "ge" aho kwandika "jye". Mureke twumve rero ko impinduka zari zikenewe kugira ngo tubashe guhuza imyandikire nta rujijo mu byo twandika. Murakoze, dukomeze imihigo dutere imbere.

NOEL yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Ihunduka ry’ururimi ndabona rizaba ikibazo; kubize mbere ndetse nabiga ubu,ibyiza bagumishaho iby’imbaga nyamwinshi izi,murakoze.

Byiringiro yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Noneho turajya tuvuga. Rayosport ya sinze kiyuvu. Icyuma harya cyahindutse Ikuma. Ariko muzi cyo ikuma bisobanuye? Muramenye muticya ikinyarwanda.

ken yanditse ku itariki ya: 30-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.