Rilima: Umugabo yishwe n’ingona ubwo yajyaga kuroba amafi rwihishwa

Umugabo witwa Harerimana bakunda kwita Karumbeti yishwe n’ingona saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa 30/10/2014 ubwo yajyaga kuroba amafi rwihishwa mu kiyaga cya Rumira mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera.

Harerimana ngo yari asanzwe ari rushimusi w’amafi muri icyo kiyaga akaba y’injiye mu mazi mu masaha y’ijoro kuko yishishaga abarobyi baharinda nk’uko bivugwa na Allain Fabien Nzabamwita umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabagendwa.

Yagize ati “ingona yamufashe iramushwanyaguza ingingo zose imuta mu mazi abura uburyo ayigobotora, iby’urupfu rwe twabimenye mu gitondo ubwo abarobyi bari bagiye mu mazi kuroba bahita babona umurambo we niko guhita batabaza inzego zitandukanye”.

Uyu muyobozi avuga ko abajya kwiba amafi batabikora ku manwa akaba ariyo mpamvu bitwikira ijoro maze n’ingona zikabona kubarya.

“inama nabagira ni uko babireka ahubwo bakajya mu makoperative y’abarobyi kuko bo baroba bambaye imyenda ituma batibira ndetse n’abashinzwe umutekano w’amazi b’abasirikare n’abapolisi baba bahari kuburyo iyo hagize ikibazo bahita batabara mu maguru mashya”, Nzabamwita.

Nyakwigendera Harerimana apfuye asize umugore n’abana babiri, ubusanzwe akaba akomoka mu kagari ka Kibirizi mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera. Umurambo we wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata.

Si ubwa mbere ingona yica abitwikira ijoro bajya kuroba amafi mu kiyaga cya Rumira, gusa ngo ubuyobozi ntibusiba kugirana inama n’abaturage babakangurira kutajya mu mazi rwihishwa ariko bakanga bakabirengaho, ari nako bahura n’ingaruka nk’izi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka