Abanyarwanda barasabwa kwitabira icyumweru cy’ubukangurambaga ku gukumira ibiza

Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) irasaba abaturage kwitabira icyumweru cyo kubaburira ko basabwa uruhare rukomeye mu kwirinda ingaruka z’ibiza, aho bazibanda ku migenzereze yo kwirinda inkongi z’imiriro kugeza ubu zimaze kwangiriza benshi.

Minisitiri ufite Ibiza n’impunzi mu nshingano, Séraphine Mukantabana yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 30/10/2014, ko abaturage bibutswa kugenzura imiterere y’inyubako zabo, bagakosora ibishobora kuziteza inkongi ndetse bakibuka no kuzifatira ubwishingizi.

“Biratangaje cyane kubona ufatira ubwishingizi imodoka ya miliyoni eshatu, ariko ukirengagiza gufata ubw’inyubako ifite agaciro ka miliyoni 30; bene abo bantu rwose ntibazategereze inshumbusho y’igishoro cyangwa ikiguzi cy’ibintu byabo, uretse gusa kumufasha mu cyatuma abaho”, Ministiri Mukantabana.

Minisitiri Mukantabana asaba abantu kugenzura inyubako zabo bagakemura ibishobora kubateza inkongi.
Minisitiri Mukantabana asaba abantu kugenzura inyubako zabo bagakemura ibishobora kubateza inkongi.

Abantu barasabwa by’umwihariko kumenya amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe asaba abafite amazu kugira imiryango myinshi basohokeramo, za kizimyamoto (ku bifite) n’ibiringiti (ku bakene), kugenzura imiterere y’intsinga z’amashanyarazi mu bijyanye n’ubuziranenge, gukora muri izo ntsinga no kuzishyira mu nzu bigakorwa n’ababyigiye; no kudakorera mu nzu ibirenze ubushobozi yagiriyeho.

Minisitiri Mukantabana yakomeje asaba abantu kugenzura abashobora gukora ibyaha birimo gutwika amazu, nk’uko ngo byabaye umuco mu bihugu byateye imbere, aho bakeka umuntu bakurikije imyitwarire ye bagahita babimenyesha abashinzwe umutekano.

Ubu ngo ni bumwe mu butumwa bwa MIDIMAR mu gihe cyo kwizihiza icyumweru cyo kwirinda ingaruka z’ibiza kizahera ku itariki 05/10/2014; kikazakorwamo ibikorwa birimo urugendo ruzava ku Nteko kugeza kuri Stade Amahoro, kuganira n’inzego no gusura ahantu hatandukanye, ikiganiro ku maradiyo na televiziyo cyitwa ‘Kubaza bitera kumenya’, inama muri Kaminuza y’u Rwanda (ishami rya Huye), bikazasozwa n’umuganda wo gufasha abasenyewe n’ibiza mu karere ka Gatsibo.

Minisitiri Mukantabana yahaye ikiganiro abanyamakuru asobanura uko icyumweru cyo gukumira ibiza giteguye.
Minisitiri Mukantabana yahaye ikiganiro abanyamakuru asobanura uko icyumweru cyo gukumira ibiza giteguye.

MIDIMAR yavuze ko kuva mu mwaka w’2011 kugeza muri Nzeri uyu mwaka, hamaze kugaragara inkongi zikomeye zigera kuri 326 mu gihugu hose, aho muri uyu mwaka aribwo hagaragaye nyinshi kurushaho.

Iyi Minisiteri iteganya ko mu cyumweru cy’ubukangurambaga izanakangurira abaturage kumva uruhare rwabo mu kwirinda ibiza muri rusange bimaze guhitana abantu 76 bigakomeretsa 125 muri uyu mwaka kugeza muri Nzeri. Ibiza kandi byangije amazu 1725, hegitare zigera ku 1183.5 z’ibihingwa ndetse n’amatungo agera kuri 191 akaba yarapfuye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turwanye ibiza maze uru rwanda rwacu turugire riwiza kurushaho, mujya mwumva hari aho ibiza bitwara amazu byaba bitewe naumuntu utarafashe neze ibye cg se bikaba ibisanzwe, ni ngombwa gukora iyo bwabaga maze ibiza byaza bigasanga wariteguye

sayidi yanditse ku itariki ya: 30-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka