Minisitiri Kaboneka asaba urubyiruko gukunda igihugu barwanya “gutekinika”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, arasaba urubyiruko rwo mu Rwanda kugarura umutima wo gukunda igihugu, bakabigira umuco, bakaba igisubizo cy’ibibazo bitandukanye u Rwanda rufite, bakarwanya icyo yise “gutekinika”.

Ngo hari aho usanga bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagaragaza ko hari ibikorwa by’iterambere bakoze nyamara ntabyo bakoze ari ukubeshya kugira ngo bahabwe amanota cyangwa se ngo bashimwe. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihigu asaba urubyiruko kujya ruvuga ahagaragara ibibazo nk’ibyo.

Minisitiri Kaboneka asaba urubyiruko kugira umutima wo gukunda igihugu.
Minisitiri Kaboneka asaba urubyiruko kugira umutima wo gukunda igihugu.

Agira ati “Aba-jeunes (urubyiruko) muri ahangaha, ugasanga hari ibibazo ku murenge, ku karere, mubirimo murabibona ariko ntimushobore no kubivuga. Bamwe murabizi, rimwe na rimwe bakanabakoresha “mugatekinika” mukabyemera.

Hari abantu bagaragaje umuco wo gukunda igihugu. Baragikunda, baracyitangira, baranagipfira! Wowe uyu munsi ntabwo tugusaba gupfira igihugu. Turagusaba kugikorera.”

Ibi Minisitiri Kaboneka yabisabye urubyiruko ruhagarariye urundi, ku wa gatatu tariki 29/10/2014, ubwo yafunguraga itorero ry’abagize inzego z’urubyiruko, riri kubera i Nkumba mu karere ka Burera.

Muri uwo muhango, Minisitiri Kaboneka yafashe igihe kirenga isaha ahanura urwo rubyiruko ku bijyanye no gukunda igihugu. Aho yabaganirije kuri amwe mu mateka y’Abanyarwanda bo hambere ababwirwa uburyo bakundaga igihugu cyabo bakaba banagipfira, bakanabitozwa kuva bakiri bato, mu itorero.

Bamwe mu bayobozi bari kumwe na zimwe mu ntore ziri mu itorero i Nkumba.
Bamwe mu bayobozi bari kumwe na zimwe mu ntore ziri mu itorero i Nkumba.

Yakomeje abwira urwo rubyiruko, rubarirwa muri 385, ko umuco wo gukunda igihugu wagiye uhungaba kubera abakoloni, batifurizaga icyiza Abanyarwanda.

Minisitiri Kaboneka kandi yabwiye urwo rubyiruko ko itorero ryasubiyeho ukugira ngo Abanyarwanda bongere batozwe indangagaciro z’Ubunyarwanda. Aho yabasabye kugarura umutima wo gukunda igihugu bakaba igisubizo cy’ibibazo u Rwanda rufite.

Agira ati “Ubundi u Rwanda ni uko rwakoraga, ni nacyo ubutore buvuze, ni uko mugomba kuba ibisubizo by’ibibazo duhura nabyo. Buri wese nasubize amaso inyuma arebe mu murenge we cyangwa mu mudugudu we. Hari Abanyarwanda batishoboye bangahe bataba mu mazu!

Wowe nk’umuyobozi w’urubyiruko muri urwo rwego wakoze iki kugira ngo ushishikarize urundi rubyiruko, mushobore gutanga umusanzu wanyu. Mushobore kubaka. Ababikoze ndabashima. Abatarabikoze tuve ahangaha dutekereza ko hari icyo tugomba gukora.”

Nyuma yo guhabwa impanuro na Minisitiri Kaboneka intore zihamya ko zizashyira mu bikorwa ibyo zisabwa.
Nyuma yo guhabwa impanuro na Minisitiri Kaboneka intore zihamya ko zizashyira mu bikorwa ibyo zisabwa.

Minisitiri Kaboneka yakomeje abwira urwo rubyiruko ko mu guteza imbere u Rwanda bagomba gushyira imbere ubushake aho gushyira mbere ubushobozi cyangwa amafaranga. Abasaba gukanguka bagakora ngo kuko baramutse bategereje iby’amafaranga ntacyo bazapfa bagezeho.

Urubyiruko kandi rwasabwe kurwanya imico mibi ituruka ahandi irimo nk’Ubutinganyi kakajya batanga amakuru kugira ngo inzego zibishinzwe nazo zikore akazi kazo.

Urubyiruko ruri muri iryo torero ruvuga ko igihe kigera ku minsi 10 bazarimaramo bazahavana ingamba zo kuyobora urundi rubyiruko mu nzira iboneye. Aho bahamya ko ibyo bazigira muri iryo torero byose bazabishyira mu bikorwa.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turashimira NYAKUBAHWA INTORE IZIRUSHA INTABWE POUL KAGAME UBURYO YITANGIRA IGIHUGU CYACU NKABANYARWANDA ,KWITA KURUBYIRUKO RWU URWANDA MUKURUHA UBUMENYE BURUHESHA ISHEMA AKABA YARATUBEREYE URUGERO RWIZA RWO KWITANGIRA ABANYARWANDA IMBERE MUGIHUGU NO MURUHANDO RWAMAHANGA NKANA SHIMIRA UMUYOBOZI UFITE MUSHYINGANOZE UBUTEGETSI BWIGIHUGU UMUSANZU ADAHWEMA GUHA URUBYIRUKO NANGE NIYEMEJEJE KUGERA IKIRENGE MUCYU MUKURU W’IGIHUGU UMUTOZA WIKIRENGA NYAKUBAHWA POUL KAGAME NUKURI GUKUNDA IGIHUGU NIHAME DUKOMEYEHO NKA RWANDA YOUTH VOLUNTEER ORGANISATION

MUNYANEZA JOSEPH UMU VOLUNTEER yanditse ku itariki ya: 1-11-2014  →  Musubize

urubyiruko rw’u rwanda rugomba kubakira ku ndangagaciro na kirazira maze rukubaka u rwanda rubereye abanyarwanda

masozera yanditse ku itariki ya: 30-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka