Gutorwa cyane nibyo byaha abanyarwanda amahirwe yo kuguma mu irushanwa rya BBA

Abahanzi Arthur Nkusi na Frankie Joe, abanyarwanda bahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Big Brother Africa (BBA) ari kubera muri Afurika y’Epfo, bakeneye gutorwa kenshi na buri munyarwanda kugira ngo badasezererwa muri aya marushanwa u Rwanda rugasigara rudahagarariwe.

Aba banyarwanda uko ari babiri bashyizwe ku rutonde rw’abashobora gusezererwa ku cyumweru mu gihe bazaba batatowe bihagije n’umubare munini w’abanyarwanda, bitabujije ko n’abo mu bindi bihugu bashobora kuba babatora.

Gusa amaso bayahanze abanyarwanda kuko ari ho amahirwe menshi yaturuka. Ibi bibaye mu gihe ubwo hasezererwaga abo mu cyumweru gishize, Frankie Joe yari ari mu bafite ubudahangarwa nyamara buza gukurwaho na JJ wo muri Zimbabwe nyuma y’uko asabwe kugira umwe atanga nawe wiyongera mu bagombaga gusezererwa.

Ibi JJ yabikoze kuko yari abifitiye uburenganzira nk’umuyobozi w’inzu w’icyumweru (Head of House) bihita bituma rero abanyarwanda bose uko ari babiri, Frankie Joe na Arthur Nkusi bajya ku rutonde rw’abagomba kuzavanwamo abazasezererwa kuri iki cyumweru tariki 2/11/2014.

Urutonde rw’abashobora gusezererwa harimo Arthur Nkusi (Rwanda), Frankie Joe (Rwanda), Sheillah (Botswana), Luis (Namibia), Mr.265 (Malawi), Kacey (Ghana) na Macky2 (Zambia).

Gutora byatangiye kuwa mbere bikazarangira kuri iki cyumweru tariki 2/11/2014 ku isaha ya saa saba z’amanywa, ubu ukaba ushobora guha amahirwe abanyarwanda Frankie Joe na Nkusi Arthur. Twabibutsa ko utatora abantu babiri mu butumwa bumwe.

Gutora bikorwa mu buryo busanzwe bikorwamo, ni ukuvuga ngo ushobora gutora ukoresheje Ubutumwa bugufi (SMS), interineti na Wechat.

Gutora ukoresheje Wechat ni ubuntu ndetse ukemerwa gutora inshuro 100 mu cyumweru. Gutora unyuze kuri interineti ku rubuga rwa DSTV ubasha gutanga amahirwe inshuro 100 ku munsi. Unyura aha: http://bigbrotherafrica.dstv.com/Vote.

Gutora ukoresheje ubutumwa bugufi ni ukwandika muri telefoni yawe aho usanzwe wandikira ubutumwa bugufi ukandika ijambo “vote” ugakurikizaho izina ry’uwo ushaka gutora hanyuma ukohereza kuri 1616 waba ukoresha Tigo, MTN cyangwa Airtel.
Ubutumwa bugufi ni amafaranga 50.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka