Nyanza: Umugabo yatwitse umwana we intoki amuziza kwiba ibijumba

Gasana Gaddy utuye mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagali ka Kabirizi, umurenge wa Nyagisozi, akarere ka Nyanza yatwitswe umwana we ibiganza bye byombi amuziza kwiba ikijumba mu murima w’umuturanyi we.

Kuri uyu wa gatatu tariki 29/10/2014 mukuru w’uyu mwana witwa Nzabahimana Nikodemu ari nawe umurwaje mu bitaro bya Nyanza yavuze ko ubwo bushye bw’ibiganza by’uwo mwana bwatewe na se wamutwitse amuziza ikijumba yari acukuye mu murima w’ubuturanyi wabo.

Yasobanuye uburyo uyu mwana arwaje yahanwemo muri aya magambo: “Se umubyara yafashe ibiganza bye byombi abivumbika mu muriro wo mu ziko arangije abikandagizaho ibirenge kugira ngo bishye bikongoke neza” .

Uyu mwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 12 ngo yaratatse cyane asaba se imbabazi ariko amwiha amatwi arakomeza ibiganza bye abivumbika mu muriro kugeza ubwo byakongotse byose nk’uko Nzabahimana Nikodemu umurwaza we abisobanura.

Agira ati: “Ibi byakozwe na papa utubyara ariko ntabwo dukunze kubana nawe mu rugo kuko yishakiye undi mugore ahubwo aboneka aje kuduhana mu buryo bw’indengakamere butarimo no kuba yagira impuhwe za kibyeyi”.

Nk’uko Nzabahimana Nicodemu w’imyaka 21 y’amavuko abivuga ngo se ubabyara si ubwa mbere ahannye umwana we yibyariye atababarira ngo kuko hari na mushiki we yigeze kunyuza icyuma gityaye hagati y’intoki ze akahakata yibwira ko nabwo arimo kumuhana.

Nzabahimana Nicodemu avuga ko se yababyaye ari abana batandatu ngo ariko aho ibintu bigeze basigaye bifuza icyamubakura mu maso kikamubakiza guhora abajujubya abafatanyije na nyina ubabyara.

Iby’uku gutakaza impuhwe za kibyeyi Gasana ngo ntabiterwa n’uko yasinze ahubwo iteka ngo yumva yakorera abana be n’umugore we ibintu bibabaza umubiri nk’uko bivugwa n’uyu Nzabahimana urwaje murumuna we mu bitaro bya Nyanza.

Dr Léon Hakizimana umuganga mu bitaro bya Nyanza uri gukurikiranira hafi ubuzima bw’uyu mwana watwitswe ibiganza bye byombi avuga ko bamwakiriye afite ububabare bukomeye ndetse ngo n’ibiganza bye byari byatangiye kubora kuko yari yatinze kuvuzwa.

Abivuga atya: “Uriya mwana tumwakira yari afite ibisebe binini cyane ariko ikiganza cye cy’iburyo nicyo cyari cyatangiye kuzamo mikorobe akigera hano”.

Uyu muganga avuga ko nibura mu byumweru nka bibiri biri imbere uriya mwana azaba atangiye koroherwa nk’uko byakomeje bisobanurwa n’uyu Dr Léon Hakizimana uri kumukurikiranira hafi.

Gasana Gaddy ushinjwa n’abana be kubakorera ibikorwa byo kubabera umubyeyi gito afungiye kuri station ya polisi ya Busasamana akekwaho gukora ariya mahano ariko ntitwashoboye kumugeraho ngo tumuvugishe kubera ko abari bashinzwe kumutanga bari bagiye mu nama.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu numubyeyigito ntakwiye kuba mwisi yanone kuko kwihekura sibinu bikwiye mugihugu cyacu ibyo nibisigisigi byubugizi bwa nabi twamaganira kure bamuhane byintanga rugero

AM yanditse ku itariki ya: 30-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka