Hafi 50% by’abari gukora ibizamini bya Leta by’amashuri y’imyuga ni abakobwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Amahugurwa, Nsengiyumva Albert, aratangaza ko yishimiye kuba mu banyeshuri 21325 bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye biga imyuga, hafi kimwe cya kabiri cyangwa 50% ari abakobwa.

Ibi Nsengiyumva yabitangaje kuri uyu wa 28/10/2014 ubwo yatangizaga ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye y’imyuga muri IPRC-West, mu Karere ka Karongi.

Nsengiyumva avuga ko uretse kuba umubare warazamutse usanga abakobwa banitabira imyuga batari basanzwe bibonamo, aho abiga ibijyanye n’ubwubatsi n’ikoranabuhanga bagenda biyongera.

Agira ati “Mu burezi dusanzwe dushishikariza umwana w’umukobwa kwiga mu mashami asanzwe ariko by’umwihariko ubu noneho turanabashishikariza kwiga imyuga”.

Nsengiyumva avuga ko hafi 50% by'abanyeshuri bari gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu masomo y'imyuga ari abakobwa.
Nsengiyumva avuga ko hafi 50% by’abanyeshuri bari gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu masomo y’imyuga ari abakobwa.

Kayitesi Annualite, umwana w’umukobwa urimo gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu bukanishi bw’amamodoka muri IPRC-West, ni umwe mu bakobwa bari gukora ibizamini bya Leta.

Ubwo yabazwaga uko yiteguye ubuzamini yagize ati “Tumaze igihe kinini tuzi neza ko tugomba gukora ibi bizamini bya Leta. Nta bwoba binteye rero kuko twarize neza”.

Mu gihe hari abatari bumva neza akamaro k’imyuga ugereranyije n’amasomo asanzwe yigishwa mu Rwanda, Nsenguyumva yibutsa Abanyarwanda ko kugeza ubu abize imyuga ku rwego rwo hagati ari bo babona imirimo ku buryo bworoshye.

Agira ati “Nko mu bwubatsi ahantu haba hakenewe umwenjeniyeri (inzobere mu bwubatsi) umwe haba hakenewe nibura abatekinisiye icumi.”

Avuga ko ibyo bivuze ko hagomba kubaho kumvisha Abanyarwanda cyane cyane ababyeyi n’abanyeshuri akamaro k’imyuga bakayigana.

Abikorera barasabwa kujya bafasha abiga imyuga kwimenyereza kugira ngo bajye basohoka bafite ubumenyi buhagije.
Abikorera barasabwa kujya bafasha abiga imyuga kwimenyereza kugira ngo bajye basohoka bafite ubumenyi buhagije.

Kuva Leta y’u Rwanda yashyira ingufu mu bumenyingiro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Amahugurwa yemeza ko impinduka zigenda zigaragaza kuko ngo iyi gahunda ijyana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, ndetse ko bagenda bongera amashami y’imyuga muri ayo mashuri y’imyuga hakurikijwe icyo babona gikenewe ku isoko ry’umurimo.

N’ubwo ariko Nsengiyumva avuga gutyo, muri ibi bihe amashuri y’imyuga agenda yiyongera mu gihugu kandi hakaba hariho na gahunda yo gukomeza kuyongera no kongera umubare w’abayigamo, hanumvikana abanyeshuri biga imyuga bavuga ko kubona aho bimenyerereza iyo myuga usanga bigoye.

Iki akaba ari cyo aheraho asaba abikorera baba abafite ibigo byabo cyangwa amakoperative gufungura imiryango bagaha abanyeshuri biga imyuga uburyo bwo kwimenyereza kugira ngo bazajye basohoka basobanukiwe neza n’ibyo bize kandi bafite ubushobozi bwabafasha kugira icyo bikorera.

Uretse kuba ibizamini by’amashuri y’imyuga ku rwego rw’igihugu byatangirijwe mu Karere ka Karongi mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC West, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Amahugurwa, Nsengiyumva Albert, twababwira ko yanatangije ku mugaragaro ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye muri rusange haba ku basoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse n’abasoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ababkobwa basaga nabatisanga muri aya masuri y’imyuga bugaya ariko kubera ubukangurambaga baratinyutse

maneko yanditse ku itariki ya: 29-10-2014  →  Musubize

umukobwa nawe arashoboye kimwe na musaza we kuko ibyo urwanda rumaze kugeraho mu myaka 20 ishize,abari n’abategarugori babigizemo uruhare runini,ibi bikaba bitera imbaraga abana b’abakobwa ko kwiga imyuga bibategurira ejo heza.

kanyana yanditse ku itariki ya: 29-10-2014  →  Musubize

iki ni ikimenyetso kigaragaza ihinduka ry’imyunvire;kera hari abunvaga hari imyuga igenewe igitsina gabo,n’indi igenewe abagore.

mutijima yanditse ku itariki ya: 29-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka