Rutsiro: Sacco zitindana amafaranga ya mitiweli zihanangirijwe
Mu gihe imisanzu ya mitiweli yo mu karere ka Rutsiro ica kuri konti ziri muri Sacco nyuma zikayimurira kuri konti ya mitiweli y’akarere ubu izitarabikoze zasabwe kwishyura ayo mafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bitarenze icyumweru.
Ubuyobozi bwa mitiweli bukuriwe na Anne Marie Mukantabana butangaza ko zimwe muri za Sacco zitajya zimura ayo mafaranga ku gihe bityo bikabadindiza mu mikoranire n’amavuriro ndetse n’ibitaro.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro ubwo kuri uyu wa mbere tariki 27/10/2014 hateranaga inama yo kwisuzuma ngo hareberwe hamwe uburyo ubwitabire mu gutanga imisanzu ya Mitiweli bwakwigira hejuru yasabye Sacco zimwe na zimwe zagaragayeho iki kibazo kwishyura amafaranga bakiriye avuye mu mirenge n’utugali.
Ati “bimaze kuba akamenyero kuko n’umwaka ushize iki kibazo cyari gihari aho abaturage batanga imisanzu ya mitiweli sacco zarangiza zikayagumana niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo kubishyuza vuba bishoboka”.
Umuyobozi w’akarere kandi yanavuze ko izi sacco nizitisubiraho bazafata icyemezo cyo kutongera gukorana nazo aho iyo misanzu ngo yazajya ica mu zindi banki.
Uwayezu Vincent ni umucungamutungo wa Sacco yo mu murnge wa Kigeyo imwe muri za sacco zatunzwe agatoki kuri iki kibazo yavuze ko gutindana amafaranga biterwa nuko inzira zo kuyasaba zatinze kubera ko abasinya batabonekeye igihe kandi ngo indi mpamvu ari uko n’ubuyobozi bwahindutse.
Ati “nta yindi mpamvu ni inzira zo gusaba ayo mafaranga kugirango amafaranga yimurwe kandi indi mbogamizi ni uko ubuyobozi bwahindutse kandi twanabuze abasinya bamwe na bamwe batabonetse”.
Vincent kandi avuga ko biteguye kuzatanga ayo mafaranga mu gihe cya vuba kuko bagiye gushaka uburyo babyihutisha.
Abari bahagarariye za Sacco zigifite iki kibazo basize basinyiye ko bagomba kwishyura aya mafaranga mu gihe kitarenze icyumweru izitazabyubahiriza zikazafatirwa ingamba.
Kuba akarere kadindizwa n’izi Sacco zimwe na zimwe ngo nibyo bituma bagira amadeni mu mavuriro ndetse n’ibitaro bimwe na bimwe.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|