Musanze: Bashinze uruganda rwa miliyoni 25 banatanga akazi ku baturage

Abagore batandatu n’abagabo batanu bo mu Karere ka Musanze bibumbiye muri koperative Hirwa Musanze (KOHIMU) bashinga uruganda rutunganya ibikomoka ku bigori rufite agaciro ka miliyoni 25 rutanga akazi ku bantu 10.

Perezida wa KOHIMU Olivia Tuyishime avuga ko buri munyamuryango yishatsemo umugabane w’amafaranga miliyoni imwe banitabaza banki kugira ngo babashe kwihangira akazi.

Tuyishime agira ati: “Twatangiye muri iriya gahunda yo kugira ngo abantu bihangire imirimo…duhitamo gutunganya ibigori, ifu y’akawunga ikunzwe ku isoko kandi iribwa na buri munyarwanda wese turavuga ngo reka tuyikore turebe ko twakwiteza imbere.”

Uruganda rwa Koperative Hirwa Musanze rwatanze akazi ku bantu 10.
Uruganda rwa Koperative Hirwa Musanze rwatanze akazi ku bantu 10.

Uru ruganda kandi rutunganya ibigori mo ibindi nk’uruvange rw’imboga n’ibigori bisatuye bita salade, umutsima w’iminsi mikuru uzwi nka Cake mu ndimi z’amahanga ndetse n’umuceri bise uw’ibigori.

Uretse guha akazi abanyamuryango ba koperative, uruganda rwatanze akazi ku baturage baruturiye, amafaranga babona abafasha gukemura ibibazo bisaba amafaranga bahura nabyo buri munsi.

Kabihogo Enata utoranya ibigori avuga ko gukora ku ruganda byamuhaye amafaranga abasha korora ni byo asobanura muri aya magambo: “Nabashije kubona ibyo nkeneye kuko ndahembwa. Ubu mbasha kwikorera agatungo, ubu ndoroye”.

Abagore bahawe akazi ko gutoranya ibigori ku ruganda.
Abagore bahawe akazi ko gutoranya ibigori ku ruganda.

Ndanze Emmanuel ukora nk’umuzamu ashimangira ko abana be barindwi bose abasha kubagurira imyenda, ibikoresho by’ishuri n’ibindi abikuye mu mafaranga akorera ku ruganda.

Umuyobozi w’urwo ruganda yongeraho ko abaturage baturiye uruganda babonye abo bashesha ibigori byabo bakabona akawunga keza mu gihe mbere babijyanaga ku byuma bisanzwe ugasanga ntikameze neza.

Kuva urwo ruganda rwatangira ngo rurimo gutera imbere kuko batangiye basya toni eshatu none bageze kuri toni icumi. Asanga n’isoko ryabo rizaguka vuba kuko ibigo by’amashuri byabemereye amasoko; nk’uko byemezwa na Tuyishime.

Umuyobozi wa Koperative, Olivia Tuyishime yemeza ko uruganda rurimo gutera imbere.
Umuyobozi wa Koperative, Olivia Tuyishime yemeza ko uruganda rurimo gutera imbere.

Hari igihe babura ibigori bakoresha, bikabasaba kujya kubikura i Bugande ariko bafite gahunda yo kugirana amasezerano n’abaturage bo mu Murenge wa Mucaca bakajya babazanira umusaruro wabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ubwo yasuraga Umurenge wa Mucaca yasabye abaturage kongera umusaruro w’ibigori kugira ngo uruganda rutazabura uwo rutunganya nyuma y’igihe gito rukaba rufunze imiryango.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka