Musanze: Bihangiye umurimo bashinga uruganda rwa miliyoni 25

Abagore batandatu n’abagabo batanu bo mu Karere ka Musanze bibumbiye muri “koperative Hirwa Musanze (KOHIMU)” bashinga uruganda rutunganya ibikomoka ku bigori rufite agaciro ka miliyoni 25 runatanga akazi ku bantu 10.

Perezida wa Koperative “KOHIMU”, Olivia Tuyishime avuga ko buri munyamuryango yishatsemo umugabane wa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda banitabaza banki kugira ngo babashe kwihangira umurimo.

Tuyishime agira ati “Twatangiye muri iriya gahunda yo kugira ngo abantu bihangire imirimo…duhitamo gutunganya ibigori, ifu y’akawunga ikunzwe ku isoko kandi iribwa na buri munyarwanda wese turavuga ngo reka tuyikore turebe ko twakwiteza imbere”.

Uru ruganda kandi runatunganya ibindi bintu bikomoka ku bigori nk’uruvange rw’imboga n’ibigori bisatuye bita salade, umutsima w’iminsi mikuru uzwi nka “Cake” mu ndimi z’amahanga ndetse n’umuceri bise uw’ibigori.

Uruganda rwa KOHIMU rwatwaye miliyoni 25 z'amafaranga y'u Rwanda.
Uruganda rwa KOHIMU rwatwaye miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse kwihangira umurimo hagamijwe ko abanyamuryango ba KOHIMU biteza imbere, uru ruganda rwanatanze akazi ku baturage baruturiye, bityo bakabona amafaranga babona abafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Kabihogo Enatha ukora umurimo wo gutoranya ibigori avuga ko gukora ku ruganda byamuhaye amafaranga akabasha korora.

Abisobanura muri aya magambo: “Nabashije kubona ibyo nkeneye kuko ndahembwa. Ubu mbasha kwibonera agatungo, ubu ndoroye”.

Abahawe akazi mu ruganda bavuga ko byabafashije kwiteza imbere.
Abahawe akazi mu ruganda bavuga ko byabafashije kwiteza imbere.

Ndanze Emmanuel ukora nk’umuzamu ashimangira ko abana be barindwi bose abasha kubagurira imyenda, ibikoresho by’ishuri n’ibindi.

Umuyobozi w’urwo ruganda yongeraho ko abaturage baturiye uruganda babonye abo bashesha ibigori byabo bakabona akawunga keza mu gihe mbere babijyanaga ku byuma bisanzwe ugasanga ntikameze neza.

Kuva urwo ruganda rwatangira, nk’uko byemezwa na Perezida Tuyishime, ngo rurimo gutera imbere kuko batangiye basya toni eshatu ariko ubu bageze kuri toni icumi ku munsi, agasanga n’isoko ryabo rizaguka vuba kuko ibigo by’amashuri byabemereye amasoko.

Umuyobozi wa Koperative KOHIMU avuga ko uruganda ruri kugenda rutera imbere.
Umuyobozi wa Koperative KOHIMU avuga ko uruganda ruri kugenda rutera imbere.

N’ubwo hari igihe babura ibigori bakoresha bikabasaba kujya kubikura i Bugande ngo bafite gahunda yo kugirana amasezerano n’abaturage bo mu Murenge wa Mucaca bakajya babazanira umusaruro wabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ubwo yasuraga Umurenge wa Mucaca yasabye abaturage kongera umusaruro w’ibigori kugira ngo uruganda rutazabura uwo rutunganya nyuma y’igihe gito rukaba rufunze imiryango.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza cyane kuba uru ruganda rubasha gutunganya ibigori neza.wenda abagande ntibazongera kudupfunyikira batubeshya ngo No 1 kd ugasanga gasharira.thank you.Abo bantu mumpaye contact zabo mwaba mukozr..

uwa fafa yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka