Byangabo: Abaturage bakomeje gusaba ubuyobozi kubakiza urusimbi rwa kazungunarara

Abaturage barema isoko rya Byangabo mu Karere ka Musanze bongeye guhamagarira ubuyobozi guca umukino w’urusimbi uzwi nka “kazungunarara” ukinirwa ku isoko ugacuza bamwe amafaranga baje guhahisha.

Ni mu masaha ya mbere ya saa sita, isoko rya Byangabo rirahinda. Imbere y’isoko abaturage benshi barakurikira ibikorwa byo kwamamaza bya sosiyete imwe y’itumanaho ikorera hano mu Rwanda, inyuma y’isoko, abaturage basaga 10 bakoze uruziga ku musore urimo gucanga ikarita eshatu ngo bashyireho amafaranga abakubire kabiri.

Bamwe baremera gushyiraho, ari byo bita gusheta, bakarya. Ngo abarya inshuro nyinshi ni abakorana nawe kugira ngo bajijishe abandi na bo bashyireho maze babarye. Abaturage bavuga ko muri icyo gitondo hari umugore bariye ibihumbi 10 yari azanye guhaha.

Uyu musore arimo gucanga ikarita za Kazungunarara ngo abantu bashete amafaranga.
Uyu musore arimo gucanga ikarita za Kazungunarara ngo abantu bashete amafaranga.

Umwe mu bagore yabwiye Kigali Today ko abagore bakina uwo mukino babiterwa n’ubujiji, abasaba kugendera kure uwo mukino w’urusimbi aho agira ati “Mbona ari nk’ubushashwe (ubujiji) bw’abagore, umugore aje guhaha umugabo yamuhaye amafaranga ngo aje gukina urusimbi. Ubwo ni ubujiji bw’umugore yakagombye kumenya ubwenge, abagore ntibakwiriye uyu mukino”.

Ku munsi w’isoko, abo basore bacuza amafaranga, imyambaro n’ibindi cyane cyane abana n’abagore baba badasobanukiwe uwo mukino bafite inyota yo kubona amafaranga menshi nk’uko babona abandi bakorana barya.

Barasaba ko ubuyobozi bw’akarere ko bwafatira ingamba abo basore bakina uwo mukino kuko ubarembeje.

Umusaza w’imyaka 71 witwa Sehinda Faustin ati “uko mbibona ni ubusambo, ni abatekamutwe ahubwo abangaba Leta yari ikwiye kubafatira ingamba”.

Undi muturage yunzemo ati “ Ibi bintu uko mbibona ni nko kwiba abaturage, twasaba Leta ko yadukemurira iki kibazo k’iri soko rya Byangabo nk’ubuyobozi mukareba uburyo mwabakura aho ngaho”.

Aha ni mu kwezi kwa Karindwi ubwo twasangaga abaturage bashungereye abakina kazungunarara.
Aha ni mu kwezi kwa Karindwi ubwo twasangaga abaturage bashungereye abakina kazungunarara.

Muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo umunyamakuru wa Kigali Today mu Karere ka Musanze yaganiraga n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’ubukungu, Musabyimana Jean Claude yijeje ko icyo kibazo gikemuka vuba ari na n’ubu kiracyahari.

Icyo giye yagize ati “Turakurikirana ntabwo kimara kabiri ni ikintu toto, ni ikintu simple (cyoroshye) ntabwo ibintu nk’ibyo ngibyo bigomba kubaho,” Musabyimana.

Umukino w’urusimbi kuko nta mategeko ufite awugenga nk’indi mikino y’amahirwe nka betting ukunda gukurura umutekano muke hagati y’abawukina bakaba barwana hagati yabo. Ku rundi ruhande hari n’abakoresha inzira zitemewe nko kwiba kugira ngo babone amafaranga yo gusheta.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amategeko ashyirweho ariko imisoro yinjire...

kagabo yanditse ku itariki ya: 30-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka