Gicumbi: Abaturage barasaba ubuyobozi kwimura ikimoteri kuko kibangamiye ubuzima bwabo

Nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi budahwema gushishikariza abaturage kugira isuku, bamwe mu baturage baravuga ko ubwo buyobozi bugira uruhare mu gutuma ubuzima bwabo buhungabana kubera aho bamena imyanda iva mu mujyi wa Byumba.

Ntaganira Onesphore atuye mu mudugudu wo ku Kasehuma munsi y’ahamenwa imyanda ivana mu mujyi wa Byumba avuga ko mu bihe by’imvura bakunze kubangamirwa n’imyanda iba yavuye mu mujyi ituruka ku musozi ikiroha hejuru n’ingo zabo.

Aha ni ku musozi umenwaho ibishingwe biva mu mujyi wa Byumba.
Aha ni ku musozi umenwaho ibishingwe biva mu mujyi wa Byumba.

“Imodoka ishinzwe gutunda ibishingwe ibizana hano mu ishyamba ruguru y’ingo zacu imvura yagwa rero byose bikamanuka bikirunda hejuru yacu” Ntaganira.

Sindayigaya Pierre Claver nawe atuye mu kagari ka Nyarutarama avuga ko muri ibyo bishingwe hakunze kuba harimo n’amashashi ndetse n’uducupa tw’amazi ugasanga abana bajya kubitoragura ku buryo bakurizamo n’indwara.

Ikimoteri kiri hafi y'umuhanda kegereye n'ingo z'abaturage.
Ikimoteri kiri hafi y’umuhanda kegereye n’ingo z’abaturage.

Uretse kuba iyo myanda y’umujyi imenwa mu ishyamba imvura yagwa bikamanukira mu baturage, binakurura umunuko ukabije, ndetse ugasanga byangiza n’ibidukikije kuko usanga aho bimenwa haba harimo n’amashashi n’uducupa twa parasitike tuba twarashizemo amazi nk’uko Sindayigaya Pierre Claver akomeza abivuga.

Ubuyobozi bwo buvuga ko ubu babonye aho bazacukura ikimoteri rusange kizajya kimenwamo imyanda bityo icyo kibazo abaturage bafite kigakemuka nk’uko byemezwa na Mujawamariya Therese, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Iyo imvura iguye imyanda iramanuka hagasigara micye ku musozi.
Iyo imvura iguye imyanda iramanuka hagasigara micye ku musozi.

Ngo batangiye ibikorwa byo kubarura ibikorwa by’abaturage kugirango bazabimure maze babahe ingurane. Icyo kimoteri kizubakwa mu murenge wa Rukomo mu mudugudu wa Gasharara akaba yizeye ko ikibazo k’iyo myanda kigiye gukemuka burundu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka