Gisagara: Barasaba ubufasha nyuma yo gusenyerwa n’imvura

Nyuma yo gusenyerwa amazu n’imvura, abatuye umurenge wa Musha ho mu karere ka Gisagara bahuye n’iki kiza barasaba ko bafashwa kubona aho batura n’ ibyo kurya kuko ibyo bari bafite mu mazu byangiritse.

Inyubako 39 zirimo amazu y’abaturage agera kuri 14, amazu y’ubucuruzi 15, insengero 2, umurenge Sacco ndetse na hegitari zisaga 16 z’urutoki nibyo byagijwe n’imvura yaririmo umuyaga mwinshi yaguye mu gace gaherereyemo umurenge wa Musha ku wa mbere tariki 27/10/2014 mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abaturage bavuga ko imvura yakubye bakajya mu mazu yabo dore ko bwari butangiye no kwira, nyuma ku bw’iyi mvura n’umuyaga udasanzwe amazu atangira kubasenyukiraho, ibisenge biraguruka batangira guhungira mu baturanyi basaba ubufasha.

Marie Mukantambara umwe muri aba baturage agira ati “nagiye kumva numva umuyaga udasanzwe uraje maze igisenge cy’inzu kiba kiragurutse cyose nsoka niruka njya gutabaza mu baturanyi nabo nsanga bari gutabaza”.

Inyubako 39 zasenywe n'imvura ivanze n'umuyaga.
Inyubako 39 zasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga.

Aba baturage bavuga ko batunguwe n’iki kiza cyabasenyeye kuko bumvaga hirya no hino urusaku rw’abatabaza amazu yabo abasenyukiyeho.

Kuko bamwe bari barubakiwe muri gahunda yo gufasha abatishoboye bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwisanira, bagasaba ubuyobozi ko bwabagoboka.

Umukecuru Nyirasafari nawe wahuye n’iki kibazo n’agahinda kenshi ati “Amabati yanjye nari nyimukanye inshuro ebyiri, abaturage bayantoreye mu kabande aho umuyaga wayataye yangiritse cyane, yapfuye byarangiye kandi sinabona ubushobozi, rwose ndasaba ubufasha bambabarire banyubakire”.

Hegitari zisaga 16 z'urutoki zarangiritse.
Hegitari zisaga 16 z’urutoki zarangiritse.

Donatille Uwingabiye, umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aratangaza ko ubuyobozi bw’akarere bugiye gufasha aba baturage.

Aravuga ko bagiye kuba babafashije kubona aho bacumbika mu gihe bagiye gusanirwa amazu bakanashakirwa ibyo kurya, ndetse hakazanarebwa niba abahinzi b’urutoki rwangiritse bashobora kubona indi mbuto.

Ati “Turaba twifashishije amafaranga dufite yo kugoboka abatishoboye, aba baturage tubashakire amacumbi mu gihe bategereje gusanirwa amazu, tubashakire n’ibyo kurya by’icyumweru kimwe maze tube tunakomanga dusaba ubufasha abantu tubashishikariza ko iki kibazo bakigira icyabo”.

Uwingabiye yavuze kandi ko abacuruzi nabo basenyewe n’iyi mvura baza kubegera bamaze gutuza cyane ko bari bahungabanyijwe n’amazu yabo ndetse n’ibicuruzwa byangiritse, maze bakabashishikariza kwisanira kuko bo bafite ubushobozi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burashishikariza abaturage kubaka amazu afite ibisenge bikomeye kandi bakajya batera ibiti bitangira umuyaga bikanabuza ubutaka gutwarwa n’isuri.

Inzu bigaragara ko zikomeye nazo harimo izangiritse.
Inzu bigaragara ko zikomeye nazo harimo izangiritse.
Uru rusengero narwo rwibasiwe n'ikiza cy'imvura irimo umuyaga mwinshi.
Uru rusengero narwo rwibasiwe n’ikiza cy’imvura irimo umuyaga mwinshi.
Inzu z'ubucuruzi 15 zibasiwe n'umuyaga.
Inzu z’ubucuruzi 15 zibasiwe n’umuyaga.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bakomeze kwihanga kandi ubu midmari yabibonye ubufasha burabageraho bidatinze kandi iby;isi ni uko nyine ntacyo wahinduraho

tayari yanditse ku itariki ya: 29-10-2014  →  Musubize

ababavandimwe bahuye ningorane pe abantu tuhakomoka tutahaba mwarimukwiye kuza tukiyegeranya tugakora ubutabazi bwibanze nkuyu mudamu wamutesa uherutse gupfusha umugabo arabigenza ate koko

umwana yanditse ku itariki ya: 29-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka