Uko Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bumva Ebola

Icyorezo cya Ebola kimaze amezi asaga umunani kibasiye bimwe mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba gihangayikisheje isi bitewe cyane cyane nuko cyandura mu buryo bworoshye kandi kikaba nta muti n’urukingo kirabonerwa.

Ebola yandurira mu matembabuzi cyangwa ibindi biva mu mubiri y’uwayanduye ndetse n’ibisimba nk’inkende n’agacurama. Kuyirinda ni ukwirinda gukora ku muntu uyanduye cyangwa wishwe na yo, gukoresha ibikoresho byakoreshejwe n’uwayanduye ndetse no kurya inyama z’inyamaswa ziyifite cyangwa ibintu izo nyamaswa zariyeho.

Virus ya Ebola irica cyane ariko iyo imenyekanye kare ishobora kuvurwa igakira.
Virus ya Ebola irica cyane ariko iyo imenyekanye kare ishobora kuvurwa igakira.

Ibimenyetso bya Ebola ni guhinda umuriro, kuruka amaraso, guhitwa amaraso, kuva amaraso mu bice by’umubiri, kubabara mu ngingo ndetse no kuzana uduheri tudasanzwe ku mubiri.

Kigali Today yakoze ubushakashatsi mu baturage hirya no hino mu Rwanda ibabaza uko icyo bazi ku ndwara ya Ebola ndetse n’ibyago byo gukwirakwira mu Rwanda iramutse ihageze.

Aimable Rutagihisha, ushinzwe imicungire y’ibiza mu karere ka Rutsiro

Iyo muntu uyirwaye aramukanyije n’utayirwaye nawe ashobora kuyirwara. Birashoboka rero ko n’iwacu twayandura iramutse ihageze.

Abo tubana bazi uko bayirinda kuko minisiteri y’ubuzima yakoze ubukangurambaga buhagije. Ebola igeze mu Rwanda yakwisasira benshi kuko umuco wa benshi ubamo kuramukanya abantu bakorana mu ntoki. Ibi rero bituma u Rwanda rukwiye gukumirira Ebola kure.

Alphonse Mugabo, i Barija muri Nyagatare

Ebola yandura iyo ukoze ku muntu uyirwaye. Reka abo tuba ntabyo biyiziye, twumva ibyo amaradio avuga gusa ariko ntibajya bavuga ibyo kuyirinda, bavuga abo yishe gusa. Kuyirwanya ikiri kure nibyo byiza itaragera imbere mu gihugu.

Bersheba Hakizayezu, umudozi w’inkweto i Nyagatare

Numva ngo Ebola yandura iyo umuntu uyirwaye akoze kutayirwaye. Ahubwo leta izaduhe uturindantoki twese tubashe kuyirinda.
Reka sinabimenya da niba abo tubana bayizi. Ni byo, ikwiye kurwanyirizwa iyo mu mahanga itaragera mu gihugu kuko ari mbi cyane.

Diodore Rwirangira, i Gicumbi

Birandeba kuko duturiye umupaka wa Uganda. Ubu rero ni ikibazo kubera urujya n’uruza rw’abantu batandukanye bambuka muri ibi bihugu. Ibyo twumva kuri radiyo no mu binyamakuru twumva ko umuntu wanduye Ebola iyo akoze ku muntu uyirwaye nawe ahita ayandura.

Yewe, ntabwo ubumenyi abo tubana bafite ari bwinshi cyane, ndetse abenshi wasanga nta na buke bayifiteho. U Rwanda ni ruto, rutuwe n’abantu benshi ku butaka buto bigatuma abantu bahura cyane ku buryo ihageze yasakara mu bantu bose ikatumara.

Emmanuel Muganga, umuyobozi w’umurenge wa Mururu i Rusizi

Ebola yandura mu buryo butandukanye burimo gusomana, mu mwuka no gukora ku muntu uyirwaye. Birandeba cyane kuko umurenge wa Mururu nyobora uhana imbibi n’igihugu cya Congo kandi habonetsemo icyo cyorezo. Abanyekongo bagenda iwacu cyane, birashoboka ko bazana icyo cyorezo mu Rwanda.

Barabizi kuko mbibasobanurira tukanabiganiraho. Ni ngombwa ko u Rwanda rushyira imbaraga mu kuwanya Ebola kuko rugendwa cyane, tutabaye maso rero abatugenderera bashobora kuzana icyo cyorezo.

Emmanuel Ndayambaje, i Rwimiyaga muri Nyagatare

Bavuga ko gusangira n’umuntu utazi ko ayirwaye nawe ahita akwanduza kandi gupfa ni nk’aka kanya. Kuri radio bavuze ko yica nka SIDA.

Benshi ino aha ntibayizi uretse ko ugize icyo amenya abibwira abandi. Ni ngombwa kuyirwanya no kuyikumira n’ubwo itaragera mu gihugu kubera ko imeze nka SIDA.

Emmanuel Rebero, i Nyagatare

Ngo yandurira mu mwuka, uhuye n’uyirwaye mu nzira ushobora kuyandura ndetse no kuramukanya abantu bakorana mu ntoki no guhoberana byayikurura.

Ubanza hari abo tubana bayizi n’abandi benshi bayiziho utuntu ducye pe. N’ubwo itaragera mu Rwanda ni byiza ko hafatwa ingamba kugira ngo itazahagera ikatumara. Njya mbona iyo indwara y’uburenge igeze mu matungo yacu ihitana inka nyinshi. Na Ebola ikwiye kwirindwa ikiri hanze.

Herbert Mukunzi, i Gitoki muri Gatsibo

Numva bavuga ko yandurira mu matembabuzi y’uyirwaye ngo iyo umukozeho nawe uhita ufatwa bwangu.

Abo tubana numva bajya babivugaho bashobora kuba bamaze kumenya uburyo bayirinda. Ni ngombwa cyane ko u Rwanda rushyira ingufu mu kurwanya Ebola kugira ngo ikumirwe itarahagera.

Sebukeri Jean Damascene umuhuzabikorwa wa VUP mu karere ka Rutsiro

Numvise kuri radio bavuga ko yandura ku bantu bitsiritanyeho, uyifite akayanduza utayifite cyangwa mu kuramukanya. Ntaho nahurira nayo kuko aha mu Rutsiro mba ni kure cyane y’ibihugu bavugamo Ebola. Mbese ntaho twahurira.

Abo tubana bazi uko Ebola yakwirindwa kuko tubiganiraho kenshi. Ni byiza ko u Rwanda rwafata ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola kuko nta bundi buryo bwo kuyirwanya, n’ikimenyimenyi iri no mu bihugu bikomeye.

Jean De la Croix Dushimirimana, i Gicumbi

Ngo yandurira mu maraso no mu mwuka. Iramutse igeze mu Rwanda uwayandura akayanduza undi nanjye nshobora kuyandura bitewe n’umuco w’Abanyarwanda wo gusuhuzanya mu ntoki. Ahubwo twese twahita dushira kabisa.

Iwacu ndumva nta bumenyi buhambaye bafite kuri Ebola uretse kubyumva nko kuri radio gake, mbese nabo babyumva gutyo tu. Sinabimenya, mbasubirije naba mbeshye keretse babyivugiye. Niba u Rwanda rwabishobora ni byiza kwirinda.

Joseph Naramabuye, imyaka 29, i Kagoma muri Gakenke

Ntabwo nzi uko yandura da. Gusa numvise ngo ibimenyetso by’uyirwaye ni uko umuntu aba ava amaraso mu myanya y’umubiri ahantu hari akenge aho ariho hose.

Reka abo tubana ubanza batabizi. Gushyira ingufu mu kurwanya Ebola nicyo cyihutirwa kugira ngo Leta irinde Abanyarwanda izo ndwara z’ibyorezo.

Josephine Mukarukundo w’imyaka 19, i Rusagara mu murenge wa Gakenke

Ntabyo nzi ariko ntabwo njye Ebola yangeraho. Sinjya mpura n’abanyamahanga. Ntabwo nzi ko abo tubana mu nzu bazi neza uko bakwiye kwirinda Ebola. Ndifuza ko mu Rwanda bayirwanye itaratugeramo.

Olive Nyiramasaka, i Rukomo muri Nyagatare

Ntabwo nahura nayo kuko sinjya mva mu Rwanda ngo njye mu bihugu ibamo kandi nzirinda gusuhuza abayirwaye kuko uyirwaye wese aba ava amaraso ku mubiri hose. Ntibayizi ariko turabiganira kenshi. Ni ukuyirwanya ikiri kure kubera ubukana bwayo.

Solange Nyirakubwimana, i Rusagara muri Gakenke

Ndabizi. Igihe usuhuje abantu, ugakora ku murwayi cyangwa se ugakora no ku murambo wapfuye yishwe na Ebola. Baziho ducyeya. Ni ngombwa ko u Rwanda rugomba gukumira icyo cyorezo cy’indwara ya Ebola natwe tutazayandura.

Theogene Nsabimana, umuyobozi w’umurenge wa Kamembe i Rusizi

Ebola irandeba ndetse nk’umuyobozi ngomba kuba maso mu kugira abaturage inama mu kuyirinda no kuba maso mu kuyirwanya. Umurenge nyobora ukora ku mupaka wa Congo kandi muri icyo gihugu habonetse icyo cyorezo, abaturage barahura cyane kuko bahahirana mu buryo bwinshi.

Ebola yandura iyo umuntu muzima ahuye n’uwayanduye akamukoraho, akagira aho ahurira n’amatembabuzi y’uwayanduye nk’ibyuya, amaraso, inkari n’ibindi. Abo tubana barabizi kuko bivugwa ku maradiyo kandi bakabiganira mu rugo, cyane cyane bavuga ku bimenyetso biyiranga kugira ngo uyikekwaho ahite yihutira kwa muganga.

Ni ngombwa cyane ko u Rwanda rushyira ingufu mu kurwanya Ebola kuko ari nayo mpamvu ubuyobozi bw’igihugu bwafashe ingamba zo gushyira abaganga ku mipaka no ku marembo yose y’u Rwanda. Hari ahibagiranye ariko nko ku byambu by’ibiyaga n’imigezi kuko naho hambukira abantu benshi.

Xaverina Mukanoheli, i Kabarore muri Gatsibo, akora isuku ku muhanda

Numva ngo yandurira mu maraso ariko ntaho nzahurira nayo. Ubona abo tubana batabyitayeho kuko itaratugeraho nyine. Ni ibyiza ko igihugu cyacu cyayirwanya itarahagera kugira ngo itazatugeraho.

Icyegeranyo twatunganyirijwe n’ikipe ya Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko igihugu cyacu ko gihundura byinshi yakuyeho umuco wo gusuhuzanya dukorana muntoki ko nubundi atari byiza abantu bakazanabimenyera

dodo yanditse ku itariki ya: 6-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka