Abaturiye Pariki y’Akagera ntibatewe ubwoba no kuzanamo intare

Bamwe mu baturage baturiye Pariki y’Akagera ku ruhande rw’akarere ka Kayonza bavuga ko badatewe impungenge no kuba intare zagarurwa muri iyo Pariki n’ubwo zifatwa na benshi nk’inyamaswa z’inkazi.

Ibi barabivuga mu gihe iyo Pariki yitegura kwakira intare enye zizava mu gihugu cya Kenya mu rwego rwo kurushaho gukurura ba mukerarugendo bayisura.

Ubu bwoko bw’inyamaswa ngo bwahoze muri iyo Pariki mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ariko ziza kuzimira kuko nta ntare n’imwe yari ikibarizwa muri iyo Pariki.

Aba baturage bavuga ko kuba badafite ubwoba bwo kugarura intare muri pariki baturiye ahanini bitewe n’uko na mbere ya Jenoside zari zihari kandi zikaba zitarakunze guhungabanya umutekano wa bo, nk’uko bivugwa na Murangira Jean Claude wo mu murenge wa Gahini.

Agira ati “[Intare] zarahabaye mu myaka ya za 90 ariko ubu ntazigihari. Nta kibazo zaduteraga kereka ihene n’intama zatwaraga gusa. Njye narayiboneye amaso ku maso, wabonaga zigenda nko hafi y’ishyamba ariko ntabwo yazaga ngo iyogoze abaturage ibabuze umutekano, nta mpungenge biduteye kuzigarura”.

Muri Pariki y'akagera bagiye kongeramo intare n'inkura ariko ngo nta mpungenge biteye abayituriye.
Muri Pariki y’akagera bagiye kongeramo intare n’inkura ariko ngo nta mpungenge biteye abayituriye.

Uwitwa Muhayimana na we yemeza ko intare zitasagariraga abaturage, gusa ngo rimwe na rimwe hari igihe zabaga zishaka kwica amatungo y’abaturage.

Agira ati “Icyo nzi ku ntare iyo zateraga ino aha kuko inka zabaga mu rugo, intare iyo yashakaga kwica yanyaraga ku murizo ikanaga mu kiraro noneho inka zikamena zikajya hanze ikazifata, n’ingurube yarazifataga ariko nta bantu yasagariraga”.

N’ubwo abo baturage bavuga ko intare zitakunze kubangamira umutekano wa bo bavuga ko umuntu wazisagariraga zitamureberaga izuba nk’uko Muhayimana abisobanura.

“Hano hepfo yahahuriye n’umugabo witwa Rwabigwi arayikubita kuko na we yari umuntu wamenyereye ishyamba barasakirana, ikintu cyaje kuyimukiza ni imbwa yavuye mu rugo rw’ahantu hitwaga kwa Kabare. Intare itinya imbwa, imbwa zaraje zihururiye uwo musaza noneho intare irahunga”.

Biteganyijwe ko ukwezi kwa 10/2014 kurangira intare enye zivuye muri Kenya zagejejwe muri Pariki y’Akagera hatagize igihinduka.

Imbogo ni zimwe mu nyamaswa nini eshanu z'ingenzi pariki y'akagera ifite.
Imbogo ni zimwe mu nyamaswa nini eshanu z’ingenzi pariki y’akagera ifite.

Nyuma y’izo ntare ngo hazaza ubundi bwoko bw’inyamaswa bwitwa Inkura zizava muri Afurika y’epfo na zo zitari ziri muri Pariki y’Akagera, ibyo ngo bikazayongerera amahirwe yo gusurwa kuko izaba ifite ubwoko bwose bw’inyamaswa nkenerwa ba mukerarugendo baba bifuza gusura, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John abivuga.

“Buriya hari inyamaswa nini eshanu bita Big Five zigomba kugaragara muri Pariki kugira ngo ibe yujuje ibyangombwa. Izo nyamaswa ni Inkura, Intare, Inzovu, Imbogo n’ingwe. Mu yacu rero harimo inyamaswa eshatu nini (Inzovu, Imbogo n’ingwe) zonyine. Ba mukerarugendo iyo bajya gusura Pariki benshi babaza niba ifite izo Big Five, bakumva ntazo ifite ntibirirwe bajyayo”, uku ni ko umuyobozi w’akarere ka Kayonza abisobanura.

Mu gihe Pariki y’Akagera yitegura kwakira ayo moko abiri y’inyamaswa nini itari isanzwe ifite, abaturage bayituriye ngo bari gukorerwa ubukangurambaga bugamije kubashishikariza kuzirinda gushotora izo nyamaswa ku buryo zahungabanya umutekano. Gusa ngo intare zizaba zinafite uruzitiro rwa zo ku buryo zitasohoka ngo zijye guhungabanya umutekano w’abaturage.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko na NyUMA YA JENOSIDE NDIBUKA KO HARIZO BAROGEYE HAFI YA KARANGAZI ZIZIRA KO ZARI ZISHE INKA, UBWO RERO ABO BAZISHE BARI BATARAMENYA ICYO UBUKERARUGENDO BUVUZE NTIBAZONGERE , IKINDI NUKO UBU HARI UTUNDI TUNYAMASWA TWINSHI TUZAZITUNGA KUBURYO NTAKIBAZO CYO KUJYA MU NKA ZABATURAGE GIHARI KUKO ZIFITE , IMPALA, AMASIRABO, AMASATURA,IMPONGO NTOYA MINI BITA INYEMERA(TOPI), imbogo, imparage nibindi byinshi....

philadelphie yanditse ku itariki ya: 29-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka