Rutsiro: Abatwara imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bahagurukiwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwahagurukiye abishyuza imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bakayishyirira mu mifuka yabo bigatuma aka karere gahora inyuma mu gutanga imisanzu ya mitiweli.

Mu nama yahuje umuyobozi w’akarere, abayobozi b’imirenge n’utugali hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, tariki 27/10/2014 umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi, Christophe Mudahemuka, yagaragaje kitansi zidahuye n’izo bahawe akaba yazishyikirije ubuyobozi bw’akarere.

Umuyobozi w'umurenge wa Nyabirasi yashyikirije umuyobozi w'akarere Kitansi y'incurano yafashe.
Umuyobozi w’umurenge wa Nyabirasi yashyikirije umuyobozi w’akarere Kitansi y’incurano yafashe.

Mudahemuka yafashe iyi kitansi nyuma yo gukora igenzura mu baturage ngo arebe abatanze imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza kubera ko umurenge we waje ku mwanya wa nyuma mu karere asanga abenshi barayitanze ariko akibaza impamvu aba uwa nyuma nibwo yagiye yaka abaturage kitansi aza gusanga zidahuye n’izo bahawe.

Yagize ati “nibazaga ukuntu tuza ku mwanya wa nyuma kandi abaturage tubona baratanze imisanzu nibwo nigiriye inama yo kureba nimero za kitansi zabo nza gusanga zidahuye n’izo twahawe”.

Umuyobozi w'akarere yasabye abayobozi b'imirenge n'utugari guhagurukira abanyereza imisanzu ya mitiweli.
Umuyobozi w’akarere yasabye abayobozi b’imirenge n’utugari guhagurukira abanyereza imisanzu ya mitiweli.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Gaspard Byukusenge, yagaye bikomeye abantu nk’aba bafata imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza aho yavuze ko ari abanzi b’amahoro ndetse ko badakunda abaturage bagenzi babo.

Yagize ati “sinumva ukuntu umuntu ahabwa amafaranga n’umuturage kugirango azamuvuze ayo mafaranga akaburirwa irengero ibi ni ibivuga ko abo ari abanzi b’amahoro ndetse nta no gukunda bagenzi babo”.

Inama yo kwiga ku mpamvu imisanzu ikiri inyuma yitabiriwe na benshi harimo n'abayobozi b'imirenge n'utugali ndetse n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Inama yo kwiga ku mpamvu imisanzu ikiri inyuma yitabiriwe na benshi harimo n’abayobozi b’imirenge n’utugali ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko bagiye gukora ubugenzuzi mu mirenge yose ngo barebe n’ahandi hagaragara iki kibazo cyo kuriganya amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Mu murenge wa Nyabirasi hagaragayemo iki kibazo habashije kufatwa ibitabo bya kitansi 10 bitazwi n’akarere ababifatanywe bakaba bagiye gukurikiranwa.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka