Ngoma: Abanyamuryango ba AERG muri IPRC East bafunguye ikigega kizatera inkunga imishinga yabo

Abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994 biga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East) bibumbiye mu muryango wa AERG bafunguye ku mugaragaro ikigega kizatera inkunga imishinga yabo ibyara inyungu.

Iki kigega cyiswe “AERG Iriza projects support fund” cyafunguwe ku mugaragaro tariki ya 26/10/2014 cyatangiranye amafaranga hafi miliyoni eshatu yavuye mu banyamuryango ndetse n’inkunga zirimo n’amafaranga bahawe n’iri shuri.

AERG Iriza ifite abanyamuryango 48 ari nabo bagize igitekerezo cyo gushyiraho iki kigega ngo kibafashe kwiteza imbere.

Umwe mu banyamuryango ba AERG Iriza, Kayonga Yves yavuze ko iki kigega kizabatinyura gufata inguzanyo bagakora imishinga ibyara inyungu, dore ko hari ibitekerezo by’imishinga bagiraga bakabura uburyo babishyira mu bikorwa kubera kubura igishoro.

Biteganijwe ko iki kigega kizajya giha inguzanyo imishinga y'abantu ku giti cyabo cyangwa se itsinda ry'abantu.
Biteganijwe ko iki kigega kizajya giha inguzanyo imishinga y’abantu ku giti cyabo cyangwa se itsinda ry’abantu.

Nk’uko byasobanuwe, ngo iki kigega gifite inshingano yo gushishikariza abanyamuryango kwizigamira, kubongerera ubumenyi mu gutegura no gucunga imishinga ibyara inyungu, kubashishikariza kwihangira umurimo no gutera inkunga imishinga y’abanyamuryango.

Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari, Habimana Kizito yashimiye aba banyeshuri uburyo bagize igitekerezo cyiza cyo gushinga iki kigega kizabafasha kwiteza imbere.

Habimana ati ’’ Iki gitekerezo mwagize cyo gushinga ikigega kiragaraza ubushake bwo kwigira no kwiteza imbere nk’uko ubuyobozi bw’ikigo budahwema kubibutsa kandi kikajyana na gahunda za leta yacu zo kwizigama no kwigira”.

Habimana yashimye igitekerezo cy'uru rubyiruko kuko kiri muri gahunda z'ikigo n'iza Leta muri rusange.
Habimana yashimye igitekerezo cy’uru rubyiruko kuko kiri muri gahunda z’ikigo n’iza Leta muri rusange.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’iri shuri buzaba hafi iki kigega ndetse ko buniteguye gutanga ubufasha bw’ibanze bw’amahugurwa mu gutegura no gucunga imishinga ibyara inyungu, kwihangira umurimo n’amategeko ajyanye n’imisoro.

Iki kigega cyatangiye mu mpera z’umwaka w’amashuri wa 2013-2014 ku gitekerezo cy’abanyamuryango ba AERG IRIZA kikaba kizacungwa n’inzego zashyizweho na AERG Iriza zizunganirwa n’abakozi b’ikigo bari muri komite ngishwanama.

Umunyamuryango ufite umushinga ku giti cye azajya ahabwa inguzanyo y’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Frw) naho itsinda ry’abanyamuryango rihabwe inguzanyo y’amafaranga atarenze ibihumbi magana atatu ( 300,000 FRW) yishyurwa mu gihe kingana n’umwaka ku nyungu y’10%, kandi uwahawe inguzanyo atangira kwishyura nyuma y’amezi ane ahawe inguzanyo.

Ikigega "AERG Iriza projects support fund" kizafasha abanyamuryango bayo gushyira mu bikorwa ibitekerezo by'imishinga bajyaba bagira bakabura amikoro.
Ikigega "AERG Iriza projects support fund" kizafasha abanyamuryango bayo gushyira mu bikorwa ibitekerezo by’imishinga bajyaba bagira bakabura amikoro.

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza wari waje uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, Ngarambe Silver yavuze ko ishingwa ry’iki kigega rije kunganira gahunda za leta zo gushishikariza abantu kugira umuco wo kwizigamira no kwihangira umurimo.

Mu gushyigikira iki kigega ubuyobozi bwa IPRC-East bwatanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’igice (2 500 000 Frw). Abitabiriye uyu muhango nabo batanze inkunga yo gushyikira iki kigega ingana n’ amafaranga ibihumbi 390.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka