Inkunga y’u Buholandi izafasha ubutabera kugendera ku bipimo mpuzamahanga

Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yijeje ko inzego z’ubutabera zizakora mu buryo bwubahiriza ibipimo mpuzamahanga zibifashijwemo n’inkunga yatanzwe n’igihugu cy’u Buholandi ingana n’amayero miliyoni 20 € ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 17.3.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete washyize umukono ku masezerano y’iyi nkunga kuri uyu wa mbere tariki 27/10/2014, yasobanuye ko aya mafaranga ari ayo kubaka inzego z’ubutabera no kuziha ubushobozi kugira ngo zishobore guhangana n’ibyaha by’amoko atandukanye byaba ibikorerwa mu gihugu cyangwa biri ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Turashaka ko ubutabera bwacu bwagera ku rwego mpuzamahanga nk’uko buvugwa mu bihugu byateye imbere, tukagira imikorere yujuje ibyangombwa byose, ikazadufasha guhangana n’ibibazo ibyo ari byose byaba ari imanza za hano mu gihugu, zaba imanza zo ku rwego mpuzamahanga”.

Inkunga yatanzwe n'ubuholandi izafasha ubutabera kugendera ku bipimo mpuzamahanga.
Inkunga yatanzwe n’ubuholandi izafasha ubutabera kugendera ku bipimo mpuzamahanga.

“Turashaka gutera indi ntambwe twaba turega twaba turegwa, tuzateza imbere imicire y’imanza n’uburyo inkiko zikora; tuzagira ibimenyetso bifatika bituma imanza zicibwa hakoreshejwe icyo bita ‘forensic lab’, tuzagira uburyo tubika mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru y’imanza zabaye, zaba iza Gacaca n’izo mu zindi nkiko”, Amb Gatete.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutabera, Isabelle Kalihangabo, avuga ko ayo mafaranga azafasha muri gahunda y’ubutabera y’imyaka itanu igizwe n’ibikorwa byo kubaka inkiko, gushyiraho ibikenewe birimo ikoranabuhanga ndetse no guhugura abakozi.

Ubuholandi bwatanze inkunga ya miliyari 17,3 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ubuholandi bwatanze inkunga ya miliyari 17,3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Leoni Cuelenaere yatangaje ko igihugu cye gitanze iyi nkunga cyizeye ko izakoreshwa mu buryo bunoze.

Ati “Tubahaye amafaranga kuko twizeye, twemera kandi tuzi ko muzayakoresha mu buryo bunoze”.

N’ubwo u Buholandi butaragaragaza neza icyo bukora ku kijyanye n’ifatwa no kohereza mu Rwanda abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside; mu masezerano bwashyizeho umukono buteganya ko mu nkunga bwatanze habamo igice cyayo cyo kurwanya ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no kubaka urukiko mu karere ka Nyanza rwo rucira imanza abaregwa bazajya bavanwa hanze y’igihugu.

Igice cy'iyi nkunga yashyizweho umukono n'impande zombi kizifashishwa mu kurwanya ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Igice cy’iyi nkunga yashyizweho umukono n’impande zombi kizifashishwa mu kurwanya ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Imibanire y’u Buholandi n’u Rwanda yatangiye mu myaka irenga 20 ishize kandi irakomeje ku buryo ngo ba Ministiri b’icyo gihugu, ushinzwe ubucuruzi bwo mu mahanga n’ubutwererane, ushinzwe ubuhinzi ndetse n’abikorera baho, bitezwe kuza mu Rwanda mu kwezi gutaha kuva tariki 12-13/11/2014.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubundi abafatanyabikorwa nkaba nibo dukeneye ngo dukomeze kwiteza imbere muri buri rwego. aya mafranga aziye igihe kabisa kandi turashimira abayatanze

kangabo yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka