Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta CDN urifuza ko UN yahinduka

Umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry’abantu Citizen for Development Network (CDN) umaze gutangizwa mu Rwanda n’Abanyarwanda bavuga ko bagiye gukora ibishoboka agatsiko k’ibihugu bicye biyoboye umuryango w’abibumbye (UN) kagahinduka.

Ngo bimwe mu byatumye batekereza gushinga uyu muryango ni uko nyuma yo kwinjira mu nteko mpuzamahanga y’umuryango w’abibumbye United Nation Parliament Assembly bagaragarijwe ko UN n’ubuyobozi bwayo bigeze igihe cyo gufashwa kuyoborwa kugirango isi yose ivuganirwe ; nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa CDN, Hategekimana Denys Christophe.

Kuba UN iyoborwa n’ibihugu by’ibihangange ku isi ngo ni yo ntandaro yo kutabasha guha ijambo abaturage bo ku isi muri uyu muryango, bakaba ngo basaba ko inteko y’uyu muryango yakora ubuvugizi buhagije kugirango habeho kudatsikamirana.

Zimwe mu ngaruka CDN bagaragaza mu gihe UN itagira impinduka ni ubwiyongere bw’intambara z’urudaca ku isi usanga ahanini ngo zishyigikiwe n’ibihugu bikomeye biyoboye UN birimo Amerika, Ubufaransa, n’Ubwongereza, ibi bihugu bikaba bisa nk’aho bikurura byishyira.

Abagize CDN barifuza ko habaho inteko mpuzamahanga ishinga amategeko yakorana na UN kugirango hatangirwemo ibyifuzo by'abaturage.
Abagize CDN barifuza ko habaho inteko mpuzamahanga ishinga amategeko yakorana na UN kugirango hatangirwemo ibyifuzo by’abaturage.

Umuyobozi wa CDN avuga ko nk’urugero rwa Jenoside yakorerwe Abatutsi mu Rwanda 1994 byagaragaye kandi byemejwe ko UN yarangaye mu guhagarika Jenoside kandi yari ifite ubushobozi.

Uyu muyobozi agira ati « Romeo Dallaire wari uyoboye MINUAR mu Rwanda arabyemera, Butros Butros Gari wari uyoboye UN icyo gihe nawe yiyemerera ko iyo utabara, nibura icya kabiri cy’Abatutsi bishwe bari kurokora ».

CDN bavuga kandi ko uku kudatabara abari mu kaga cyangwa aho bikozwe bikagenda biguru ntege, biterwa no kuba abayoboye UN nta nyungu baba babibonamo, nyamara byamara kugera kure ugasanga baricuza.

Iki ngo ni ikintu gikomeye cyagombye gutuma isi yose ihaguruka igasaba ko UN yahinduka, igashyirirwaho inteko ishinga amategeko ihuriweho n’ibihugu byose, ikazajya ifata ibyemezo bishyirwa mu bikorwa na UN kuko ngo kugeza ubu gufata ibyemezo bikorwa n’agatsiko k’ibihugu bikomeye ku isi.

Mu rwego rwo kunoza inshingano uyu muryango nyarwanda mushya wihaye, ubu ngo bagiye gukorana n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, abanyeshuri biga muri za kaminuza, ndetse n’abakomeye mu gufata ibyemezo kugirango uyu muryango ubashe guhindura amateka ya UN, hashyirwaho inteko ishinga amategeko yayo.

Ese birashoboka ko UN yahindura isura mu gihe iyobowe buri munsi n’ibihangange byo ku isi ?

Iki kibazo twakibajije impuguke akaba n’umusesenguzi muri politiki mpuzamanga Bwana Cheih Omar Kharfan maze atubwira ko UN igomba guhinduka kuko akazi ifite gasa nk’akamaze kuyirenga, ariko bigaterwa na biriya bihugu biyiyoboye.

Kharfan nawe avuga ko hakenewe Guverinoma y’isi ihuriweho na benshi kugirango hajye hafatwa ibyemezo ku bibazo ahanini biteza intambara y’urudaca.

Agira ati « Iyo urebye intambara zidahagarara usanga zihishe inyuma yo kuba ibihugu bigize umuryango w’abibumbye ari byo bizishyigikira. Mu kanama k’umuryango w’abibumbye harimo ibihugu bitanu bifite ijambo rihoraho, ibindi cumi bikajya bisimburana, usanga rero ibihugu bya Aziya, Afrika na Amerika y’Epfo bihora bisaba ko nabyo byagira ijambo rihoraho, kuko LONI rimwe na rimwe irushwa ingufu n’ibyo bihugu bisa nk’aho byayishyizeho birimo na USA».

Umuyobozi wa CDN avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose hagashyirwaho inteko ishingamategeko ihuriweho n'ibihugu byose ku isi nk'urwego rwavugira abaturage.
Umuyobozi wa CDN avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose hagashyirwaho inteko ishingamategeko ihuriweho n’ibihugu byose ku isi nk’urwego rwavugira abaturage.

Cheih Omar Kharfan avuga ko umuryano wa UN ufite bimwe mu byo utuma bitangirika ku isi n’ubwo nyirizina udafite ijambo ku isi nk’uko wakagombye kurigira kubera biriya bihugu byayishinze, nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zifasha UN mu mafaranga hejuru ya 70% by’ingengo y’imali ikoresha, ibi ngo bikaba byumvikanisha USA ari zo zitegeka cyangwa zivuga rikijyana.

CDN mu Rwanda ivuga ko ibi bibazo byose yamaze kubibona kandi ko nk’umuryango utegamiye kuri Leta mu Rwanda, uzafasha gushyigikira nteko mpuzamahanga y’umuryango w’abibumbye United Nation Parliament Assembly ibi bikazagira akamaro ku bahuye n’ingaruka zo kuba UN itarabashije gukumira ibyago byabagwiriye.

Ni muri urwo rwego mu Rwanda batangiranye n’abana 20 b’imfubyi za Jenoside zirera aho bateganya gukora ubuvugizi kugirango nabo babashe kwiteza imbere bakava mu bibazo batewe n’abaturanyi amahanga arebera.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

turabashyigikiye igihungu gikeneye abaturebera imbere tukareba ki isi yahinduka mukomerezaho thanks

ha claude yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

turabashyigikiye dubihanze amaso ibizava mu bikorwa byanyu

umusangirangendo yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

Uyu muryango ufite intumbero n’icyerekezo bizima birakwiye ko abakunda amahoro, iterambere no kwishyira ukizana kwa buri muntu bawutera ingabo mu bitugu.

Pius Niyo yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka