Kirehe: Ubuhinzi bw’umuceri bukorwa neza ariko imbuto iranengwa

Umuyobozi wa IFAD ku isi, Kamayo Mwanzi, aherekejwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Gerardine Mukeshimana bishimiye uburyo ibikorwa uwo mushinga ufashamo u Rwanda mu karere ka Kirehe bikorwa neza ariko hanengwa ubwoko bw’imbuto y’umuceri ihingwa.

Ni mu ruzinduko rwabereye mu karere ka Kirehe tariki 24/10/2014 ubwo basuraga ibiyaga n’ingomero zifasha abahinzi ku gihingwa cy’umuceri banasura hegitari zigera ku gihumbi zigenewe guhingwamo umuceri hifashishijwe izo ngomero n’ibyo biyaga.

Hashimwe uburyo bwo guhinga umuceri ariko imbuto ngo si nziza.
Hashimwe uburyo bwo guhinga umuceri ariko imbuto ngo si nziza.

Basura ingomero bishimiye uburyo zifashishwa mu gihe cy’izuba bityo ubuhinzi bw’umuceri ntibudindire. Banishimiye uko imirima y’umuceri itunganyije n’umusaruro uvamo nk’uko abahinzi babyivugira ngo bavuye kuri toni imwe kuri hegitare none bageze kuri toni indwi kuri hegitari z’umusaruro babikesha izo ngomero.

Josephine Mukandaruhutse umwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe ry’abahinzi b’umuceri umuri Kirehe aragira ati “iyo urebye usanga umuhinzi w’umuceri nta kibazo ajya agira, aba akeye, abana be biga, nta kibazo cya mituweri mbese ibibazo byose aba yarabikemuye. Ubu tugeze ku musaruro ungana na toni zirindwi kuri hegitari imwe kandi twiteguye kugera kuri toni umunani.”

Umuyobozi wa IFAD na Minisitiri wa MINAGRI basobanurirwa ibijyanye n'ibikorwa by'ubuhinzi.
Umuyobozi wa IFAD na Minisitiri wa MINAGRI basobanurirwa ibijyanye n’ibikorwa by’ubuhinzi.

Ubwo bari mu gishanga cya Cyunuzi kigabanya akarere ka Kirehe na Ngoma gifite ubuso buhingwa bungana na hegitari 600, umuyobozi wa IFAD yishimiye uburyo abaturage bitabira igikorwa cy’ubuhinzi bw’umuceri asaba abahinzi kongera imigabane bakava kuri 25% bakagera kuri 50%.

Nyuma yo gusura urugomero rwa Sagatare narwo rwifashishwa kuri hegitari nyinshi zihinzwemo umuceri umuyobozi wa IFAD yasabye abashinzwe ubuhinzi mu karere guhindura ubwoko bw’imbuto bahinga kuko itakigezweho ngo itinda kwera bityo bikadindiza umuhinzi.

Aho ni mu ruganda Kirehe Rice company, iyo mashini itonora umuceri.
Aho ni mu ruganda Kirehe Rice company, iyo mashini itonora umuceri.

Yagize ati “nkigera mu Rwanda nakomeje kubona imbuto y’umuceri nari ntazi mbajije bambwira ko yerera amezi atandatu, sibyo rwose amezi atandatu yose mu gihe hari imbuto zerera iminsi mirongo cyenda! Ndavugana n’abashinzwe ubushakashatsi turebe imbuto yerera igihe gito.”

Basura uruganda rutunganya umuceri mu karere ka Kirehe (Kirehe Rice Company Ltd) rw’umushoramari Alfred Nkubiri bashimye uburyo urwo ruganda rutunganya umuceri mwinshi mu gihe gito rukaba rufite n’ibikoresho bihagije.

Mu ruganda Kirehe Rice Company.
Mu ruganda Kirehe Rice Company.

Rose Nyiramubano umuyobozi w’uruganda aravuga ko bongereye umubare w’imashini mu rwego rwo guhaza abaturage batonora umuceri uhagije.

Yavuze ko imashini zifite ubushobozi bwo gukobora toni 2,5 ku isaha, ati “twongereye imashini kugira ngo ubushobozi bwiyongere tubone n’umusaruro duhaze isoko, ubundi imashini ifite ubushobozi bwo gukobora toni 2,5 mu isaha imwe. Tubona abaguzi nta kibazo n’ubu tumaze kugurisha toni 1000.”

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi arasaba abaturage gufata neza ibiyaga kugira ngo igihe umushinga azaba uhagaritse imirimo yawo hatazagira ibibangamira imikorere y’ubuhinzi.

Yagize ati “umunsi umushinga wagiye sinshaka ko iki kiyaga cyazasenyuka mukwiye kukigumana, sibyo? Iki kiyaga kigomba kurindwa isuri yose ishoboka ndagira ngo mve ahangaha muhize umuhigo ko nzasanga harwanyijwe isuri.”

Abayobozi barasobanurirwa uko ubuhinzi bwifashe mu gishanga cya Cyunuzi.
Abayobozi barasobanurirwa uko ubuhinzi bwifashe mu gishanga cya Cyunuzi.

Yavuze ko bagiye kubishyiramo imbaraga bakabona imbuto y’umuceri yerera amezi atatu kuko ngo bizafasha umuhinzi kongera umusaruro aho yahingaga ibihembwe bibiri abe yahinga nka bitatu.

Umushinga IFAD watangiye ibikorwa byawo mu Rwanga mu 1981 ukaba umaze kuhagira ibikorwa byinshi kuko umaze gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi igera kuri 15 yatwaye miliyoni zigera ku 120 z’amadorari ya amerika ukaba kugeza ubu ugifitanye ubufatanye na Leta y’u Rwanda mu bikorwa binyuranye cyane cyane bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka