Nyamagabe: Abaturage barishimira ibyo bagezeho mu kwezi kw’imiyoborere myiza

Abaturage barishimira ibyo bagezeho mu kwezi kw’imiyoborere myiza aho basobanukiwe na gahunda zibakorerwa ziriho, serivisi zitandukanye naho zitangirwa ndetse bakemurirwa ibibazo bitandukanye baniga kubyikemurira bo ubwabo.

Iterambere ntago ryagerwaho hatabayeho ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi, niyo mpamvu ubuyozozi bumanuka bukegera abaturage kurigira ngo ibyiza byagezweho bimenyekane n’ibibazo hatanyirizwe hamwe gukemurwa.

Abaturage barishimira ibyo ukwezi kw'imiyoborere myiza kwabagejejeho.
Abaturage barishimira ibyo ukwezi kw’imiyoborere myiza kwabagejejeho.

Kuri uyu wa gatanu tariki 24/10/2014, mu birori byo gusoza ukwezi kw’ahariwe imiyoborere myiza mu umudugudu wa Nyarucyamo, akagari ka Kiyumbu, umurenge wa Cyanika, akarere ka Nyamagab,e abaturage bashimye aho ukwezi kw’imiyoborere myiza kwabagejeje.

Uwitwa Anastase Murekambazi yagize ati: “tweretswe uburyo tuzajya tugana ubuyobozi twaka serivisi nziza abatari bashoboye kuzigeraho n’abatari bashoboye kumenya aho bazisabira n’uburyo bagomba kuzisabamo, ikindi nuko twamenyeko umutekano umeze neza kandi ko tugomba kuwusigasira.”

Ubuyobozi bwegera abaturage kugira ngo basobanurirwe uruhare rwabo mu ibikorwa bibagenerwa.
Ubuyobozi bwegera abaturage kugira ngo basobanurirwe uruhare rwabo mu ibikorwa bibagenerwa.

Melaniya Mukandinda nawe yagize ati: “twabashije guterana inteko z’abaturage tukabasha kwikemurira ibibazo, twabashije kwiyubakira poste de santé dufatanije n’ingabo z’igihugu n’abayobozi bo ku nzego zo hejuru baraje turafatanya.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere wabaye umwanya mwiza wo kongera kwegera umuturage kugira ngo asobanurirwe uburenganzira bwe ku mitangire ya serivisi.

Philbert Mugisha umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yagize:“ ni ukuvugurura imitangire ya serivisi zihabwa umuturage kugirango zirusheho kunoga ariko n’umuturage agire uburenganzira bwo kugaragaza aho bitangeze neza n’umuyobozi amenyeko atari impuhwe ahubwo ari inshingano ze.”

Uku kwezi kw’imiyoborere myiza kwasojwe ni ikiciro cya mbere cy’umwaka ariko hakazabaho n’icyiciro cya kabiri. Gusa abaturage bazakomeza kwegerwa barusheho gusobanukirwa no kumva gahunda ziriho ndetse n’imihigo.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mu gihugu hose dufite ubuyobozi bwiza , twe nkabaturage icyo tuba dusabwa ni ukubbwumvira , tukagendera kumabwira meza baba baduha ikindi kandi inama nziza tugirwa ntituzipfushe ubusa ,

samuel yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

imiyoborere myiza niyo shingiro ry’amajyambre niyo mpamvu ubu twayihagurukiye ngo itugeze kuri ibyo dushaka

kanyana yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka