Guverineri Bosenibamwe yemeje ko abayobozi aribo bagomba gusanga abaturage bakamenya ibibazo byabo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yasabye abaturage guca ukubiri no gusiragira mu buyobozi kugira ngo ibibazo bafite bikemurwe ngo ahubwo bagakomeza kwikorera imirimo yabo, abayobozi bakaba ari bo babasanga aho batuye bakumva ibibazo byabo.

Guverineri yatanze nimero ye ya telephone igendanwa anasaba abaturage ko bagomba kumuhamagara bamugezaho ibibazo bakeneye ko bikemurwa.

Minisitiri afata ifoto y'Urwibutso n'abanyamuryango ba koperative Hirwa Musanze.
Minisitiri afata ifoto y’Urwibutso n’abanyamuryango ba koperative Hirwa Musanze.

Yagize ati “Kugira ngo uve ahangaha wirirwe wiruka ngo ugiye kureba Guverineri ku biro wowe hinga, ucuruze, ujye muri SACCO nukenera umuyobozi umuterefone aze ahangaha, ntukore n’ikiremetero na kimwe ujya gusaba serivisi ku muyobozi.”

Bosenibamwe yunzemo ati “Abayobozi babegere twarabyiyemeje, dufite n’uburyo bwo kubikora. Ntimutadukoresha twe tuzabakoresha”.

Abaturage bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.
Abaturage bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Yasabye abandi bayobozi kurushaho kwegera abaturage bakumva ibibazo bafite bagafatanya na bo kubishakira ibisubizo, nk’uko yabitangaje ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu Karere ka Musanze kuri uyu wa gatanu tariki 24/10/2014.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis wari witabiriye iki gikowa, yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Gacaca ko ubuyobozi bwiza ari ubwegera abaturage, ashimangira ko bizakomeza kuko ari inshingano zabo.

Guverineri Bosenibamwe avuga ko abayobozi bagomba kwegera abaturage aho gusiragira.
Guverineri Bosenibamwe avuga ko abayobozi bagomba kwegera abaturage aho gusiragira.

Minisitiri wabanje gufungura uruganda rwa Koperative “Hirwa Musanze” rutunganya ibikomoka ku bigori, yakanguriye abaturage gukora cyane bakongera umusaruro uva ku buhinzi kugira ngo rutazabura umusaruro ukenewe gutunganwa.

Uretse iyo koperative, hari koperative n’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya muri uwo Murenge wa Mucaca yamumurikiye ibyo yagezeho.

Minisitiri amurikirwa ibiva mu ifu y'ibigori.
Minisitiri amurikirwa ibiva mu ifu y’ibigori.

Nkwituriki Mariette ukuriye koperative “Ubumwe bwacu Agaseke” ati “Kuva dutangiye rwose, abapfakazi, abana b’imfubyi twarihirirwaga mitiweli none turirihirira, twambaraga nabi none ubu turambara tugaseruka, twaritinyaga dugahera mu cyaro natwe turi kujya ahagaragara…agaseke ni ingirakamaro twabihawe n’ubuyobozi bwiza bwatwegereye.”

Abaturage barasabwa kwibumbira mu mashyirahamwe

Ashingiye ku byo ayo matsinda yabagejejeho, Minisitiri wa MINALOC yabasabye gufashanya muri byose no guhuriza hamwe imbaraga zabo mu mashyirahamwe kugira ngo biteze imbere.

Minisitiri Kaboneka afungura uruganda.
Minisitiri Kaboneka afungura uruganda.

Kimwe mu bibazo by’ingutu bikigaragara mu Karere ka Musanze hari icy’ubuharike bukurura amakimbirane mu miryango n’impfu, Minisitiri yabakanguriye kubureka kuko buzabarinda kubyara abana badashobora kurera kandi bagakura babanye neza.

Ubuyobozi bw’akarere bwagaragarije minisitiri ko ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza busize hari ibibazo byinshi by’abaturage bikemuwe ariko ibijyanye n’ingurane z’abaturage icyari EWSA n’ahubakwa Ishuri Rikuru ry’Imyuga bibereye abaturage kitarabonerwa igisubizo.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erega nicyo abayobozi baba baratorewe kwegera abaturage mu kamenya ibibazo byabo mukabafasha kubicyemmura mujya inama nyinshi zishoboka nabo zateze imbere agace kanyu muhere kuri buri rugo rugize agace murimo, erega bajye barebera kuri president wacu we ubwo arifata akajya kureba abaturage akabasanga muturere twabo kugirango aganire nabo ibitagenda ndetse nibigenda babyishimire

kamali yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

decentralization ivuga ko umuyobozi asanga umuturage atiriwe asiragizwa none ndabona mu majyaruguru babigezeho, bakomereze aho kandi nabandi barebereho

musaza yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka