Nyamagabe: Amadini n’amatorero mu gutanga umusanzu wo guhindura imyumvire

Amadini n’amatorero yiyemeje gutanga umusanzu wo guhindura imyumvire y’umuturage nka kimwe mu mbogamizi zituma imihigo itabasha kweswa, bitewe n’uko umuturage aba ategerewe ngo asobanurirwe bihagije ibikorwa bimugenewe.

Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2014, mu nama nyunguranabitekerezo ku miyoborere myiza yahuje abayobozi b’akarere, ab’amadini n’amatorero, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere cyagaragaje intege nke zigaragara mu mitangire ya serivisi ndetse n’imiyoborere myiza.

Abanyamadini biteguye kurushaho kwegera abaturage babumvisha gahunda zibagenerwa.
Abanyamadini biteguye kurushaho kwegera abaturage babumvisha gahunda zibagenerwa.

Abatanze ibitekerezo bagaraje ko aho biphira ari imyumvire mike bitewe n’uko abayobozi bategera abaturage ngo babasobanurire neza ibikorwa bagenerwa n’inyungu bazakuramo.

Mu ngero zatanzwe hari ukuba nka amaterase aciwe abaturage ntibayishimire bikabateza ikibazo, akamara imyaka adahinze kubera imyumvire. Iyo urebye ahandi nka Karongi ugasanga umuturage waho atanga amafaranga ngo bamucire amaterasi ukumvako ari imyumvire.

Abanyamadi n'amatorero bagaragarijwe intege nke mu mitangire ya serivisi n'imiyoborere myiza.
Abanyamadi n’amatorero bagaragarijwe intege nke mu mitangire ya serivisi n’imiyoborere myiza.

Abayobozi b’amadini n’amatorero biteguye kurushaho kwegera abakirisitu kugirango bigishwe cyane ko abatitabira usanga aribo batagira imyumvire myiza.

Musenyeri Augustin Nkundabana, umushumba w’itorero rya Angirikani muri paruwasi ya Kigeme yagize ati “Tugiye kurushaho kwegera abakirisitu bacu aribo baturage bo mu karere kacu, tubaganirize tubasabe kurushaho kugira uruhare ruhagije mu bibakorerwa, mu iterambere ryabo, kubumvisha ibigomba gukorwa n’uruhare bagomba kubigiramo.”

Abanyamadini n’amatorero bafatwa nkabavuga rikijyana, bityo ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere byatuma umuturage arushaho kuhindura imyumvire.

Bwana Philbert Mugisha umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yagize ati “Umuturage dufasha ari abamufasha ku buryo bwa roho, ubw’umubiri kwiteza imbere, kugira imibereho myiza, iyo twese tubifiteho imyumvire imwe byanze bikunze n’umuturage ufite imyumvire iri hasi irazamuka.”

Ubuyobozi burateganya kurushaho kwegera abaturage bakabasanga mu midugudu kugirango nufite intege nke agire uruhare kandi yumve gahunda zimugenerwa.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubufatanye hagati y’amadini nabayobozi bandi no ngombwa kuko ibikorwa byinsho bibanyura imbere bityo bakuzuzanya ugasanga igihgu giteye imbere

rubingo yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka