Ngoma: Abarimu bishimira ko “Gira inka” mwarimu bavuga ko yahinduye ubuzima bwabo

Nshumbusho Jean Damascene umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri cya GS Murinja, ho mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kazo,umwe mu bagezweho na gahunda ya”Girinka mwarimu”yamugiriye akamaro gakomeye kuko inka yahawe muri iyi gahunda yahinduye ubuzima bwe ndetse nubw’abaturanyi.

Mubuhamya uyu mwarimu atanga avuga ko kubera amata ndetse n’ifumbire agurisha byavuye kuri iyi nka yabashije kwirihira kaminuza kuko umushahara we atawukoragaho.

Uretse gahunda ya girinka mwarimu,abarimu bakoze neza bahembwa inka.
Uretse gahunda ya girinka mwarimu,abarimu bakoze neza bahembwa inka.

Gahunda ya girinka mwarimu imaze igihe kitari gito itangiye gusa inka zitangwa muri iyi gahunda ziracyari nke kuko umubare w’abamaze kuzihabwa muri iyi gahunda bakiri bake cyane(amakuru avuga ko zitaragera kuri 20 kuva zatangira gutangwa kuko usanga hatanzwe inka imwe nko mu mwaka).

Nshumbusho atanga ubuhamya bwuko ubuzima bwe bwahindutse kubera inka yahawe muri girinka yagize ati”Ntamwana urwaye bwaki mu gace ntuyemo kuko abana mbaha amata.Nabashije kwirihira kaminuza kuko umushahara wanjye ntongeye kuwukoraho,ahubwo amafaranga nakuraga mu ifumbire n’amata byamfashije.”

Uyu mwarimu avuga kubera ubu bukire akesha iyi nka ubu nyuma yo kurangiza kwiga kaminuza yabashije kujya mu bimina ngo bimuteze imbere aho abasha gutanga amafaranga agera ku bihumbi 44 ku kwezi. Intego ye nuko ateganya kugura ipikipiki ndetse akanazana amashanyarazi mu rugo iwe aho atuye.

Uretse inka zitangwa muri gahunda ya girinka mwarimu ,hari n’izindi zihembwa abarimu bakoze neza mu kazi kabo .Uyu mwaka wa 2014 hahembwe umwe mu karere ka ngoma ukorera mu murenge wa Mutendeli ahabwa inka.

Ubusanzwe abakora umwuga w’ubwarimu usanga bavuga ko bahabwa amafaranga make y’umushahara atakijyanye n’ibiciro byo ku masoko,ariko bitewe na gahunda zimwe nazimwe zishyirwaho zo kuborohereza ababashije kuzikoresha uko bikwiye zibagirira akamaro kanini bakagera ku rwego rwiza.

Ubwo mu karere ka Ngoma hizizwaga umunsi wa mwarimu uyu mwaka wa 2014 bamwe mu barimu bagiye batanga ubuhamya bwuburyo biteje imbere babikesha koperative y’abarimu yo kubitsa no kuguza “umwarimu SACCO” nyuma yo gufatamo inguzanyo bagakora imishinga yunguka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUZATUBARIZE REB INKA YEMEREYE ABARIMU BAKOZE NEZA(INDASHYIKIRWA 2013) UMWARIMU 1 MU MURENGE MU MWAKA WA 2013 AHO ZAHEZE TWARATEGEREJE TURAZIHEBA NONE NIBIRARO BYARASENYUTSE KUBERA IGIBIMAZE BIDAKORESHWA.NINGUZANYO TWAKORESHEJE TUBYUBAKA ZATUGIZEHO INGARUKA.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 6-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka